Soma ibirimo

Yafashije abakozi bo kwa muganga guhangana n’imihangayiko

Yafashije abakozi bo kwa muganga guhangana n’imihangayiko

 Umuhamya witwa Bryn, utuye mu majyaruguru ya Karolina ya Ruguru muri Amerika, ni umwe mu bagize Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Iyo komite ikorana cyane n’ibitaro kugira ngo bite ku barwayi b’Abahamya ba Yehova.

 Icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibitaro byinshi bihagarika gahunda yo gusura abarwayi. Bryn yaterefonnye umuntu ukorera kwa muganga ushinzwe guhumuriza abarwayi ababwira Ijambo ry’Imana. Bryn yashakaga gusaba ko yajya ahumuriza abarwayi b’Abahamya ba Yehova.

 Igihe Bryn yahamagaraga yitabwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi. Kubera amabwiriza yari yarashyizweho yo kudasura abarwayi, Bryn yasabye ko nimero ye ya terefone yajya ihabwa abarwayi b’Abahamya kugira ngo bamuvugishe. Barabimwemereye.

 Bryn yatekereje no ku bakozi bo kwa muganga. Yabwiye uwo muyobozi ko yishimira akazi bakora kandi ko yizeye ko bameze neza. Yanamubwiye ko yasomye inkuru ivuga ukuntu abaganga bahangayitse cyane kubera icyorezo cya COVID-19.

 Uwo muyobozi yamwemereye ko icyo cyorezo cyatumye abakozi bo kwa muganga bahangayika cyane.

 Bryn yaramubwiye ati: “Urubuga rwacu rwa jw.org ruriho inama zifasha abantu guhangana n’imihangayiko. Ugiye kuri urwo rubuga ukandika ijambo ‘imihangayiko’ ahanditse ngo: ‘Shakisha,’ wabona ingingo nyinshi zahumuriza abakozi banyu.”

 Mu gihe bari bakivugana, uwo muyobozi yagiye ku rubuga rwacu ajya ahanditse ngo: “Shakisha” yandikamo ijambo “imihangayiko,” ahita abona izo ngingo zose. Yarishimye cyane. Yaravuze ati: “Ndabyereka umuyobozi wange. Ibi byagirira akamaro abakozi bacu ndetse n’abandi. Ngiye gucapa izi ngingo nzitange.”

 Nyuma y’ibyumweru bike, Bryn yavuganye n’uwo muyobozi amubwira ko yasuye urubuga rwacu, agacapa ingingo yabonyeho zivuga iby’imihangayiko, akaziha abaganga n’abandi bakozi bo ku bitaro.

 Bryn yaravuze ati: “Uwo muyobozi yaranshimiye kubera umurimo dukora no kuba naramweretse ingingo nziza zo ku rubuga rwacu. Zarabafashije cyane.”