Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Imigani 17:17—“Incuti zikundana ibihe byose”

Imigani 17:17—“Incuti zikundana ibihe byose”

“Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

“Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba.”—Imigani 17:17, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Migani 17:17 usobanura

 Incuti nyakuri ni izo kwiringirwa kandi ni iz’agaciro kenshi. Kimwe n’abana bavukana kandi bakundana cyane, incuti nyakuri na zo zitanaho kandi zikaba indahemuka cyane cyane mu gihe cy’ibibazo.

 “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose.” Nanone iyi nteruro ishobora gusobanurwa ngo: “Incuti zigaragarizanya urukundo buri gihe.” Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe muri iyi nteruro ryahinduwemo “urukundo,” ryumvikanisha ibirenze ibyiyumvo umuntu agirira undi. Ni urukundo ruzira ubwikunde rugaragarizwa abandi binyuriye mu bikorwa (1 Abakorinto 13:4-7). Incuti zihuzwa n’urukundo nk’urwo zikomeza kubana neza ndetse n’iyo zagirana ibibazo, bitewe wenda no kuba hari ibyo zitumvikanaho cyangwa se mu gihe hari ibibazo zahuye na byo mu buzima. Nanone incuti nk’izo ziba ziteguye kubabarirana igihe cyose (Imigani 10:12). Ikindi nanone ntizigirirana ishyari mu gihe hari icyo umwe agezeho, ahubwo zishimira ibyo buri wese ageraho.—Abaroma 12:15.

 “Incuti nyakuri . . . ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.” Uyu mugani ushingiye ku gitekerezo cy’abantu bavukana kandi bakaba ari incuti magara. Ubwo rero, iyo incuti zacu zifite ibibazo dukora uko dushoboye kose kugira ngo tuziteho, nk’uko tubikorera abo tuvukana. Ikirenze ibyo, ubucuti nk’ubwo nta kintu na kimwe cyabuhagarika n’iyo byaba ibibazo. Ahubwo ibyo bibazo bituma ubwo bucuti burushaho gukomera kuko murushaho gukundana no kubahana.

Imimerere umurongo wo mu Migani 17:17 wanditswemo

 Igitabo cy’Imigani kirimo inama nyinshi n’ibitekerezo byinshi birimo ubwenge, byanditse mu magambo make kandi mu buryo butuma umuntu atekereza ku byo asoma. Igice kinini cy’igitabo cy’Imigani cyanditswe n’Umwami Salomo. Yacyanditse mu buryo bw’ibisigo byo mu rurimi rw’Igiheburayo, ku buryo umugemo umwe cyangwa interuro iba ifitanye isano n’ikurikiye, bikuzuzanya cyangwa bikabusana, aho kugira ngo bibe byanditse mu buryo bw’isubirajwi. Imigani 17:17 ni urugero rw’igisigo, aho igice cya kabiri cyuzuzanya n’icya mbere. Mu Migani 18:24 ho hagaragaza ibitekerezo bibusanye. Hagira hati: “Habaho incuti ziba ziteguye kumarana, ariko habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.”

 Igihe Salomo yandikaga Imigani 17:17, ashobora kuba yaratekerezaga ku bucuti papa we Dawidi yari afitanye na Yonatani, umuhungu w’Umwami Sawuli (1 Samweli 13:16; 18:1; 19:1-3; 20:30-34, 41, 42; 23:16-18). Nubwo Dawidi na Yonatani ntacyo bapfanaga, bari incuti magara kuruta abantu bavukana. Yonatani yari yiteguye no gupfira incuti ye Dawidi wari ukiri muto. a

Umurongo wo mu Migani 17:17 mu zindi Bibiliya

 “Incuti ntihwema gukunda, kandi umuvandimwe avukira gutabara aho rukomeye.”—Bibiliya Ntagatifu

 “Incuti nyakuri ni ihorana urukundo, naho umuvandimwe aberaho kugoboka mu byago.”—Bibiliya Ijambo ry’Imana.

 “Incuti ikundana ibihe byose, kandi mu gihe cy’amakuba ni ho igaragariza ko ari umuvandimwe.”—The Complete Jewish Study Bible.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye incamake y’ibivugwa mu gitabo cy’Imigani.

a Soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Babaye agati gakubiranye.”