Soma ibirimo

Ubuhanuzi ni iki?

Ubuhanuzi ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ubuhanuzi ni ubutumwa bwahumetswe n’Imana: mu yandi magambo akaba ari iyerekwa ryaturutse ku Mana. Bibiliya ivuga ko abahanuzi “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Petero 1:20, 21). Ubwo rero, umuhanuzi ni umuntu wakira ubutumwa buturuka ku Mana, akabugeza ku bandi.​—Ibyakozwe 3:18.

Ubutumwa buturuka ku Mana bwageraga ku bahanuzi bute?

 Imana yakoresheje uburyo bwinshi kugira ngo igeze ubutumwa bwayo ku bahanuzi.

  •   Inyandiko. Imana yakoresheje ubu buryo byibuze rimwe, igihe yahaga Mose Amategeko Icumi yanditse.​—Kuva 31:18.

  •   Abamarayika. Urugero, Imana yakoresheje umumarayika kugira ngo ibwire Mose ibyo yagombaga kubwira Farawo wo muri Egiputa (Kuva 3:2-4, 10). Ndetse rimwe na rimwe, abamarayika basubiragamo ijambo ku rindi nk’uko Imana yabaga yayavuze, urugero nk’igihe yabwiraga Mose ngo “wandike aya magambo, kuko ari yo isezerano ngiranye nawe n’Abisirayeli rishingiyeho” (Kuva 34:27). a

  •   Iyerekwa. Ibyo hari igihe byabaga umuhanuzi ari maso (Yesaya 1:1; Habakuki 1:1). Hari igihe byabaga bigaragara neza cyane ku buryo umuntu yumvaga ari kugira uruhare mu byo yerekwa (Luka 9:28-36; Ibyahishuwe 1:10-17). Hari n’ubwo byabaga umuntu asa n’urota (Ibyakozwe 10:10, 11; 22:17-21). Nanone Imana yagezaga ubutumwa bwayo ku bahanuzi binyuze mu nzozi.​—Daniyeli 7:1; Ibyakozwe 16:9, 10.

  •   Kuyobora ubwenge. Imana yayoboraga ubwenge bw’abahanuzi bayo, kugira ngo batangaze ubutumwa bwayo. Ibyo bigaragazwa n’amagambo avugwa muri Bibiliya agira ati “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Imana yakoresheje umwuka wayo wera cyangwa imbaraga ikoresha, kugira ngo ishyire ibitekerezo byayo mu bwenge bw’abagaragu bayo. Ubutumwa bwavaga ku Mana, ariko abahanuzi bakabutanga bakoresheje amagambo yabo.​—2 Samweli 23:1, 2.

Ese ubuhanuzi bwose buba buvuga iby’igihe kizaza?

 Si ko biri byanze bikunze. Icyakora, ubutumwa bwinshi Imana yatanze bufitanye isano n’igihe kizaza, nubwo bukivuga mu mvugo ijimije. Urugero, abahanuzi b’Imana baburiye kenshi Abisirayeli ba kera bitewe n’ibikorwa byabo bibi. Iyo miburo yagaragazaga imigisha abo bantu bari kubona iyo baramuka bumviye Imana, ariko nanone ikagaragaza amakuba bari guhura na yo mu gihe batari kumvira (Yeremiya 25:4-6). Ibyo byose byari guterwa n’amahitamo Abisirayeli bari kugira.​—Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20.

Ingero z’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butavuga iby’igihe kizaza

  •   Igihe kimwe Abisirayeli bigeze gusaba Imana kubatabara, ariko Imana iboherereza umuhanuzi wayo kugira ngo ababwire ko itari kubatabara kuko bari baranze kumvira amategeko yayo.​—Abacamanza 6:6-10.

  •   Igihe Yesu yarimo aganira n’Umusamariyakazi, yamubwiye ibintu byamubayeho, atashoboraga kumenya atabyeretswe n’Imana. Uwo mugore amaze kubyumva, yahise yemera ko Yesu yari umuhanuzi n’ubwo nta kintu cyo mu gihe kizaza yari amubwiye.​—Yohana 4:17-19.

  •   Igihe Yesu yari hafi kwicwa, abanzi be bamupfutse mu maso, baramukubita, nuko baramunnyega bavuga bati ‘umva ko uhanura, ngaho tubwire ugukubise!’ Icyo gihe ntibasabaga Yesu kubahanurira iby’igihe kizaza, ahubwo bashakaga ko akoresha imbaraga z’Imana, agatahura uwari umukubise.​—Luka 22:63, 64.

a Nubwo umuntu ashobora kwibwira ko muri iyi nkuru Imana ari yo yivuganiye na Mose, Bibiliya yerekana ko Imana yakoresheje abamarayika kugira ngo itange isezerano ry’Amategeko ya Mose.​—Ibyakozwe 7:53; Abagalatiya 3:19.