Soma ibirimo

Ese Imana ijya ihindura uko ibona ibintu?

Ese Imana ijya ihindura uko ibona ibintu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ni byo koko Imana ijya ihindura uko ibona ibintu, mu buryo bw’uko ihindura uko yabonaga abantu iyo na bo bahinduye imyifatire yabo. Urugero, igihe Imana yohererezaga Abisirayeli ubutumwa bw’urubanza, yaravuze iti “wenda bazumva maze bahindukire, buri wese areke inzira ye mbi, kandi nanjye nzisubiraho ndeke kubateza ibyago natekerezaga kubateza bitewe n’imigenzereze yabo mibi.”​—Yeremiya 26:3.

 Hari Bibiliya nyinshi zihindura uwo murongo zivuga ko Imana yari “kwihana” bitewe n’ibyago yashakaga kubateza. Ibyo byakumvikanisha ko Imana yari yakoze ikosa. Icyakora, ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe muri uwo murongo rishobora kumvikanisha “guhindura uko wabonaga ibintu cyangwa intego wari ufite.” Hari intiti yanditse iti “iyo umuntu ahinduye imyifatire bituma Imana na yo ihindura urubanza yateganyaga kumucira.”

 Icyakora, kuba Imana ishobora guhindura uko ibona ibintu ntibivuze ko ari ko buri gihe bigenda. Reka turebe imimerere imwe n’imwe, aho Bibiliya ivuga ko Imana itahinduye uko ibona ibintu:

  •   Imana ntiyigeze yemera ko Balaki atuma ihindura uko ibona ibintu ngo ivume ishyanga rya Isirayeli.​—Kubara 23:18-20.

  •   Igihe Sawuli umwami wa Isirayeli yakomezaga gukora ibibi, Imana ntiyahinduye umugambi wayo wo kumwambura ubwami.​—1 Samweli 15:28, 29.

  •   Imana izasohoza umugambi ifite wo kugira Umwana wayo umutambyi iteka ryose kandi ntizigera ihindura uwo mugambi.​—Zaburi 110:4.

Ese Bibiliya ntivuga ko Imana itajya ihinduka?

 Ni byo, kuko Bibiliya igaragaza ko Imana yavuze iti “ndi Yehova; sinigeze mpinduka” (Malaki 3:6). Nanone Bibiliya ivuga ko Imana ‘idahinduka nk’uko igicucu kigenda gihinduka’ (Yakobo 1:17). Icyakora, ibyo ntibivuguruza aho Bibiliya ivuga ko Imana ihindura uko ibona ibintu. Imana ntihinduka mu buryo bw’uko imico yayo, urukundo n’ubutabera byayo bidahinduka (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; 1 Yohana 4:8). Nubwo bimeze bityo ariko, Imana ishobora gutanga amabwiriza atandukanye mu bihe bitandukanye. Urugero, Imana yigeze guha Umwami Dawidi amabwiriza atandukanye yari gukurikiza mu ntambara ebyiri zakurikiranye, kandi ayo mabwiriza yombi yatumye atsinda urugamba.​—2 Samweli 5:18-25.

Ese Imana ibabazwa no kuba yararemye abantu?

 Oya, uretse ko ibabazwa no kubona abantu benshi barayiteye umugongo cyangwa ntibayumvire. Inkuru yo muri Bibiliya ivuga uko ibintu byari byifashe mbere y’Umwuzuye wo mu gihe cya Nowa wageze ku isi yose, igira iti “Yehova yicuza kuba yararemye abantu ku isi, bimushengura umutima” (Intangiriro 6:6). Ijambo “yicuza” riri muri uyu murongo, rikomoka ku ryo mu rurimi rw’igiheburayo risobanura “guhindura uko ubona ibintu.” Imana yahinduye uko yabonaga abenshi mu bantu babayeho mbere y’Umwuzure kuko bari barabaye babi (Intangiriro 6:5, 11). Nubwo yababajwe no kuba barakoraga ibibi, ntiyahinduye uko yabonaga abari batuye isi muri rusange. N’ikimenyimenyi, yanze ko abantu bashiraho, irokora Nowa n’umuryango we ntibicwa n’Umwuzure.​—Intangiriro 8:21; 2 Petero 2:5, 9.