Soma ibirimo

Ese Bibiliya ni igitabo cy’abazungu?

Ese Bibiliya ni igitabo cy’abazungu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ntiyanditswe n’Abanyaburayi. Abantu bose Imana yakoresheje mu kwandika Bibiliya bakomokaga muri Aziya. Bibiliya ntivuga ko hari ubwoko buruta ubundi. Igira iti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​—Ibyakozwe 10:34, 35.