Soma ibirimo

Amabwiriza agenga gukoresha amakuru yerekeye umuntu ku giti ke

Amabwiriza agenga gukoresha amakuru yerekeye umuntu ku giti ke

IMIKORESHEREZE Y’AMAKURU YEREKEYE UMUNTU KU GITI KE

Ushobora kubona ibintu byinshi biboneka kuri uru rubuga, bitabaye ngombwa ko ubanza kuduha umwirondoro wawe cyangwa andi makuru akwerekeyeho. Icyakora, hari ibyo umuntu abona ari uko gusa yatanze umwirondoro cyangwa hari itorero ry’Abahamya ba Yehova ryatanze amakuru ye binyuze ku rubuga rwa jw.org. Dukoresha amakuru akwerekeyeho mu buryo buhuje n’ibyo watwemereye gusa. Icyakora, hari ubwo tuba dufite uburenganzira duhabwa n’amategeko bwo gukomeza gukoresha amakuru akwerekeyeho nubwo waba utarabitwemereye.

Amakuru akwerekeyeho utanga kuri uru rubuga, akoreshwa gusa mu bintu twakubwiye igihe watangaga ayo makuru. Muri ibyo hakubiyemo ibi bikurikira:

Konti yo ku rubuga. Dushobora gukoresha aderesi imeri yawe utanga mu gihe ufungura konti kuri uru rubuga, kugira ngo tugire ibyo tukumenyesha birebana na konti yawe. Urugero, iyo wibagiwe izina ukoresha cyangwa urufunguzo ukoresha winjira muri konti yawe, dushobora kugufasha dukoresheje iyo imeri.

Fomu. Niba wujuje ibisabwa bijyanye n’imyemerere n’amabwiriza agenga Abahamya ba Yehova, ushobora gukoresha uru rubuga ufungura konti, wohereza fomu cyangwa itorero ryawe rikarukoresha ryohereza fomu yawe. Buri fomu igaragaza icyo yagenewe. Urugero nko gusaba kwagura umurimo, gusaba cyangwa gutanga amacumbi mu gihe cy’amakoraniro cyangwa ibindi bikorwa byihariye. Amakuru akwerekeye ari kuri iyo fomu ashobora kuba akubiyemo amakuru yawe bwite yatanzwe nawe, abasaza bo mu itorero ryawe cyangwa umugenzuzi w’akarere. Amakuru ari kuri iyo fomu akoreshwa mu kuyisuzuma cyangwa mu bindi bifitanye isano n’iyo fomu, anakoreshwa mu gukora umwirondoro wawe mu gihe basuzuma fomu. Mu gihe bibaye ngombwa, iyo fomu ishobora koherezwa ku bindi biro by’amashami, ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova cyangwa indi miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu bihugu bitandukanye. Buri fomu isuzumwa ukwayo kandi nta bwo isubizwa n’imashini.

Impano. Iyo utanze impano z’amafaranga ukoresheje uru rubuga, dusigarana izina ryawe na aderesi yawe. Kugira ngo twakire amafaranga watanze ukoresheje ikarita ya banki, dukoresha uburyo bwizewe bwo kohereza no kwakira amafaranga kuri interineti, kandi tukubahiriza n’amabwiriza yo kubika ibanga. Tuba dushobora kubona amakuru ya ngombwa ashobora gutuma twakira ayo mafaranga, urugero nka nomero z’ikarita yawe ya banki cyangwa nomero za konti yawe, maze tukayoherereza inzego zibishinzwe. Twakira impano uduhaye mu buryo bwizewe kandi buhuje n’Amabwiriza y’umutekano w’amafaranga yoherejwe hakoreshejwe amakarita ya banki (“PCI DSS”). Uwakiriye amafaranga amara igihe kirekire gishoboka abitse amakuru arebana n’ayo mafaranga ku bw’inyungu za nyiri kuyahabwa cyangwa iyo hari inyandiko zemewe n’amategeko zibimwemerera. Ayo makuru akubiyemo igihe ayo mafaranga yatangiwe, uko angana n’uburyo bwakoreshejwe mu kuyatanga. Ibyo bituma twubahiriza amategeko agenga igenzura ry’amafaranga kandi bikadufasha gusubiza ibibazo byose watubaza muri iyo myaka yose. Ntituzigera tuguhamagara tugusaba gutanga izindi mpano.

Gusaba ibindi bisobanuro cyangwa gusaba kwiga Bibiliya. Ushobora gusaba ibindi bisobanuro cyangwa kwiga Bibiliya ukoresheje urubuga rwacu. Icyo gihe amakuru utanze akoreshwa gusa mu bintu bifitanye isano n’ibyo wasabye. Ayo makuru ashobora kohererezwa ibindi biro by’amashami cyangwa indi miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova, kugira ngo ibyo wasabye bishyirwe mu bikorwa.

Ibindi. Ushobora gutanga andi makuru akwerekeyeho (urugero nk’izina ryawe, agasanduku k’iposita na nomero za terefoni) utagiye gufungura konti ku rubuga, kohereza fomu cyangwa gutanga impano. Icyo gihe, usobanurirwa neza impamvu usabwe gutanga ayo makuru. Ntidushobora gukoresha amakuru yawe mu bintu utigeze usobanurirwa igihe wayatangaga.

