Soma ibirimo

Ese inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’imibereho ya Yesu ihuje n’ukuri?

Ese inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’imibereho ya Yesu ihuje n’ukuri?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Luka umwanditsi wa Bibiliya yavuze ibyerekeye inkuru ivuga iby’imibereho ya Yesu, agira ati “kuko byose nabigenzuye mbyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira.”​—Luka 1:3.

 Hari abantu bamwe na bamwe bihandagaza bavuga ko inkuru zo mu Mavanjiri zivuga iby’imibereho ya Yesu, nk’uko zanditswe na Matayo, Mariko, Luka na Yohana, zagize icyo zihindukaho ahagana mu kinyejana cya kane.

 Icyakora, hari igice cy’ingenzi cyane cy’Ivanjiri ya Yohana cyavumbuwe mu Misiri mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Muri iki gihe, iyo nyandiko izwi ku izina rya Papyrus Rylands nomero 457 (P52), kandi ibitswe mu Isomero rya John Rylands riri mu mugi wa Manchester mu Bwongereza. Iyo nyandiko ibonekamo ibivugwa muri Yohana 18:31-33, 37, 38 muri Bibiliya dufite muri iki gihe.

 Ni yo nyandiko yandikishijwe intoki ya kera cyane kurusha izindi z’Ibyanditswe bya Gikristo by’Ikigiriki. Abahanga benshi batekereza ko yanditswe ahagana mu mwaka wa 125, ni ukuvuga nyuma y’imyaka nka makumyabiri n’itanu inyandiko y’umwimerere yanditswe. Igishimishije ni uko ibyanditse kuri icyo gice bihuza neza n’ibiri mu nyandiko zandikishijwe intoki za nyuma yaho.