Soma ibirimo

Yahishe impapuro munsi y’imashini imesa

Yahishe impapuro munsi y’imashini imesa

 Igihe umugore witwa Zarina yari amaze kubatizwa akaba Umuhamya wa Yehova, yavuye mu Burusiya asubira iwabo muri Aziya yo Hagati. Yari yiyemeje gufasha abakobwa be kumenya ukuri. Icyakora kubera ko yari umukene, yabaga mu nzu y’icyumba kimwe, ayibanamo n’ababyeyi be, musaza we na muramukazi we. Ababyeyi be bamubujije kwigisha abakobwa be ukuri ko muri Bibiliya. Nanone babwiye abakobwa be ko batagombaga kuganira na nyina ku byerekeye Ijambo ry’Imana.

 Ibyo byatumye Zarina atekereza ubundi buryo yakoresha, kugira ngo abakobwa be bazamenye Yehova (Imigani 1:8). Yasenze Yehova cyane, amusaba ko yamufasha kumenya icyo gukora. Zarina yakoze ibihuje n’amasengesho ye, akajya afata abakobwa be bakajya gutembera, maze akabaganiriza ku bintu bitangaje Imana yaremye. Ibyo byatumye abakobwa be batangira gushishikazwa n’ibyerekeye Umuremyi.

 Nyuma yaho, Zarina yagiye akoresha igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? a kugira ngo abigishe byinshi. Yafataga urupapuro akarwandikaho ibivugwa muri paragarafu byose n’ibibazo bya buri paragarafu zo muri icyo gitabo. Nanone yongeragaho amagambo make y’ibisobanuro kugira ngo abakobwa be baze kubisobanukirwa neza. Ubwo yahitaga afata izo mpapuro n’ikaramu, akabihisha munsi y’imashini imesa yari iri aho bogeraga. Iyo abakobwa be bahajyaga, basomaga ibyo yanditse kuri izo mpapuro, maze nabo bakandikaho ibisubizo.

 Zarina yiganye n’abo bakobwa be ibice bibiri byo muri icyo gitabo akoresheje ubwo buryo. Nyuma yaho baje kwimukira mu kandi gace, aho yashoboraga kubigisha nta we ubabangamiye. Mu Kwakira 2016, abo bakobwa bombi barabatijwe kandi bishimiye ko nyina yakoresheje ubwenge n’ubushishozi kugira ngo abigishe ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.

a Muri iki gihe abantu benshi bakoresha igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose