Soma ibirimo

Ibijyanye n’ibanga

Ibijyanye n’ibanga

IKITONDERWA: IYO UKORESHEJE URU RUBUGA RWACU KANDI/CYANGWA UKADUHA AMAKURU AKWEREKEYE, UBA UDUHAYE UBURENGANZIRA BWO GUKORESHA AYO MAKURU, HAKURIKIJWE AMABWIRIZA AREBANA N’IBIJYANYE N’IBANGA YAVUZWE HASI AHA HAMWE N’AMATEGEKO N’AMABWIRIZA AGENGA IMIKORESHEREZE Y’AMAKURU YEREKEYE UMUNTU KU GITI KE.

 KUBAHA AMAKURU Y’IBANGA

Twiyemeje kubaha amakuru yawe y’ibanga no kuyarinda. Aya mabwiriza agaragaza uko amakuru akwerekeye tumenya cyangwa ayo uduha azakoreshwa kuri uru rubuga rwacu. Hari amakuru runaka tumenya iyo usuye urubuga rwacu; ayo makuru tuyabika neza kandi tukakumenyesha uko tuzayakoresha. Ushobora guhitamo kuduha amakuru akwerekeye. Ijambo “amakuru akwerekeye” ryakoreshejwe muri aya mabwiriza, ryerekeza ku izina ryawe, imeri, agasanduku k’amabaruwa, nomero za terefone cyangwa andi makuru ashobora gutuma tumenya uwo uri we. Ntuzasabwa gutanga ayo amakuru akwerekeye kugira ngo wogoge uru rubuga. Ijambo “urubuga” ryerekeza kuri uru rubuga cyangwa izindi mbuga zifitanye isano na rwo, urugero nka apps.pr418.com, ba.pr418.com, stream.pr418.com, na wol.pr418.com.

 KUGENZURA AMAKURU UTANGA

Uru rubuga ni urwa Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc. (“Watchtower”); ukaba ari umuryango udaharanira inyungu ukorera i New York, ugamije gushyigikira ibikorwa by’Abahamya ba Yehova no kwigisha Bibiliya. Niba wiyemeje gufungura konti, gutanga impano, gusaba gusurwa cyangwa gutanga amakuru akwerekeye, uba wemeye gukurikiza amabwiriza arebana n’ibanga na Cookies; ko amakuru yawe abikwa kuri mudasobwa zacu ziba muri Leta Zunze za Amerika; ko mu gihe bibaye ngombwa, Watchtower n’indi miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova yo mu bihugu bitandukanye ikusanya, ikohererezanya kandi ikabika amakuru akwerekeye kugira ngo ubone serivisi wifuza. Umuryango wacu ukorera ku isi yose kandi ukoresha imiryango iduhagarariye mu bihugu bitandukanye. Amakuru utanga ashobora guhabwa amatorero, ibiro by’amashami cyangwa indi miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova.

Amakuru agenzurwa bitewe n’ibyo ukorera kuri uru rubuga. Urugero, iyo uhaye impano umuryango dukoresha mu rwego rw’amategeko, uwo muryango uba ushobora kubona izina ryawe n’andi makuru akwerekeye, agutandukanya n’abandi. Dufashe nk’urundi rugero, iyo usabye ko tugusura, izina ryawe n’andi makuru akwerekeye, bihita bijya ku biro by’ishami no mu itorero ry’Abahamya ba Yehova kugira ngo bizagushakire umuntu ugusura nk’uko wabisabye.

Niba igihugu utuyemo kigira amategeko agenga ibyo kurinda amakuru, ushobora kubona aderesi y’igihugu uherereyemo ku ipaji ibonekaho aderesi kuri uru rubuga.

 UMUTEKANO W’AMAKURU NO KUBIKA IBANGA

Turinda umutekano w’amakuru yawe kandi tukayagira ibanga. Dukomeza kuyabika mu buryo buhuje n’igihe kandi tugakoresha uburyo bwabugenewe kugira ngo turinde amakuru yawe abantu batayafiteho uburenganzira, abayakoresha nabi, abashobora kuyakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa kuba yatakara mu buryo bw’impanuka. Abantu bose bakoresha amakuru yawe, harimo n’abandi dukorana baba bagomba kubaha umutekano w’ayo makuru kandi bakayagira ibanga. Dukomeza kubika amakuru akwerekeye kugeza igihe icyo yakoreshwaga kirangiye cyangwa kugira ngo duhuze n’ibisabwa n’amategeko cyangwa amabwiriza agenga ibyo kubika inyandiko.

Dukoresha uburyo bwabigenewe bwo kurinda amakuru yawe mu gihe uyohereza, ari bwo Transport Layer Security (TLS). Nanone dukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwose bushoboka kugira ngo turinde amakuru y’ibanga duhabwa. Dukora uko dushoboye kose kugira ngo amakuru atagera ku bantu batabifitiye uburenganzira.

