Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Mika 6:8—“Gendana n’Imana yawe wicisha bugufi”

Mika 6:8—“Gendana n’Imana yawe wicisha bugufi”

 “Yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo. Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera, ugakunda kugwa neza kandi ukagendana n’Imana yawe wiyoroshya?”—Mika 6:8, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”—Mika 6:8, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri Mika 6:8 usobanura

 Umuhanuzi Mika yasobanuye ko bitagoye ko abantu bashimisha Yehova a (1 Yohana 5:3). Uyu murongo usobanura mu nshamake ibintu bitatu bisobanutse neza Imana itwitezeho. Ibintu bibiri bibanza bigaragaza uko tugomba kubana n’abandi, naho icya gatatu kibanda ku bucuti dufitanye n’Imana.

 “Gukurikiza ubutabera.” Imana isaba abayisenga gukora ibyiza. Ibyo bikubiyemo gutekereza no gukora ibihuje n’amahame mbwiriza muco yayo agenga ikibi n’ikiza (Gutegeka 32:4). Urugero, abantu bakurikiza amahame y’Imana bakora uko bashoboye kose kugira ngo bafate abandi neza. Ntibarobanura ku butoni cyangwa ngo bite ku bandi bakurikije aho bakuriye, igihugu bavukamo cyangwa urwego rw’imibereho.—Abalewi 19:15; Yesaya 1:17; Abaheburayo 13:18.

 “Gukunda kugwa neza.” Nanone iyo mvugo ishobora gusobanurwa ngo: “gukunda urukundo rudahemuka” (Mika 6:8, nwt). Mu rurimi rw’Igiheburayo, ijambo “ubudahemuka” ntirisobanura ko tugomba kubera abandi indahemuka gusa, ahubwo rinasobanura ko tugomba kugwa neza no kugira impuhwe, muri make tukabakorera ibirenze ibyo dusabwa. Imana ishaka ko abifuza kuyishimisha bagomba kugwa neza no kugira impuhwe kandi bagakunda iyo mico. Ibyo bisobanura ko abasenga Imana bose bagomba gushimishwa no gufasha abandi, cyanecyane abakeneye kwitabwaho. Gutanga bituma tugira ibyishimo.—Ibyakozwe 20:35.

 “Kugendana n’Imana yawe wiyoroshya.” Muri Bibiliya ijambo “kugendana” rishobora gusobanura “gukurikira uko igikorwa runaka gikorwa.” Umuntu ugendana n’Imana abaho mu buryo buyishimisha. Nowa yatanze urugero rwiza. “Yagendanaga n’Imana y’ukuri” kubera ko Imana yabonaga ko yari umukiranutsi kandi ko “yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye” (Intangiriro 6:9). Muri iki gihe, ‘tugendana n’Imana’ tubaho mu buryo buhuje n’inyigisho ziri mu Ijambo ryayo Bibiliya. Ibyo bisaba ko twiyoroshya tukemera ko ubushobozi bwacu bugira aho bugarukira kandi ko ibyo dukora byose Imana ari yo iduha imbaraga.—Yohana 17:3; Ibyakozwe 17:28; Ibyahishuwe 4:11.

Imimerere umurongo wo muri Mika 6:8 wanditswemo

 Mika yari umuhanuzi muri Isirayeli ya kera, yahanuye kuva mu mwaka wa 777 M.Y kugeza mu mwaka wa 717 M.Y. Icyo gihe mu gihugu hari huzuye ibikorwa byo gusenga ibishushanyo, uburiganya no kwigomeka (Mika 1:7; 3:1-3, 9-11; 6:10-12). Abisirayeli benshi birengagizaga ibyo Imana yabasabaga, byari mu mategeko yatanze binyuze kuri Mose, nanone yitwa amategeko ya Mose. Nanone muri icyo gihe, abenshi bibwiraga ko Imana yari kubemera, bitewe gusa nuko bifatanyaga mu bikorwa byo gusenga kandi bagatamba ibitambo.—Imigani 21:3; Hoseya 6:6; Mika 6:6, 7.

 Ibinyejana byinshi nyuma y’uko Mika abayeho, Yesu yongeye kuvuga ko Se yishimira abantu bagaragaza urukundo, ubutabera n’impuhwe kandi ko atishimira abantu bishushanya bashaka kwereka abandi ko biyeguriye Imana (Matayo 9:13; 22:37-39; 23:23). Amagambo Yesu yavuze adufasha gusobanukirwa ibyo Imana yiteze ku bayisenga muri iki gihe.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibikubiye mu gitabo cya Mika.

a Yehova ni izina ry’Imana mu Kinyarwanda. Mu Giheburayo izina ry’Imana ryandikwa mu nyuguti enye ari zo יהוה (YHWH), zitwa Tetaragaramu. Muri uyu murongo, Bibiliya Yera yakoresheje izina “UWITEKA” mu mwanya wa Yehova. Niba wifuza ibindi bisobanuro ku izina Yehova n’impamvu ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya budakoresha iryo zina, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”