Soma ibirimo

Kayini yakuye he umugore?

Kayini yakuye he umugore?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Kayini, umwana w’imfura w’ababyeyi bacu ba mbere, yashatse umwe muri bashiki be cyangwa undi mukobwa bari bafitanye isano ya bugufi. Ibyo tubyemezwa n’ibyo Bibiliya ivuga kuri Kayini n’umuryango we.

Ukuri ku birebana na Kayini n’umuryango we

  •   Abantu bose bakomotse kuri Adamu na Eva. Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe [Adamu] kugira ngo ature ku isi hose” (Ibyakozwe 17:26). Umugore wa Adamu, ari we Eva, yabaye “nyina w’abariho bose” (Intangiriro 3:20). Bityo rero, Kayini agomba kuba yarashatse mwene wabo wakomokaga kuri Adamu na Eva.

  •   Kayini n’umuvandimwe we Abeli ni bo bana ba mbere Eva yabyaye (Intangiriro 4:1, 2). Igihe Kayini yabaga igicibwa bitewe n’uko yishe umuvandimwe we, yaravuze ati: “uzambona wese azanyica” (Intangiriro 4:14). None se Kayini yatinyaga nde? Bibiliya ivuga ko Adamu “yabyaye abahungu n’abakobwa” (Intangiriro 5:4). Birumvikana rero ko abo bantu bandi bakomokaga kuri Adamu na Eva ari bo Kayini yatinyaga.

  •   Abantu bagitangira kubaho, byari ibisanzwe ko umuntu ashakana na mwene wabo. Urugero, umugabo w’indahemuka witwaga Aburahamu yashakanye na mushiki we bari bahuje se (Intangiriro 20:12). Itegeko ribuza abantu gushakana na bene wabo ryagaragaye bwa mbere mu Mategeko ya Mose, ayo mategeko akaba yarashyizweho hashize ibinyejana byinshi Kayini abayeho (Abalewi 18:9, 12, 13). Birashoboka ko icyo gihe abana bakomokaga ku babyeyi babaga bafitanye isano ya bugufi batavukanaga inenge nk’uko bimeze ubu.

  •   Bibiliya igaragaza ko ibivugwa kuri Adamu, Eva n’umuryango wabo byabayeho koko. Ibisekuru by’abantu bigenda bikagera kuri Adamu ntibiboneka gusa mu gitabo cy’Intangiriro cyanditswe na Mose, ahubwo biboneka no mu nyandiko z’abahanga mu by’amateka, nka Ezira na Luka (Intangiriro 5:3-5; 1 Ibyo ku Ngoma 1:1-4; Luka 3:38). Abanditse Bibiliya basubiyemo ibivugwa kuri Kayini bagaragaza ko ari ibintu byabayeho koko.—Abaheburayo 11:4; 1 Yohana 3:12; Yuda 11.