Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ijwi ry’ifi yitwa Dauphin

Ijwi ry’ifi yitwa Dauphin

 Amafi yitwa Dauphins asohora amajwi atandukanye, agatega amatwi ukuntu agenda yirangira n’uko iyo akubise ku kintu agaruka ameze, bikayafasha kumenya ibintu biri mu mazi n’aho ari bunyure. Abahanga mu bya siyansi barimo barakora ubushakashatsi ku majwi y’ayo mafi kugira ngo banonosore ikoranabuhanga basanganywe, maze bibafashe gukemura ibibazo iryo koranabuhanga ritarakemura.

 Suzuma ibi bikurikira: Amajwi y’ayo mafi atuma abona amafi yihishe mu mucanga wo hasi mu nyanja kandi akayafasha gutandukanya ifi n’urutare. Umwarimu wo muri kaminuza yo muri Écosse, witwa Keith Brown, yavuze ko ayo mafi afite ubushobozi bwo “kumenya niba ikintu kirimo amazi meza, amazi arimo umunyu, ibintu biryohereye cyangwa peterori, kandi akabimenya ari muri metero 10.” Abahanga muri siyansi barifuza gukora ibikoresho bifite ubushobozi nk’ubw’ayo mafi.

Ayo mafi ashobora kumenya ibintu birimo amazi meza, peterori n’ibindi kandi akabimenya ari muri metero icumi

 Abahanga bize imiterere y’amajwi y’ayo mafi n’ubushobozi bwayo bwo kumva, maze bagerageza kubyigana. Ibyo byatumye bakora icyuma gihambaye kitageze kuri metero imwe y’uburebure. Icyo cyuma bagishyira ku kamodoka kagenda munsi y’amazi kugira ngo kibafashe kumenya ibibera hasi mu nyanja, aho amatiyo cyangwa intsinga binyura mu mazi biherereye kandi bakamenya uko bimeze batiriwe bajyayo. Abakoze icyo cyuma bumva ko kizabafasha mu gucukura gazi na peterori. Icyo cyuma kizatuma bamenya amakuru menshi kurusha ayo bamenyaga bakoresheje ibyuma bakoreshaga muri iki gihe. Kizajya gifasha abantu kumenya ahantu heza batereka ibikoresho byabo mu nyanja, kibafashe kumenya niba hari icyangiritse, urugero nko kumenya niba amaguru y’ibyo bikoresho bakoresha bacukura peterori na gazi mu nyanja ameze neza, no kumenya niba hari amatiyo yazibye.

 Ubitekerezaho iki? Ese ayo mafi afite ubwo bushobozi buhambaye butyo, yabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa yararemwe?