Soma ibirimo

Ku murongo wo hejuru, kuva ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Nikolay Dikhtyar na Andrey Lyakhov

Ku murongo wo hasi, kuva ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Yuriy Ponomarenko na Oleg Sergeyev

29 GICURASI 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 3 GICURASI 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Amahame yo muri Bibiliya afasha abavandimwe kwihanganira ibitotezo

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Amahame yo muri Bibiliya afasha abavandimwe kwihanganira ibitotezo

Ku itariki ya 2 Gicurasi 2024, urukiko rw’akarere ka Pozharskiy ruri mu gace ka Primorye, rwahamije icyaha umuvandimwe Nikolay Dikhtyar, Andrey Lyakhov, Yuriy Ponomarenko na Oleg Sergeyev. Rwabakatiye igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, imyaka ibiri n’amezi umunani, imyaka itandatu n’amezi atandatu n’imyaka itandatu n’amezi ane. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Icyo twabavugaho

Tuzi neza ko kimwe na Andrey, Nikolay, Oleg na Yuriy, gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu buzima bwacu bwa buri munsi bitatuma ‘tugira ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose.’—2 Timoteyo 3:16, 17.

Uko Ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 16 Nyakanga 2021

    Yuriy yakorewe dosiye. Akekwaho gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa

  2. Ku itariki ya 22 Nyakanga 2021

    Inyubako Yuriy abamo yarasatswe

  3. Ku itariki ya 24 Nyakanga 2021

    Yuriy yabujijwe kuva mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 1 Ugushyingo 2021

    Inyubako Oleg abamo yarasatswe

  5. Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2021

    Oleg yabujijwe kuva mu gace atuyemo

  6. Ku itariki ya 12 Gashyantare 2022

    Oleg yashinjwe ibyaha maze nawe yongerwa muri dosiye

  7. Ku itariki ya 14 Werurwe 2022

    Nikolay yashinjwe ibyaha maze nawe yongerwa muri dosiye

  8. Ku itariki ya 15 Werurwe 2022

    Andrey yashinjwe ibyaha maze nawe yongerwa muri dosiye

  9. Ku itariki ya 10 Kanama, 2022

    Nibwo Urubanza rwatangiye