Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yohana 15:13—“Nta wufite urukundo ruruta uru”

Yohana 15:13—“Nta wufite urukundo ruruta uru”

 “Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze.”—Yohana 15:13, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.”—Yohana 15:13, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri Yohana 15:13 usobanura

 Yesu yarimo afasha abigishwa be gusobanukirwa ko urukundo rwabo rwagombye kuba rukomeye ku buryo bakwemera gupfira bagenzi babo.

 Yesu yari yabanje kubwira intumwa ze ati: “Ngiri itegeko mbahaye: ni uko mukundana nk’uko nanjye nabakunze” (Yohana 15:12). Ni uruhe rukundo Yesu yabakunze? Ni urukundo rurangwa no kwigomwa kandi ruzira ubwikunde. Mu gihe yamaze akora umurimo we hano ku isi, yashyiraga mu mwanya wa mbere ibyo abigishwa be cyangwa abandi babaga bakeneye. Yakijije abantu uburwayi kandi abigisha ibyerekeye Ubwami bw’Imana. a Yanakoze imirimo isuzuguritse kugira ngo afashe abandi (Matayo 9:35; Luka 22:27; Yohana 13:3-5). Ariko muri Yohana 15:13, Yesu yerekezaga ku gikorwa gikomeye kigaragaza urukundo ruruta urwo. Yesu amaze kuvuga ibyo, mu masaha make yakurikiyeho yagaragaje urukundo ruruta urundi rwose, igihe yemeraga gutanga “ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Matayo 20:28; 22:39). Yanagaragaje mu buryo buhebuje ko yakundaga abandi kuruta uko yikundaga.

 Yesu akunda abantu. Ariko cyane cyane akunda abakurikiza inyigisho ze. Yabonaga ko abigishwa be ari incuti ze magara kubera ko bumviraga ibyo yabategetse kandi bagumanye na we mu bigeragezo (Luka 22:28; Yohana 15:14, 15). Ubwo rero yari afite impamvu zumvikana zo kubitangira.

 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bazirikanye amagambo ya Yesu ku buryo bari biteguye gupfira bagenzi babo (1 Yohana 3:16). Kandi koko urukundo ruzira ubwikunde ari na rwo Yesu yagaragaje, ni cyo kimenyetso cyari kuranga Abakristo b’ukuri.—Yohana 13:34, 35.

Impamvu umurongo wo muri Yohana 15:13 wanditswe

 Igice cya 13 kugeza ku cya 17 cy’Ivanjiri ya Yohana kigaragaza inama za nyuma Yesu yagiriye intumwa ze 11 z’indahemuka hamwe n’isengesho rya nyuma yasenze mbere y’uko apfa. Hashize amasaha make yarapfuye. Mu gice cya 15, yahaye abigishwa be urugero rw’imbuto zera ku muzabibu, kugira ngo abereke ko bagombaga gukomeza kunga ubumwe na we. Yabasabye ‘gukomeza kwera imbuto nyinshi’ (Yohana 15:1-5, 8). Kimwe mu bintu byari kubafasha kubigeraho ni ukugaragariza abandi urukundo ruzira ubwikunde, babwiriza “ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana” nk’uko Yesu yabigenzaga.—Luka 4:43; Yohana 15:10, 17.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Yohana mu ncamake.

a Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Imana yashyizeho Ubwami bwayo kugira ngo butegeke isi kandi busohoze umugambi iyifitiye (Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10). Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?