Soma ibirimo

Hejuru ibumoso: Abavandimwe na bashiki bacu bishimye bari kuririmba indirimbo y’Ubwami mu rurimi rw’amarenga yo muri Filipine. Hasi ibumoso: Bamwe mu bitabiriye uwo muhango barimo kwerekana imirongo yo mu gitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Filipine bishimye. Iburyo: umuvandimwe Dean Jacek atangaza ko igitabo cya Matayo cyasohotse.

29 MATA 2024
FILIPINE

Igitabo cya Bibiliya cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Filipine

Igitabo cya Bibiliya cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Filipine

Abateranye bishimiye ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga

Ku itariki ya 21 Mata 2024, mu muhango wihariye wabereye ku biro by’ishami bya Filipine biri mu mujyi wa Quezon, umuvandimwe Dean Jacek wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Filipine, yatangaje ko hasohotse igitabo cyo muri Bibiliya cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Filipine. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 413 bitabiriye uwo muhango imbonankubone, naho abandi 3.998 bari hirya no hino mu gihugu, bawukurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo. Icyo gitabo cyasohotse cyahise gishyirwa ku rubuga rwa jw.org ku buryo umuntu ashobora kukivanaho no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language.

Ugereranyije muri Filipine hari abantu bagera ku 500.000 bakoresha ururimi rw’amarenga. Itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’amarenga yo muri Filipine ryashinzwe mu mujyi wa Quezon mu mwaka wa 1999, kandi ibitabo bya Bibiliya byahinduwe bwa mbere muri urwo rurimi mu mwaka wa 2011. Muri iki gihe, hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 3.000 bari mu matorero n’amatsinda 72 akoresha ururimi rw’amarenga yo muri Filipine.

Iki ni cyo gitabo cya mbere cyuzuye cya Bibiliya gihinduwe mu rurimi rw’amarenga yo muri Filipine. Umuvandimwe umwe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yagize ati: “Mbere y’uko iki gitabo kiboneka, twari dufite imirongo imwe n’imwe yo mu gitabo cya Matayo iboneka mu rurimi rwacu. Byari meze nko kugira uduce tw’ifoto gusa. Ariko ubu, dufite ifoto yuzuye.” Umusaza w’itorero uteranira mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga yo muri Filipine yongeyeho ati: “Mu gitabo cya Matayo harimo amahame menshi afite akamaro yakwifashishwa mu gihe cyo kuragira umukumbi no gutera inkunga abagize itorero. Urugero, umurongo wo muri Matayo 5:23,24 udusaba gushaka amahoro mu gihe havutse ikibazo. Nshimira Yehova kuba yaraduhaye aya masomo y’ingenzi mu rurimi rwacu.”

Twishimiye ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Filipine, kuko kizafasha abantu benshi b’imitima itaryarya kungukirwa n’Ijambo ry’Imana.—Matayo 7:24, 25