Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yohana 1:1—“Mu ntangiriro Jambo yariho”

Yohana 1:1—“Mu ntangiriro Jambo yariho”

 “Mu ntangiriro Jambo yariho, Jambo yari kumwe n’Imana, kandi Jambo yari imana.”—Yohana 1:1, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana kandi Jambo akaba Imana.”—Yohana 1:1, Bibiliya ntagatifu.

Icyo umurongo wo muri Yohana 1:1 usobanura

 Uyu murongo ugaragaza ko Yesu Kristo yabagaho mbere y’uko aza ku isi (Yohana 1:14-17). Ku murongo wa 14, izina “Jambo” (cyangwa “Logos,” mu Kigiriki ni ho loʹgos) ni izina ry’icyubahiro. Uko bigaragara kuba Yesu yariswe “Jambo” bigaragaza inshingano Imana yari yaramuhaye yo kumenyesha abandi amategeko yayo. Yesu yakomeje kwigisha abandi Ijambo ry’Imana, igihe yari hano ku isi na nyuma y’uko asubira mu ijuru.—Yohana 7:16; Ibyahishuwe 1:1.

 Amagambo ngo “mu ntangiriro” agaragaza igihe Imana yatangiraga kurema, ikarema Jambo. Nyuma yaho, Imana yakoranye na Jambo mu kurema ibindi bintu byose (Yohana 1:2, 3). Bibiliya ivuga ko Yesu ari “imfura mu byaremwe byose,” kandi ko “yakoreshejwe mu kurema ibindi bintu byose.”—Abakolosayi 1:15, 16.

 Interuro ivuga ngo: “Jambo yari imana” yerekana ukuntu Yesu yari afite imico nk’iyi Mana mbere yo kuza ku isi. Nanone yitwa Jambo kuko yabaye umuvugizi w’Imana. Afite umwanya wihariye kuko ari Umwana w’imfura w’Imana, kandi ikaba yaramukoresheje mu kurema ibindi bintu byose.

Impamvu umurongo wo muri Yohana 1:1 wanditswe

 Igitabo cyo muri Bibiliya cya Yohana kivuga k’ubuzima bwa Yesu no ku murimo yakoreye hano ku isi. Imirongo itangira igice cya mbere igaragaza ko Yesu yariho mbere y’uko aba umuntu, ubucuti bwihariye yari afitanye n’Imana n’uruhare rw’ingenzi afite mu mugambi w’Imana (Yohana 1:1-18). Ibivugwa muri iyo mirongo bidufasha gusobanukirwa ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze igihe yakoreraga umurimo we hano ku isi.—Yohana 3:16; 6:38; 12:49, 50; 14:28; 17:5.

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku murongo wo muri Yohana 1:1

 Ikinyoma: Interuro ya nyuma yo mu murongo wo muri Yohana 1:1 igomba gusobanurwa ngo “Jambo akaba Imana.”

 Ukuri: Nubwo hari abahinduzi ba Bibiliya benshi bahisemo guhindura uwo murongo gutyo, hari abandi babonaga ko bidakwiriye. Mu mwandiko w’umwimerere w’Ikigiriki ijambo “Imana” riboneka inshuro ebyiri muri  Yohana 1:1, ryanditswe mu buryo butandukanye. Aha mbere, ijambo “Imana” ribanjirijwe n’akajambo kagaragaza ko ritandukanye n’ijambo “imana” rigaragara ku nshuro ya kabiri muri uwo murongo. Abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko kuba ijambo “imana” rigaragara ryonyine ritabanjirijwe n’akajambo nk’ako mu ijambo “Imana” ribanza, bifite ikindi bisobanura. Urugero, hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bwagize icyo buvuga ku birebana n’uko ako kajambo katariho bugira buti: “Ibyo bituma iryo ijambo ‘imana’ rya kabiri riba izina ntera ku buryo, iyo nteruro wayivuga ngo Jambo yari afite kamere nk’iy’Imana.” a Hari abandi bahanga b hamwe n’abahinduzi ba Bibiliya bahurije ku gitekerezo kimwe na bo.”

