Soma ibirimo

Nafata imyanzuro myiza nte?

Nafata imyanzuro myiza nte?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya iduha inama nziza cyane, zidufasha gufata imyanzuro. Ishobora kudufasha ‘kuronka ubwenge [n’] ubushobozi bwo gusobanukirwa’ (Imigani 4:5). Rimwe na rimwe itwereka umwanzuro mwiza dukwiye gufata. Ubundi ikaduha inama zadufasha gufata umwanzuro uhuje n’ubwenge.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Inama zagufasha gufata imyanzuro myiza

  •   Ntukihutire gufata umwanzuro. Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Iyo wihutiye gufata imyanzuro ushobora kwirengagiza ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi. Jya ufata igihe ugenzure amahitamo ufite.—1 Abatesalonike 5:21.

  •   Ntugafate imyanzuro ushingiye ku marangamutima gusa cyangwa uko wiyumva. Bibiliya itugira inama yo kutiringira umutima wacu buri gihe (Imigani 28:26; Yeremiya 17:9). Urugero, dushobora kudafata imyanzuro myiza mu gihe twarakaye, twihebye, twacitse intege, mu gihe tudashobora kwihangana cyangwa igihe tunaniwe cyane.—Imigani 24:10; 29:22.

  •   Jya usenga usaba ubwenge. (Yakobo 1:5). Imana yishimira gusubiza amasengesho y’abantu bayisaba ubwenge. Ni umubyeyi wita ku bana be utifuza ko bahura n’ibibazo bitari ngombwa. ‘Yehova ni we utanga ubwenge; mu kanwa ke havamo ubumenyi n’ubushishozi” a (Imigani 2:6). Uburyo bw’ibanze akoresha atanga ubwenge, ni Ijambo rye Bibiliya.—2 Timoteyo 3:16, 17.

  •   Jya ukora ubushakashatsi. Kugira ngo ufate imyanzuro myiza, ugomba kubona amakuru yizewe. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “umunyabwenge atega amatwi akarushaho kumenya” (Imigani 1:5). None se ni he wakura amakuru yiringirwa kandi y’ukuri?

     Icya mbere, jya ubanza urebe icyo Bibiliya ivuga ku kibazo ufite. Yehova azi icyatubera kiza, kubera ko ari we waturemye. Ijambo rye ririmo inama z’ingirakamaro (Zaburi 25:12). Ku myanzuro imwe n’imwe Bibiliya iduha amategeko asobanutse neza y’icyo tugomba gukora (Yesaya 48:17, 18). Icyakora akenshi si uko bigenda, itanga amahame gusa. Ayo mahame ashobora kudufasha gufata imyanzuro myiza nubwo yaba itandukanye n’iyo abandi bafashe. Kugira ngo ubone imirongo yo muri Bibiliya yagufasha, ushobora gukora ubushakashatsi ku ngingo no mu bitabo bishingiye kuri Bibiliya biboneka kuri uru rubuga b ku buntu.

     Ku yindi myanzuro bwo ushobora gusuzuma, ahandi hantu hiringirwa wakura amakuru yizewe. Urugero, niba ushaka kugura igikoresho gihenze, byaba byiza ubanje gukora ubushakashatsi kuri icyo gikoresho no ku wagikoze kugira ngo umenye icyo wakora mu gihe usanze icyo gikoresho cyarangiritse cyangwa ushaka kugisubiza. Nanone ushobora kugenzura niba icyo gikoresho ari cyo koko wifuza kugura.

     Bibiliya igira iti: “Iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo” (Imigani 15:22). Ubwo rero, mbere yo gufata umwanzuro jya ugisha inama abantu wizeye. Urugero, ushobora kubanza kugisha inama muganga mbere yo gufata umwanzuro wo guhitamo uburyo runaka bwo kwivuza (Matayo 9:12). Hari n’igihe bishobora kuba ngombwa ko ugisha inama abantu bahuye n’ikibazo nk’icyawe. Icyakora uge uzirikana ko ari wowe wenyine ugomba kwifatira imyanzuro kandi ukirengera ingaruka zayo. Si abantu wagishije inama.—Abagalatiya 6:4, 5.

