Soma ibirimo

Ese Imana ifite ahantu iba?

Ese Imana ifite ahantu iba?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Iba mu ijuru. Suzuma iyi mirongo ya Bibiliya:

 Umwami Salomo yasenze Imana agira ati “uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe.”​—1 Abami 8:43.

 Yesu Kristo yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data uri mu ijuru.”​—Matayo 6:9.

 Yesu amaze kuzuka, yinjiye “mu ijuru ubwaho, kugira ngo ubu ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.”​—Abaheburayo 9:24.

 Iyo mirongo igaragaza neza ko Yehova Imana ariho koko kandi ko afite aho aba. Ntaba hose; ahubwo aba mu ijuru.