Twakira amakuru y’umuntu ku giti ke, tukayabika kandi tukayakoresha mu bintu byatumye ayaduha. Dukomeza kuyabika kugeza igihe icyo twayashakiraga kirangiye cyangwa kubera izindi mpamvu zemewe n’amategeko. Iyo uhisemo kudatanga amakuru akwerekeyeho tugusabye, bishobora gutuma hari ibintu utemererwa kubona byo ku rubuga rwacu cyangwa ntuhabwe ibyo wasabye.

Abantu bashinzwe kugufasha kubona ibyo wasabye cyangwa abatekinisiye bacu bashinzwe kwita ku mikorere ya za mudasobwa zacu, baba bashobora kubona amakuru watanze. Nta wundi duha amakuru akwerekeyeho watanze keretse (1) iyo ari ngombwa kugira ngo uhabwe serivisi wasabye kandi ubanza kubimenyeshwa; (2) iyo twizeye ko gutanga ayo makuru ari ngombwa kugira ngo twubahirize amategeko; (3) iyo dusabwe ayo makuru n’inzego z’ubuyobozi zabiherewe uburenganzira cyangwa (4) iyo hagamijwe gutahura ubujura no kubwirinda, ku mpamvu z’umutekano cyangwa ibindi bibazo bya tekiniki. Iyo ukoresha urubuga rwacu, uba wemeye ko duha amakuru yawe abo dukorana kubera izo mpamvu tumaze kuvuga gusa. Amakuru ayo ari yo yose utanga akwerekeye, ntazagurishwa, ntazacuruzwa cyangwa ngo akodeshwe hashingiwe ku mimerere iyo ari yo yose.

KOHEREZA AMAKURU MU BINDI BIHUGU

Umuryango wacu ukoresha imiryango itandukanye yo mu rwego rw’amategeko ku isi hose. Zimwe mu mashini uru rubuga rubikaho amakuru, ziba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Dushobora kohereza amakuru yawe mu bindi bihugu. Ibyo bihugu bishobora kuba bifite amategeko agenga ibyo kurinda umutekano w’amakuru, atandukanye n’ayo mu gihugu utuyemo. Iyo dukoresha amakuru yawe cyangwa tukayohereza ahandi, dukora uko dushoboye tukayarinda. Tuba twiteze ko imiryango yose ikoreshwa mu gushyigikira umurimo w’Abahamya ba Yehova, ikurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ibyo kurinda amakuru yerekeye umuntu ku giti ke.

Mu gihe usuye uru rubuga rwacu kandi ukatwandikira mu buryo bwa eregitoroniki, uba wemeye ko ayo makuru ashobora koherezwa mu bindi bihugu.

UBURENGANZIRA BWAWE

Mu gihe cyose tubonye amakuru yerekeye umuntu ku giti ke, tugenzura mu buryo bushyize mu gaciro ko ari ukuri kandi ko ahuje n’igihe kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe. Mu gihe utwoherereje amakuru akwerekeyeho, uba ufite uburenganzira kuri ibi bikurikira, bitewe n’igihugu urimo n’amategeko agenga ibyo kurinda amakuru kigenderaho:

  • Ushobora gusaba ibisobanuro birebana n’amakuru watanze n’uko akoreshwa hakurikijwe amategeko yo mu gihugu urimo.

  • Iyo amakuru watanze atuzuye cyangwa atari ukuri, ushobora gusaba kugera kuri ayo makuru, kugira icyo uyakosoraho, ukayasiba cyangwa ugasaba ko ahagarikwa.

  • Iyo ufite impamvu zemewe n’amategeko, ushobora kwanga ko amakuru yawe akomeza gukoreshwa kandi ukadusaba kutongera kuyakoresha.

Iyo igihugu utuyemo gifite amategeko agenga ibyo kurinda umutekano w’amakuru kandi ukaba wifuza kugera ku makuru watanze, kuyakosora cyangwa kuyasiba, ushobora kubona aderesi y’igihugu uherereyemo ku ipaji ibonekaho aderesi kuri uru rubuga.

Nitumara kwakira ibyo wasabye binyuze mu nyandiko, ugatanga ibisobanuro byose bikenewe kugira ngo tumenye amakuru akwerekeyeho, ababishinzwe bazasuzuma mu buryo bukwiriye icyo kifuzo cyawe. Bazasuzuma ko ibyo wasabye ku birebana no kugera ku makuru yawe, kuyakosora cyangwa kuyasiba bitabangamiye inyungu z’umuryango wacu mu rwego rw’amategeko, barebe niba ibyo wasabye bidashobora gushyira mu kaga uburenganzira umuryango wacu ufite bwo gukora ibikorwa by’idini mu mudendezo. Nanone tuzamenyesha abandi dukorana ibintu by’ingenzi byahindutse.

Turabasaba kuzirikana ko amakuru umuntu atanga adashobora gusibwa mu gihe amategeko ari uko abiteganya cyangwa mu gihe ayo makuru agomba kubikwa kubera izindi mpamvu zirebana n’amategeko. Urugero, umuryango wacu uba wifuza gukomeza kubika amakuru y’Abahamya ba Yehova bose. Gusiba ayo makuru bishobora kugira ingaruka ku myizerere n’imikorere by’umuryango wacu. Gusaba ko amakuru akwerekeyeho watanze asibwa, bigomba kubahiriza amategeko agenga ibyo kubika inyandiko dusabwa kubahiriza. Nanone ushobora gushyikiriza ikirego urwego rushinzwe kurinda amakuru mu gihugu cyawe ku birebana n’uko amakuru watanze ukoresheje uru rubuga yakoreshejwe.