Soma ibirimo

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Aho bafungiwe

Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Aho bafungiwe

Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bazira ukwizera kwabo kugeza muri Gicurasi 2024

AHO BAFUNGIWE

UMUBARE WABO

IMPAMVU

Crimée

9

  • Ibikorwa by’idini

Eritereya

38

  • Ibikorwa by’idini

  • Nta mpamvu izwi

U Burusiya

123

  • Ibikorwa by’idini

Singapuru

10

  • Kuyoborwa n’umutimanama

Ibindi bihugu

Barenga 21

  • Ibikorwa by’idini

Igiteranyo

Barenga 201

 

Dukurikije ibivugwa mu Ngingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politike, umuntu afite “uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini ashaka.” a Icyakora, mu bihugu bimwe na bimwe, Abahamya ba Yehova bavukijwe ubwo burenganzira bw’ibanze, bibaviramo gufungwa barengana no gufatwa nabi. Abenshi muri abo bafungwa, bazira gukora ibikorwa bijyanye n’ukwizera kwabo. Abandi bo bafungwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

a Reba nanone itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ingingo ya 18, hamwe n’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ingingo ya 9.