Soma ibirimo

Yesu yasaga ate?

Yesu yasaga ate?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Nta muntu n’umwe uzi neza uko Yesu yasaga, kubera ko na Bibiliya nta cyo ivuga ku isura ye. Ibyo byumvikanisha ko ikintu cy’ingenzi tugomba kwitaho atari isura ye. Nyamara, Bibiliya idufasha kumenya uko Yesu yari ameze.

  •   Ibyamurangaga: Yesu yari Umuyahudi, kandi yari afite bimwe mu bintu bikunze kuranga Abayahudi, yakomoye kuri nyina (Abaheburayo 7:14). Ntitwavuga ko yari ateye mu buryo bwihariye ku buryo umuntu wamubonaga yahitaga amumenya. Hari igihe yakoze urugendo rwihishwa ava i Galilaya ajya i Yerusalemu ntihagira umuntu umumenya (Yohana 7:10, 11). N’iyo yabaga ari kumwe n’abigishwa be nta wapfaga kumumenya. Wibuke ko na Yuda Isikariyota hari icyo yakoze kugira ngo igitero cyari kije gufata Yesu kimumenye.—Matayo 26:47-49.

  •   Uko umusatsi we wareshyaga: Birashoboka ko Yesu atari afite umusatsi muremure, kubera ko Bibiliya ivuga ko “iyo umugabo afite imisatsi miremire bimusuzuguza.”—1 Abakorinto 11:14.

  •   Ubwanwa: Yesu yari afite ubwanwa. Yakurikizaga amategeko y’Abayahudi, yabuzaga abagabo bakuze ‘kwiyogoshesha impera z’ubwanwa’ (Abalewi 19:27; Abagalatiya 4:4). Nanone Bibiliya ivuga iby’ubwanwa bwa Yesu mu buhanuzi buvuga iby’imibabaro yahuye na yo.—Yesaya 50:6.

  •   Umubiri we: Ibyavuzwe kuri Yesu byose bigaragaza ko yari afite imbaraga n’amagara mazima. Igihe yakoraga umurimo wo kubwiriza, yagenze ibirometero byinshi n’amaguru (Matayo 9:35). Yejeje urusengero inshuro ebyiri zose. Yakoresheje ikiboko yirukana amatungo kandi yubika ameza y’abavunjaga amafaranga (Luka 19:45, 46; Yohana 2:14, 15). Hari igitabo cyavuze ngo: “Inkuru za Yesu zivugwa mu mavanjiri zigaragaza ko yari afite ijwi rifite imbaraga n’amagara mazima.”—McClintock and Strong’s Cyclopedia Umubumbe wa IV, ipaji ya 884.

  •   Icyo isura ye yagaragazaga: Yesu yagiraga urugwiro, akagirira abantu impuhwe kandi nta gushidikanya ko isura ye yabigaragazaga (Matayo 11:28, 29). Abantu b’ingeri zose baramusangaga ngo abahumurize kandi abafashe (Luka 5:12, 13; 7:37, 38). Ndetse n’abana bumvaga bamerewe neza iyo babaga bari kumwe na we.—Matayo19:13-15; Mariko 9:35-37.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’uko Yesu yasaga

 Ikinyoma: Bamwe bavuga ko Yesu agomba kuba akomoka muri Afurika, kubera ko igitabo cy’Ibyahishuwe kigereranya imisatsi ye n’ubwoya kandi kikavuga ko ibirenge bye “bimeze nk’umuringa.”—Ibyahishuwe 1:14, 15.

 Ukuri: Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibintu gikoresheje ‘ibimenyetso’ (Ibyahishuwe 1:1). Ibivugwa ku musatsi wa Yesu n’ibirenge bye ni imvugo igaragaza imico Yesu yari afite amaze kuzuka, nta bwo ari uko yasaga ari hano ku isi. Mu Byahishuwe 1:14 hakoresha imvugo y’ikigereranyo igaragaza ko afite ubwenge nk’ubw’umuntu ukuze.—Ibyahishuwe 3:14.

 Ibirenge bye bisa n’‘umuringa utunganyijwe neza, igihe uyagiranira mu itanura’ (Ibyahishuwe 1:15). Mu maso he hari hameze ‘nk’izuba igihe ryaka cyane’ (Ibyahishuwe 1:16). Kubera ko nta bwoko bufite ibara ry’uruhu rimeze rityo, iri yerekwa rifite icyo rishushanya; ritwereka Yesu wazutse ‘aba mu mucyo utegerwa’.— 1 Timoteyo 6:16.

 Ikinyoma: Yesu yari umuntu utagira urutege.

 Ukuri: Yesu yari umugabo ufite imbaraga. Urugero, yagize ubutwari bwo kwibwira abantu bitwaje intwaro bari baje kumufata (Yohana 18:4-8). Nanone kuba Yesu yari umubaji bigaragaza ko yari afite imbaraga.—Mariko 6:3.

 None se kuki bamutwaje igiti cy’umubabaro? Kandi se kuki yapfuye mbere y’abandi bari bamanikwanywe (Luka 23:26; Yohana 19:31-33)? Mbere y’uko Yesu yicwa yari yabanje gukubitwa cyane. Yari yaraye ijoro ryose ababazwa cyane (Luka 22:42-44). Abayahudi bari baraye bamugirira nabi, kandi bukeye bwaho Abaroma bamukoreye ibikorwa by’iyicarubozo (Matayo 26:67, 68; Yohana 19:1-3). Ibyo byose byatumye apfa vuba.

 Ikinyoma: Yesu yahoraga ababaye.

 Ukuri: Yesu yagaragazaga imico ya Se Yehova kandi Bibiliya ivuga ko Yehova ari “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11; Yohana 14:9). Nanone Yesu yigishaga abantu icyo bakora ngo bagire ibyishimo (Matayo 5:3-9; Luka 11:28). Ibyo byose bigaragaza ko Yesu yarangwaga n’ibyishimo.