Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bagira Bibiliya yabo?

Ese Abahamya ba Yehova bagira Bibiliya yabo?

 Abahamya ba Yehova bagiye biga Bibiliya bifashishije ubuhinduzi butandukanye. Icyakora dukunze gukoresha Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu ndimi ibonekamo, kuko ikoresha izina ry’Imana, ikaba ihuje n’ukuri kandi ikaba yumvikana.

  •   Ikoresha izina ry’Imana: Abantu bagiye basohora za Bibiliya bananiwe guha icyubahiro Umwanditsi wayo. Urugero, hari Bibiliya yagaragaje amazina y’abantu barenga 70 bagize uruhare mu kuyihindura. Nyamara muri iyo Bibiliya yose uko yakabaye bakuyemo izina ry’Umwanditsi wayo, ari we Yehova Imana!

     Icyakora, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yongeye gusubiza izina ry’Imana ahantu ryahoze habarirwa mu bihumbi nk’uko byahoze mu mwandiko w’umwimerere, kandi abagize komite yagize uruhare mu guhindura iyo Bibiliya banze kwimenyekanisha.

  •   Ihuje n’ukuri: Ubuhinduzi bwose ntibwahinduye ubutumwa bwa Bibiliya mu buryo buhuje n’ukuri, nk’uko buboneka mu mwandiko w’umwimerere. Urugero, hari Bibiliya yahinduye amagambo yo muri Matayo 7:​13 igira iti “nyura mu nzira ifunganye, kuko irembo rijya mu muriro ari rigari kandi inzira ijyayo ikaba yoroshye kuyinyuramo.” Icyakora, umwandiko w’umwimerere wakoresheje ijambo “kurimbuka,” ntiwakoresheje ijambo “umuriro.” Birashoboka ko abahinduzi bakoresheje ijambo “umuriro” kubera ko bemeraga inyigisho ivuga ko ababi bazababarizwa iteka mu muriro. Ariko Bibiliya ntishyigikira icyo gitekerezo. Ku bw’ibyo, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ihahindura mu buryo buhuje n’ukuri igira iti “nimwinjirire mu irembo rifunganye, kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari.”

  •   Irumvikana: Uretse kuba Bibiliya ihinduye neza ivuga ibintu bihuje n’ukuri, nanone igomba kuba isobanutse kandi yumvikana. Reka dufate urugero rw’ibivugwa mu Baroma 12:11. Amagambo intumwa Pawulo yakoresheje afashwe uko yakabaye avuga ngo “ku mwuka mubire.” Icyakora kubera ko ayo magambo atumvikana neza, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, ihavuga mu mvugo yumvikana neza, ivuga ko Abakristo bakwiriye ‘kugira ishyaka ryinshi batewe n’umwuka.’

 Uretse kuba Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ikoresha izina ry’Imana, ikaba ihuje n’ukuri kandi yumvikana, hari ikindi kintu itandukaniyeho n’izindi: itangwa ku buntu. Ibyo bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bashobora kuyibona mu ndimi zabo kavukire, ndetse na ba bandi badashobora kubona amafaranga yo kuyigura.