Soma ibirimo

Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amakuru asigara nyuma yo gusura urubuga n’ibindi bifitanye isano

Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amakuru asigara nyuma yo gusura urubuga n’ibindi bifitanye isano

Nk’uko bimeze ku mbuga nyinshi, iyo usuye urubuga rwacu hari amakuru asigara kuri terefoni yawe, tabuleti cyangwa kuri mudasobwa hakoreshejwe cookies n’ibindi bifitanye isano. Ijambo cookies ryakoreshejwe muri aya mabwiriza rikubiyemo ibintu byinshi urugero nk’ikoranabuhanga rya “local storage.” Cookies zituma uru rubuga rukora neza kandi ziduha amakuru y’ibyo wakoreye kuri uru rubuga. Ayo makuru adufasha kunonosora uru rubuga. Nta bwo dukurikirana imyirondoro y’abasura urubuga rwacu keretse gusa igihe hari fomu bujuje cyangwa hari ibindi basabye.

Cookies zirimo ubwoko bwinshi kandi zikora mu buryo butandukanye kandi ahanini ziba zigamije kugufasha kogoga urubuga. Dushobora gukoresha Cookies kugira ngo tumenye niba warigeze gusura urubuga rwacu cyangwa dushaka kumenya amahitamo yawe mu gihe wogoga urubuga. Urugero, ururimi wakoresheje ubushize rushobora kwibika muri cookie kugira ngo niwongera gufungura urubuga, ruzahite ruza muri urwo rurimi. Ntidukoresha cookies tugamije kwamamaza.

Cookies zikoreshwa kuri uru rubuga ziri muri ibi byiciro bitatu:

  1. Cookies za ngombwa: Izo cookies ni ngombwa kuko ari zo zigufasha gukoresha bimwe mu bigize urubuga, urugero nko kwinjira cyangwa kuzuza fomu ukoresheje interineti. Zidahari, amakuru wasaba, urugero nk’arebana no gutanga impano, ntiwayabona. Nanone kandi zidufasha kuguha serivisi udusabye zonyine mu gihe urimo wogoga urubuga. Izo cookies ntizikusanya amakuru akwerekeye hagamijwe kuyakoresha mu kwamamaza cyangwa kumenya aho wari uherereye igihe wakoreshaga uru rubuga.

  2. Cookies zigena imikorere: Zifasha urubuga kwibuka amahitamo yawe (urugero nk’izina ukoresha, ururimi cyangwa aho uherereye) kandi zikaguha ibyo ukeneye byose kugira ngo ubashe kogoga urubuga.

  3. Cookies z’isuzuma: Zidufasha gukusanya amakuru agaragaza uko abantu basura uru rubuga, urugero nk’umubare w’abarusura cyangwa igihe barumaraho ugereranyije. Ayo makuru akoreshwa gusa hagamijwe kunoza imikorere y’urubuga.

Zimwe muri cookies uru rubuga rukoresha ziba ari izacu, mu gihe izindi zo ziba ari iz’abo dukorana. Ubusanzwe dukoresha cookies zacu, n’aho iz’abo dukorana tukazikoresha gusa mu bijyanye na Google reCAPTCHA. Ubwo buryo bwa Google reCAPTCHA, bwashyiriweho kumenya niba mudasobwa irimo ikoreshwa n’umuntu cyangwa irimo yikoresha. Ku bindi bisobanuro bijyanye n’ibanga, wajya kuri https://www.google.com/intl/en/policies/privacy/.

Web Beacons. Amapaji yo ku rubuga rwacu aba ariho amafayili bakunze kwita web beacons, adufasha kumenya ibikorerwa ku rubuga, urugero nk’igihe umuntu aba yasuye ipaji runaka. Nanone ubwo buryo budufasha kumenya uko abantu bakoresha uru rubuga, bukanadufasha kumenya niba rukora neza.

Imikorere ya IP addresses. Izo ni kode zihariye ziranga mudasobwa yawe, ku buryo imenyekana igihe ukoresha interineti. Twifashisha kode za mudasobwa yawe ndetse na porogaramu ukoresha ufungura interineti kugira ngo dusuzume inzira n’ibibazo uru rubuga rushobora kuba rufite, kandi bidufashe kuguha serivisi nziza.

Amahitamo yawe. Porogaramu nyinshi ufunguza interineti ziguha uburyo bwo gufunga cookies, cyangwa zikaguha ubutumwa mbere y’uko cookies zibika ku gikoresho cyawe. Usabwe gusuzuma amabwiriza ajyanye n’imikorere ya porogaramu ukoresha ufungura interineti kugira no umenye uko bikorwa. Icyakora ukwiriye kuzirikana ko udafite cookies, utabona uko ukoresha neza urubuga rwacu.