Soma ibirimo

24 MATA 2024
AFURIKA Y’EPFO

Abahamya babarirwa mu bihumbi bagejeje ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bavuga ururimi rw’Ikizosa bo muri Afurika y’Epfo

Abahamya babarirwa mu bihumbi bagejeje ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bavuga ururimi rw’Ikizosa bo muri Afurika y’Epfo

Kuva ku itariki ya 29 Mutarama kugeza ku ya 11 Werurwe 2024, Abahamya ba Yehova bo muri Afurika y’Epfo barenga 11.000, bifatanyije muri gahunda yihariye yo kubwiriza abantu bavuga ururimi rw’Ikizosa, batuye mu duce dutandukanye two mu ntara ya Cape y’Iburasirazuba. Iyo ntara ituwe n’abantu bagera kuri miriyoni zirindwi, kandi abenshi muri bo bavuga ururimi rw’Ikizosa. Iyo gahunda yihariye yatumye abantu barenga 2.700 basaba kwiga Bibiliya.

Hari bashiki bacu babiri bifatanyije muri iyo gahunda, bahuye n’umugore wari umaze ibyumweru bibiri apfushije musaza we aguye mu mpanuka. Igihe uwo mugore yababwiraga inkuru y’urupfu rw’uwo musaza we arira, bamuhumurije bamusomera umurongo wo mu Byahishuwe 21:3, 4. Kubera ko yifuzaga kumenya byinshi ku birebana n’isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko urupfu n’imibabaro bizavaho, yahise ababaza aho amateraniro yabo abera n’igihe abera. Nanone bahise batangira kumwigisha Bibiliya.

Mushiki wacu witwa Zukiswa yaganirije umugore wari urwaye uburwayi bukomeye bwa rubagimpande. Yari yarembye ku buryo yari yananiwe no gutekera abana be. Uwo munsi yari ahangayitse yibaza niba abana be bari burye, kuko nta mbaraga yari afite zo gukora umugati. Zukiswa yamusabye kubimukorera, mu gihe mushiki wacu bari bari kumwe, yarimo aganira n’uwo mugore ku butumwa bwo muri Bibiliya. Uwo mugore yashimishijwe cyane n’ukuntu abo bashiki bacu bamwitayeho kandi bakamugaragariza urukundo, maze abibwira benshi mu ncuti ze. Nyuma yaho yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.

Igihe abavandimwe babiri barimo babwiriza ku nzu n’inzu mu mujyi wa Gqeberha, bahuye n’umugabo wari waracitse ukuguru. Yababwiye ko yari amaze igihe yibaza impamvu Imana yemeye ko Satani ategeka iyi si, kandi Imana ari yo yaremye abantu (1 Yohana 5:19). Abo bavandimwe basubije ibibazo yibazaga bakoresheje Bibiliya. Nyuma yaho kuri uwo munsi, uwo mugabo n’umugore we bamaze kureba videwo ifite umutwe uvuga ngo: Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?,” bahise bemera kwiga Bibiliya.

Hari mushiki wacu na we wabwirizaga mu mujyi wa Gqeberha, wabajije umugore baganiraga niba yakwishimira gusoma muri Zaburi 37:29. Uwo mugore amaze gusoma uwo murongo muri Bibiliya ye, yabwiye uwo mushiki wacu ko ibyo asomye atabisobanukiwe. Hanyuma uwo mushiki wacu yamusomeye uwo murongo muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo mu rurimi rw’Ikizosa. Uwo mugore yaratangaye maze aravuga ati: “Ikizosa cyakoreshejwe muri iyi Bibiliya cyirumvikana neza cyane. Irumvikana kuruta iyi Bibiliya yanjye.” Ubu ari kwiga Bibiliya kuri gahunda.

Twishimiye cyane ko abantu bavuga ururimi rw’Ikizosa baba mu duce dutandukanye two muri Afurika y’Epfo, bemeye kwakira ubutumwa bw’“Imana nyir’ihumure ryose” butanga ibyiringiro, yatanze binyuriye ku Ijambo ryayo, Bibiliya.—2 Abakorinto 1:3.