Soma ibirimo

Imikoreshereze y’amakuru y’umuntu muri Kolombiya

Imikoreshereze y’amakuru y’umuntu muri Kolombiya

Iyo umuntu yabaye umubwiriza aba yemeye ko umuryango w’Abahamya ba Yehova ukorera ku isi hose harimo the Christian Church of Jehovah’s Witnesses in Colombia, itorero ry’Abahamya ba Yehova ateraniramo, ibiro by’ishami n’indi miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova, ikoresha amakuru ye mu buryo bwemewe n’amategeko mu nyungu z’uwo muryango. Ababwiriza baha amatorero barimo amakuru abereyekeye nk’uko bivugwa mu gitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka. Ibyo bituma bashobora kwifatanya mu bikorwa by’itorero bifitanye isano no gusenga kandi bigatuma bahabwa ubufasha mu gihe bikenewe.—1 Petero 5:2.

Amakuru yerekeye umuntu ashobora kuba arimo amazina yabo, igihe bavukiye, igitsina, itariki babatirijweho, aderesi zabo, amakuru agaragaza uko bahagaze mu buryo bw’umwuka, uko bakora umurimo wo kubwiriza cyangwa izindi nshingano bafite mu Bahamya ba Yehova. Nanone muri ayo makuru haba harimo ibyo umubwiriza yizera hamwe n’ibindi by’ibanga bimwerekeyeho. Iyo tuvuze imikoreshereze y’amakuru y’umuntu haba hakubiyemo; kuyahuriza hamwe, kuyabika haba mu buryo busanzwe cyangwa ubwa elegitoroniki, kuyashyira ku murongo n’ibindi nk’ibyo.

Itegeko rigenga ibyo kurinda amakuru y’umuntu muri iki gihugu ni:

The Law on the Protection of Personal Data (Law 1581 of 2012) and its regulatory decrees.

Muri iri tegeko, ababwiriza bemera ko amakuru aberekeyeho akoreshwa n’Abahamya ba Yehova kugira ngo bifatanye mu bikorwa bifitanye isano n’idini bikurikira:

  • Uko idini ry’Abahamya ba Yehova rikora n’uko riyoborwa

  • Kwifatanya mu materaniro yose yo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ateraniramo cyangwa indi mirimo n’imishinga bisaba kwitanga

  • Gukurikirana amateraniro n’amakoraniro byafashwe amajwi n’amashusho kugira ngo bizakoreshwe mu murimo wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose

  • Gusohoza inshingano yose ahawe mu itorero isaba ko izina rye rishyirwa ku kibaho cy’amatangazo kiba mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

  • Kugira Ifishi y’Itorero Ishyirwaho Raporo y’Umubwiriza

  • Gusurwa no kwitabwaho n’abasaza b’Abahamya ba Yehova (Ibyakozwe 20:28; Yakobo 5:14, 15)

  • Gutanga aderesi y’umuntu bahamagara mu gihe havutse ikibazo kihutirwa

Amakuru akwerekeyeho aba azabikwa kugeza igihe kitazwi kubera impamvu zavuzwe haruguru cyangwa izindi zemewe n’amategeko. Iyo umubwiriza yanze gusinya inyandiko itanga uburenganzira bwo gukoresha amakuru ye, bishobora gutuma Abahamya ba Yehova batamenya ibyo yemerewe gukora, ku buryo yahabwa inshingano runaka mu itorero cyangwa bakamwemerera kwifatanya mu mirimo ifitanye isano n’idini.

Abahamya ba Yehova ni umuryango ukorera ku isi hose. Ubwo rero iyo bibaye ngombwa, amakuru y’ababwiriza aba ashobora koherezwa mu yindi miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova cyangwa akabikwa mu kindi gihugu. Ibyo bihugu bishobora kuba birimo n’ibifite amategeko agenga ibyo kurinda amakuru, atandukanye n’ayo mu bihugu babamo. Abahamya ba Yehova bashyiraho ingamba zo kurinda amakuru bohereza kugira ngo abayatanga bizere ko arinzwe mu buryo bwizewe. Ibyo bikubiyemo gukoresha amasezerano mu gihe bohereza amakuru, urugero nk’amahame rusange agenga ibyo kohereza amakuru. Abantu bose bagize umuryango w’Abahamya ba Yehova ku isi yose bazakoresha ayo makuru mu buryo buhuje n’Amabwiriza y’uko umuryango w’Abahamya ba Yehova urinda amakuru.

Ababwiriza bafite uburenganzira bwo kugera ku makuru yabo abitswe n’Abahamya ba Yehova, gusaba ko yasibwa, adakomeza gukoreshwa cyangwa gukosorwa mu gihe yaba adahuje n’ukuri. Nanone ababwiriza bashobora guhagarika uburenganzira bari baratanze, bakavuga ko batagishaka ko amakuru yabo yongera gukoreshwa. Hari igihe dushobora gukomeza gukoresha amakuru y’umubwiriza nubwo yaba yaravuze ko adashaka ko yongera gukoreshwa, kugira ngo umuryango w’Abahamya ba Yehova bo ku isi hose wubahirize amategeko usabwa mu birebana no kubika amakuru y’abayoboke bawo, nk’uko bivugwa mu itegeko rigenga ibyo kurinda amakuru. Ababwiriza baba bafite uburenganzira bwo gushyikiriza ikirego urwego rukuru rushinzwe inganda n’ubucuruzi muri Kolombiya.

Abahamya ba Yehova bashyizeho uburyo butandukanye bwo kurinda amakuru y’umuntu kugira ngo bubahirize ibivugwa mu itegeko rigenga ibyo kurinda amakuru. Ababwiriza basobanukiwe neza ko amakuru yabo agerwaho n’abantu bake kandi babifitiye uburenganzira kugira ibyavuzwe haruguru bigerweho.

Niba wifuza kugira icyo ubaza ku birebana no kurinda amakuru ushobora kohereza imeri kuri:

DataProtectionOfficer.CO@jw.org

Ababwiriza bakwiriye kumenya ko aho bishoboka, aderesi n’umwirondoro by’ugenzura amakuru mu gihugu baherereyemo, bashobora kuzisanga ku ipaji iriho urutonde rwa aderesi kuri jw.org.

Iyo hari icyo umubwiriza ashaka kubaza, agomba gutanga kopi y’ibaruwa isobanura icyo ashaka kubaza yemejwe na noteri iri kumwe na aderesi ya imeri igomba kunyuzwaho igisubizo. Niba ibaruwa isobanura icyo ashaka kubaza itarimo ibisobanuro bikenewe, mu gihe cy’iminsi itanu y’akazi azabona ubutumwa bumusaba ko agomba kuzuza amakuru abura mu gihe kitarenze amezi abiri, cyangwa bizafatwe nk’aho atakibikeneye. Iyo umaze kwandika ibaruwa isobanura icyo ashaka kubaza no kuyigenzura, igisubizo ukibona mu gihe cy’iminsi 10 y’akazi mu gihe ari ikibazo ushaka gusobanuza cyangwa mu minsi 15 y’akazi mu gihe ari ikirego, byo bihe byombi bishobora kongerwa hakurikijwe abwiriza ajyanye n’itegeko.

Birashoboka ko uko dukoresha amakuru bishobora guhinduka bitewe n’ibikorwa byo mu rwego rw’idini, amategeko cyangwa ikoranabuhanga. Nibiba ngombwa ko duhindura Imikoreshereze y’amakuru y’umuntu, tuzagaragaza ibyahindutse ku buryo ababwiriza bamenya amakuru dufite n’uko tuyakoresha. Ujye ukomeza ugenzure urebe ko nta byahindutse.