Soma ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku mwaka wa 1914?

Bibiliya ivuga iki ku mwaka wa 1914?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ikurikiranyabihe rya Bibiliya rigaragaza ko Ubwami bw’Imana bwimitswe mu ijuru mu mwaka wa 1914. Ibyo bigaragazwa n’ubuhanuzi buboneka mu gice cya 4 cy’igitabo cya Bibiliya cya Daniyeli.

 Ibivugwa muri ubwo buhanuzi: Imana yatumye umwami wa Babuloni witwaga Nebukadinezari arota inzozi z’ubuhanuzi. Muri izo nzozi yabonye igiti kinini gitemwa. Igishyitsi cyacyo cyarahambiriwe kugira ngo kimare “ibihe birindwi” kitarashibuka, ariko nyuma yaho kikaba cyari kongera gushibuka.​—Daniyeli 4:1, 10-16.

 Isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi: Icyo giti kinini cyashushanyaga Umwami Nebukadinezari ubwe (Daniyeli 4:20-22). Icyo giti ‘cyatsinzwe’ mu buryo bw’ikigereranyo igihe Nebukadinezari yamaraga imyaka irindwi yarabaye nk’umusazi kandi akava ku ntebe ya cyami (Daniyeli 4:25). Igihe Imana yongeraga gutuma Nebukadinezari agarura ubwenge, yongeye kuba umwami kandi amenya ko Imana ari yo Mutegetsi w’Ikirenga.​—Daniyeli 4:34-36.

 Ikigaragaza ko ubwo buhanuzi bwagize irindi sohozwa: Intego y’ibanze y’ubwo buhanuzi yari iy’uko ‘abariho bamenya ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibugabira uwo ishatse, ikabwimikamo uworoheje hanyuma y’abandi bose’ (Daniyeli 4:17). Ese Nebukadinezari wishyiraga hejuru ni we Imana yashakaga guha ubwo bwami? Oya si we, kuko hari ubundi buhanuzi Imana yari yaramweretse mu nzozi imusobanurira ko nta mutegetsi wa politiki uwo ari we wese, ndetse na we ubwe, ukwiriye ubwo butegetsi. Ahubwo Imana yo ubwayo yari ‘kwimika ubwami butari kuzigera burimburwa.’​—Daniyeli 2:31-44.

 Mbere y’icyo gihe, Imana yari yarashyizeho ubwami bwari buyihagarariye ku isi, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli. Imana yemeye ko ubwo bwami ‘burimbuka’ bitewe n’ubuhemu bw’abami babwo, ariko yari yarahanuye ko ubwami bwayo yari kuzabuha ‘ubufitiye uburenganzira’ (Ezekiyeli 21:25-27). Bibiliya igaragaza ko Yesu Kristo ari we ufite uburenganzira bwo guhabwa ubwo bwami buzahoraho (Luka 1:30-33). Yesu atandukanye na Nebukadinezari kuko we ‘yoroheje mu mutima’ nk’uko byari byarahanuwe.​—Matayo 11:29.

 Igiti kivugwa muri Daniyeli igice cya 4 gishushanya iki? Muri Bibiliya, rimwe na rimwe ibiti biba bigereranya ubutegetsi (Ezekiyeli 17:22-24; 31:2-5). Mu isohozwa ryagutse ry’ubuhanuzi buvugwa muri Daniyeli igice cya 4, icyo giti kinini kigereranya ubutegetsi bw’Imana.

 Gutsinda icyo giti bigereranya iki? Nk’uko gutsinda icyo giti byashushanyaga ko ubutegetsi bwa Nebukadinezari bwari kumara igihe budategeka, nanone byagereranyaga ko ubutegetsi bw’Imana bwari kumara igihe runaka budategeka hano ku isi. Ibyo byabaye igihe Nebukadinezari yarimburaga Yerusalemu, aho akaba ari ho abami ba Isirayeli babaga bicaye “ku ntebe y’ubwami ya Yehova” bamuhagarariye.​—1 Ibyo ku Ngoma 29:23.

 “Ibihe birindwi” bishushanya iki? “Ibihe birindwi” bishushanya igihe Imana yemereye amahanga gutegeka isi, atabangamiwe n’ubwami Imana yari gushyiraho. Ibyo ‘bihe birindwi’ byatangiye mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 607 M.Y., dukurikije ikurikiranyabihe rya Bibiliya, icyo gihe akaba ari bwo Abanyababuloni barimbuye Yerusalemu. a​—2 Abami 25:1, 8-10.

 “Ibihe birindwi” bireshya bite? Ntibireshya n’imyaka irindwi isanzwe nk’uko byagenze mu gihe cya Nebukadinezari. Yesu yatanze igisubizo igihe yagiraga ati “i Yerusalemu [hari hahagarariye ubutegetsi bw’Imana] hazasiribangwa n’amahanga kugeza aho ibihe byagenwe by’amahanga bizuzurira” (Luka 21:24). “Ibihe byagenwe by’amahanga,” icyo akaba ari igihe Imana yari kwemera ko ubwami bwayo ‘busiribangwa n’amahanga,’ ni kimwe n’“ibihe birindwi” bivugwa muri Daniyeli igice cya 4. Ibyo bisobanura ko “ibihe birindwi” byari bitararangira igihe Yesu yari ku isi.

 Bibiliya igaragaza icyadufasha kumenya uko “ibihe birindwi” bivugwa muri ubwo buhanuzi bireshya. Ivuga ko “ibihe” bitatu n’igice bingana n’iminsi 1.260; ubwo rero “ibihe birindwi” bingana n’iyo minsi incuro ebyiri, ni ukuvuga iminsi 2.520 (Ibyahishuwe 12:6, 14). Dukurikije imvugo y’ubuhanuzi ivuga ko ‘umunsi uhwanye n’umwaka,’ ubwo iminsi 2.520 ingana n’imyaka 2.520. Ku bw’ibyo rero, “ibihe birindwi,” cyangwa imyaka 2.520, yari kurangira mu kwezi k’Ukwakira 1914.​—Kubara 14:34; Ezekiyeli 4:6.

a Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’umwaka wa 607 M.Y., reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni ryari Yerusalemu yarimbuwe?​—Igice cya mbere” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira 2011, ku ipaji ya 26-​31, n’ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni ryari Yerusalemu yarimbuwe?​—Igice cya kabiri,” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2011, ku ipaji ya 22-28.