Soma ibirimo

Ese hari ushobora kumenya umwanditsi nyawe wa Bibiliya?

Ese hari ushobora kumenya umwanditsi nyawe wa Bibiliya?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Abantu benshi babwirwa ko tudashobora kumenya umwanditsi nyawe wa Bibiliya. Ariko kandi Bibiliya yo igaragaza neza uwayanditse. Ibice bimwe na bimwe biyigize bitangirwa n’amagambo agira ati ‘amagambo ya Nehemiya,’ ‘ibyo Yesaya yeretswe’ n’agira ati “Ijambo rya Yehova ryaje kuri Yoweli.”​—Nehemiya 1:​1; Yesaya 1:​1; Yoweli 1:​1.

 Abanditsi benshi ba Bibiliya bemera ko banditse mu izina ry’Imana imwe y’ukuri Yehova, kandi ko ari we wari ubayoboye. Inshuro zisaga 300, abahanuzi banditse Ibyanditswe by’Igiheburayo bagiye bavuga bati “Yehova aravuze ati.” (Amosi 1:​3; Mika 2:​3; Nahumu 1:​12). Abandi banditsi bahabwaga ubutumwa bw’Imana binyuze ku bamarayika.​—Zekariya 1:​7, 9.

 Bibiliya yanditswe n’abantu bagera kuri 40 mu gihe cy’imyaka isaga 1.600. Hari bamwe banditse ibitabo bya Bibiliya birenze kimwe. Mu by’ukuri, twavuga ko Bibiliya ari isomero rito rigizwe n’ibitabo 66. Igizwe n’ibitabo 39 by’Ibyanditswe by’Igiheburayo, bakunze kwita Isezerano rya Kera, hamwe n’ibitabo 27 by’Ibyanditswe bya Gikristo by’Ikigiriki, bakunze kwita Isezerano Rishya.