 Ikinyoma: Uyu murongo wigisha ko Jambo ari umwe n’Imana Ishoborabyose.

 Ukuri: Interuro ivuga ngo “Jambo yari kumwe n’Imana” yerekana ko ari abantu babiri bavugwa muri uwo murongo. Birumvikana ko Jambo ataba ari kumwe n’Imana Ishoborabyose ngo yongere abe Imana Ishoborabyose. Imirongo ikikije uwo na yo igaragaza ko Jambo atari Imana ishoborabyose. Muri Yohana 1:18 havuga ko “nta muntu wigeze abona Imana.” Icyakora, abantu bo babonye Jambo ari we Yesu. Muri Yohana 1:14 hagira hati: “Jambo aba umubiri, abana natwe, kandi twabonye ubwiza bwe.”

 Ikinyoma: Jambo yahozeho.

 Ukuri: Amagambo “mu ntangiriro” agaragara muri uyu murongo ntavuga intangiriro y’Imana, kubera ko Imana itagira intangiriro. Yehova c Imana yabayeho “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose” (Zaburi 90:1, 2). Icyakora, Jambo, ari we Yesu Kristo yagize intangiriro, ni “intangiriro y’ibyo Imana yaremye.”—Ibyahishuwe 3:14.

 Ikinyoma: Kwita Jambo “imana” bishyigikira inyigisho yo gusenga imana nyinshi.

 Ukuri: Ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo “Imana” cyangwa “imana” akenshi rihuza n’amagambo abiri y’Igiheburayo ʼel na ʼelo·him’ akoreshwa mu cyo abantu benshi bita Isezerano rya Kera. Ayo magambo y’Igiheburayo asobanura “Ufite ububasha” cyangwa “Ukomeye cyane,” kandi yerekeza ku Mana Ishoborabyose, izindi mana ndetse n’abantu (Zaburi 82:6; Yohana 10:34). Jambo ni we Imana yakoresheje irema ibindi bintu byose, ubwo rero nta gushidikanya ko ashobora kwitwa “Ufite ububasha” (Yohana 1:3). Kuba Jambo yariswe “imana” bihuje n’ubuhanuzi buri muri Yesaya 9:6, buvuga ko Imana yari gutoranya Mesiya cyangwa Kristo wari kwitwa “Imana Ikomeye” (Mu Giheburayo, ʼEl Gib·bohr), ariko si “Imana Ishoborabyose” (ʼEl Shad·dai, nk’uko bivugwa mu Ntangiriro 17:1; 35:11; Kuva 6:3 no muri Ezekiyeli 10:5).

 Bibiliya yigisha ko tutagomba gusenga imana nyinshi. Yesu Kristo yaravuze ati: “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera” (Matayo 4:10). Nanone Bibiliya igira iti: “Nubwo hariho ibyitwa ‘imana,’ haba mu ijuru cyangwa ku isi, mbese nk’uko hariho ‘imana’ nyinshi n’‘abami’ benshi, mu by’ukuri kuri twe hariho Imana imwe, Data, ari na yo ibintu byose bikomokaho, natwe tukaba turiho ku bwayo. Hariho n’Umwami umwe, ari we Yesu Kristo, ibintu byose bikaba byarabayeho binyuze kuri we, kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.”—1 Abakorinto 8:5, 6.

a Reba igitabo The Translator’s New Testament, ku ipaji ya 451.

b Intiti yitwa Jason David BeDuhn yavuze ko kuba nta ndangansobanuzi iriho bituma ijambo “Imana” riboneka inshuro ebyiri muri uwo murongo rigira ibisobanuro bitandukanye,” nk’uko mu Kinyarwanda ‘imana’ itangiwe n’inyuguti nto itandukanye n’‘Imana’ itangiwe n’inyuguti nkuru. Yakomeje agira ati “muri Yohana 1:1, Jambo si we Mana imwe rukumbi, ahubwo ni imana; mu yandi magambo, ameze nk’Imana.”—Byavuye mu gitabo Truth in Translation: Accuracy and Bias in English Translations of the New Testament, ku ipaji ya 115, 122, n’iya 123.

c Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.