  •   Jya usuzuma ibintu byose. Ushingiye ku makuru yose wamaze kubona ushobora gukora urutonde rw’ibyo wakora, ingaruka zabyo n’icyo byakumarira. Kandi uge ugenzura utibereye ingaruka imyanzuro yawe ishobora kukugiraho (Gutegeka 32:29). Urugero, ni izihe ngaruka umwanzuro wawe uzakugiraho, uzagira ku muryango wawe cyangwa uzagira ku bandi (Imigani 22:3; Abaroma 14:19)? Nutekereza neza kuri ibyo bibazo kandi ugatekereza ku mahame yo muri Bibiliya uzafata imyanzuro myiza kandi igaragaza ko ukunda abandi.

  •   Jya ufata umwanzuro. Rimwe na rimwe, hari igihe dushobora gutinya gufata imyanzuro bitewe n’uko tutiyizeye. Iyo tudafashe umwanzuro hari igihe bishobora gutuma tubura amahirwe runaka cyangwa bigatuma duhura n’ibibazo tutari twiteze. Mu yandi magambo kudafata umwanzuro ni kimwe no gufata umwanzuro mubi. Bibiliya ikoresha imvugo ikunze gukoreshwa mu buhinzi igira iti: “Uwakwishinga umuyaga ntiyakwirirwa abiba, kandi n’uwareba ibicu ntiyasarura.”—Umubwiriza 11:4, Bibiliya Ntagatifu.

 Nanone jya wibuka ko umwanzuro mwiza na wo ushobora kugira ingaruka. Akenshi amahitamo tugira atuma tugira ibyo twigomwa. Kandi nanone hashobora kubaho ibintu tutari twiteze (Umubwiriza 9:11). Ubwo rero uge ukoresha amakuru meza wabonye, maze uhitemo uburyo buzatuma ugera ku mwanzuro mwiza.

 Ese nshobora guhindura umwanzuro nafashe?

 Imyanzuro dufata yose si ko iba idashobora guhinduka. Ibintu bishobora guhinduka cyangwa ukazabona ko umwanzuro wafashe, ushobora kuzakugiraho ingaruka utari witeze. Ubwo rero byaba byiza wongeye ukisuzuma ukareba niba wahitamo ubundi buryo bushobora gutuma ugera ku cyo wifuza.

 Icyakora hari imyanzuro iba idashobora guhindurwa (Zaburi 15:4). Urugero Imana yifuza ko abashakanye bakomeza indahiro c bagiranye (Malaki 2:16; Matayo 19:6). Iyo hari ibibazo bivutse mu ishyingiranwa, abashakanye bagomba gukora uko bashoboye kose bakabikemura, aho gutandukana.

 Nakora iki niba narafashe umwanzuro mubi ntashobora guhindura?

 Rimwe na rimwe, hari igihe dufata imyanzuro mibi cyangwa se idahuje n’ubwenge (Yakobo 3:2). Bishobora gutuma twicuza cyangwa tukicira urubanza kandi ibyo ni ibisanzwe (Zaburi 69:5). Kwiyumva gutyo bishobora kuba byiza kuko byadufasha kutongera kugwa mu makosa twakoze (Imigani 14:9). Icyakora Bibiliya itugira inama yo kwirinda gukabya kwicira urubanza, kuko bishobora kuduca intege cyangwa bigatuma tudatekereza neza d (2 Abakorinto 2:7). Bibiliya ivuga ko “Yehova ari umunyambabazi kandi ko agira impuhwe (Zaburi 103:8-13). Ubwo rero jya ukura amasomo ku mwanzuro mubi wafashe kandi udashobora kugira icyo uwuhinduraho. Kora uko ushoboye kose ngo uwo mwanzuro udakomeza kuguhangayikisha.

a Yehova ni izina ry’Imana nk’uko bivugwa muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.

b Nanone ushobora gushaka ku rubuga rwa jw.org wandikamo ijambo cyangwa interuro bifitanye isano n’umwanzuro uteganya gufata. Uru rubuga ruriho ingingo nyinshi zirimo inama zishingiye kuri Bibiliya. Nanone ushobora gushaka amagambo runaka mu “irangiro ry’amagambo ya Bibiliya” riri muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

c Imana ishaka ko abashakanye babana akaramata igihe cyose bakiriho. Yemerera abashakanye gutana no kongera gushaka gusa iyo umwe muri bo yakoze icyaha cy’ubusambanyi (Matayo 19:9). Niba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye, Bibiliya ishobora kubafasha mukagaragaza ubwenge n’urukundo mu gihe mubikemura.

d Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Bibiliya ishobora kumpumuriza ko numva nicira urubanza?