Soma ibirimo

Ni ba nde amazina yabo yanditse mu “gitabo cy’ubuzima?”

Ni ba nde amazina yabo yanditse mu “gitabo cy’ubuzima?”

Icyo Bibiliya ibivugaho

 ‘Igitabo cy’ubuzima’ nanone cyitwa ‘umuzingo w’ubuzima’ cyangwa “igitabo cy’urwibutso,” cyanditsemo amazina y’abantu bafite ibyiringiro byo kuzabona impano y’ubuzima bw’iteka (Ibyahishuwe 3:5; 20:12; Malaki 3:16). Kugira ngo Imana yemeze ko abantu bagomba kwandikwa muri icyo gitabo, ireba ko bayumvira mu budahemuka.​—Yohana 3:16; 1 Yohana 5:3.

 Imana yazirikanye abagaragu bayo b’indahemuka. Ni nk’aho “kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho” yandika amazina yabo mu gitabo (Ibyahishuwe 17:8). Uko bigaragara, umukiranutsi Abeli ni we wa mbere wanditswe mu gitabo cy’ubuzima (Abaheburayo 11:4). Icyo gitabo cy’ubuzima, si nk’ilisiti idasobanura ibyerekeye abayiriho, ahubwo kitwizeza ko Yehova ari Imana yuje urukundo kandi ko “azi abe.”​—2 Timoteyo 2:19; 1 Yohana 4:8.

Ese hari amazina ashobora kuvanwa muri icyo gitabo cy’ubuzima?

 Yego. Imana yabwiye abagaragu bayo batayubahaga iti “uwancumuyeho ni we nzahanagura mu gitabo cyanjye” (Kuva 32:33). Ariko nitugaragaza ko turi indahemuka, amazina yacu azaguma mu “muzingo w’ubuzima.”​—Ibyahishuwe 20:12.