Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Mu by’ukuri, Imana si yo iteza ibiza bitugeraho muri iki gihe, ahubwo iyo duhuye na byo birayibabaza cyane. Ibiza ni kimwe mu bintu bitubabaza bizakurwaho n’Ubwami bw’Imana. Icyakora mu gihe bitaravaho, iyo bitugezeho Imana iraduhumuriza.—2 Abakorinto 1:3.

 Ni iki cyatwemeza ko ibiza atari igihano k’Imana?

 Bibiliya itubwira ko Imana yagiye ikoresha imbaraga kamere kugira ngo isohoze imanza zayo. Icyakora uburyo yabikoraga bitandukanye n’uko ibiza biba muri iki gihe.

  •   Ibiza byica abantu bitarobanuye. Ibyo bitandukanye n’ibikorwa bivugwa muri Bibiliya Imana yajyaga ikora ishaka guhana abantu, kubera ko byo byibasiraga ababi gusa. Urugero, igihe Imana yarimburaga imigi ya kera ari yo Sodomu na Gomora, yarokoye umukiranutsi witwaga Loti hamwe n’abakobwa be babiri (Intangiriro 19:29, 30). Imana yarebaga mu mitima y’abantu bariho icyo gihe maze ikarimbura abo yabonaga ko ari babi.—Intangiriro 18:23-32; 1 Samweli 16:7.

  •   Ibiza biza bidateguje. Ibyo na byo bitandukanye n’uko Imana yabigenzaga kuko yabanzaga kuburira ababi mbere yo kubahana. Iyo abantu bumviraga uwo muburo maze bakihana, yarababariraga maze ikabarokora.—Intangiriro 7:1-5; Matayo 24:38, 39.

  •   Ibyo abantu bakora na byo bishobora gutuma habaho ibiza. Ibyo se bishoboka bite? Hari abantu bangiza ibidukikije, abandi bo bakubaka ahantu hakunze kuba imitingito, imyuzure n’inkubi z’imiyaga (Ibyahishuwe 11:18). Ubwo rero Imana si yo iteza ibiza byatewe n’amakosa y’abantu.—Imigani 19:3.

 Ese ibiza bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

 Yego. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ko “mu minsi y’imperuka” hari kuzabaho ibiza (Matayo 24:3; 2 Timoteyo 3:1). Urugero, Yesu yavuze ko muri iki gihe turimo, ‘hirya no hino hari kuzaba inzara n’imitingito’ (Matayo 24:7). Vuba aha Imana izakuraho ibintu byose bidutera imibabaro n’agahinda hakubiyemo n’ibiza.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

 Imana ifasha ite abagwiririwe n’ibiza?

  •   Imana ihumuriza abagwiririwe n’ibiza ikoresheje Ijambo ryayo Bibiliya. Bibiliya itubwira ko Imana itwitaho kandi ko iyo tugezweho n’imibabaro biyibabaza (Yesaya 63:9; 1 Petero 5:6, 7). Nanone Imana yateganyije ko hari igihe ibiza bizaba bitakiriho.—Reba “ Imirongo ya Bibiliya ihumuriza abagezweho n’ibiza.”

  •   Imana ifasha abagezweho n’ibiza ikoresheje abagaragu bayo. Imana ikoresha abagaragu bayo bo ku isi, bakigana urugero rwa Yesu. Byari byarahanuwe ko Yesu azahumuriza “abafite imitima imenetse” n’“ababoroga bose” (Yesaya 61:1, 2). Abagaragu b’Imana na bo bakora uko bashoboye bakamwigana.—Yohana 13:15.

     Nanone Imana ikoresha abagaragu bayo kugira ngo bafashe abagezweho n’ibiza.—Ibyakozwe 11:28-30; Abagalatiya 6:10.

Abahamya ba Yehova bafasha abagwiririwe n’ibiza muri Poruto Riko

 Ese hari amahame yo muri Bibiliya yadufasha kwitegura ibiza?

 Yego. Nubwo Bibiliya itandikiwe kudutegurira guhangana n’ibiza, irimo amahame ashobora kudufasha. Urugero:

  •   Jya witegura guhangana n’ibiza mbere y’igihe. Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Buri gihe biba ari byiza kwitegura mbere yo guhura n’akaga. Kwitegura guhangana n’ibiza hakubiyemo kuba ufite ibikoresho by’ubutabazi ushobora gukoresha mu gihe bikenewe, kandi mu muryango wanyu mugatekereza aho mushobora guhurira mu gihe habaye ibiza.

  •   Jya uzirikana ko ubuzima buruta ibintu. Bibiliya igira iti: “Nta cyo twazanye mu isi, kandi nta n’icyo dushobora kuyivanamo” (1 Timoteyo 6:7, 8). Tugomba kuba twiteguye guhara amazu yacu ndetse n’ibyo dutunze kugira ngo turokoke mu gihe k’ibiza (1 Timoteyo 6:7, 8). Tuge twibuka ko ubuzima ari bwo bw’agaciro kenshi kurusha ubutunzi.—Matayo 6:25.