 ABATARAGEZA IMYAKA Y’UBUKURE

Niba ukoresha urubuga rwacu utarageza imyaka y’ubukure, wohereza amakuru akwerekeye ari uko uri kumwe n’ababyeyi bawe cyangwa undi muntu ukurera. Niba uri umubyeyi cyangwa urera umwana ukaba wemeye gutanga amakuru yerekeye umwana utarageza imyaka y’ubukure kuri uru rubuga, uba wemeye ibikubiye muri aya mabwiriza.

 ABO DUKORANA

Hari igihe uzajya ubona imiyoboro y’imbuga za interineti z’abo dukorana tuba twarafashe kugira ngo tuzikoreshe muri serivisi zacu (urugero nk’igihe umuntu yuzuza fomu zo ku rubuga). Uzahita umenya ko uri ku rubuga rw’abo dukorana kubera ko ruzaba rudasa n’urwacu kandi ibyari ahagaragaza aderezi na byo bigahinduka. Nanone kandi ushobora kubona imeri cyangwa ubutumwa bugufi biturutse ku bo dukorana, buguha amakuru arebana n’ibyo wasabye ukoresheje uru rubuga, hakubiyemo n’ubutumwa buvuga ibyo wasabye. Iyo dutoranya abo dukorana, tubanza kureba neza ko na bo bubahiriza amabwiriza yo kutamena ibanga kandi bakita ku mutekano w’amakuru y’umuntu; kandi nyuma y’igihe twongera kugenzura ko bakiyubahiriza. Icyakora abo dukorana, bashobora kuba bafite izindi porogaramu na serivisi, zifite imikorere, amategeko agenga imikoreshereze, amabwiriza arebana no kubika ibanga n’andi mabwiriza muri rusange tudashobora kugenzura. Iyo ni yo mpamvu, iyo ukoresheje izo porogaramu na serivisi kuri uru rubuga uba ugengwa n’amabwiriza arebana serivisi n’amategeko ashyirwaho na bo. Iyo bagize icyo bahindura ntibabitumenyesha; byaba byiza rero ubanje gusoma amabwiriza bagenderaho mbere yo gukoresha serivisi zabo. Nugira ikibazo cyo kumenya amabwiriza abo dukorana bubahiriza, uge ubanza gusoma amabwiriza aba yatanzwe ku mbuga zabo.

 Gukoresha serivisi za Google Maps kuri uru rubuga, bigengwa n’Amabwiriza arebana n’ibanga ya Google. Nubwo dukorana na Google, ntidushobora kugenzura porogaramu, imikorere n’amategeko agenga imikoreshereze yayo. Kubera iyo mpamvu, niba uhisemo gukoresha serivisi za Google Maps kuri uru rubuga, uzaba ugengwa n’amabwiriza ya Google Maps/Google Earth Additional Terms of Service. Kubera ko Google Maps itatumenyesha ivugururwa ry’ayo mabwiriza, byaba byiza ubanje kuyasuzuma. Nusanga utemera amabwiriza agenga Google Maps ntuzakoreshe serivisi zayo.

KUMENYESHWA IBYAHINDUTSE KURI AYA MABWIRIZA

 Duhora twongera ibintu bishya ku rubuga rwacu kandi tukagira na serivisi tunonosora. Kubera ko ibintu bigenda bihinduka, hakubiyemo amategeko n’ikoranabuhanga, hari ibintu tuzajya duhindura uko igihe kigenda gihita. Iyo bibaye ngombwa ko hagira igihinduka kuri aya mabwiriza, tugaragaza ibyahindutse kuri iyi paji kugira ngo umenye neza uko amakuru utanga akoreshwa.

ACTIVE SCRIPTING CYANGWA JAVASCRIPT

Scripting ikoresha kode zituma urubuga rurushaho gukora neza. Gukoresha iryo koranabuhanga bituma ukoresha uru rubuga ahita abona amakuru ashaka mu buryo bwihuse. Izo kode zikoreshwa n’uru rubuga nta na rimwe zishyira izindi porogaramu kuri mudasobwa yawe cyangwa ngo zikusanye amakuru akwerekeye utabitangiye uburenganzira.

Kugira ngo ibice bimwe by’uru rubuga bikore neza, ugomba kubanza kwemera ko izo kode cyangwa JavaScript zikora muri porogaramu ukoresha ujya kuri interineti. Porogaramu hafi ya zose zikoreshwa kuri interineti zitanga uburyo bwo kwemerera izo kode gukora cyangwa kuzangira mu gihe ufungura imbuga runaka zo kuri interineti. Reba ubufasha bwerekeranye na porogaramu ukoresha ujya kuri interineti kugira ngo umenye uko wakwemerera izo kode gukora mu gihe usura imbuga runaka.