Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

Nabonye ubukire nyabwo

Nabonye ubukire nyabwo
  • Igihe yavukiye: 1968

  • Aho yavukiye: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

  • Kera: Nifuzaga kuba umukire

IBYAMBAYEHO

 Navukiye mu mugi wa New York. Iwacu twari Abagatolika. Ababyeyi bange batanye mfite imyaka umunani. Mu mibyizi nabanaga na mama wari umukene, na ho mu mpera z’ibyumweru nkajya kubana na papa wari umukire. Iyo nabonaga ukuntu mama yavunikaga kugira ngo arere abana batandatu, numvaga nshaka kuba umukire kugira ngo nzamufashe.

 Papa na we yashakaga ko mba umukire. Ni yo mpamvu yanjyanye mu ishuri ryigishaga ibijyanye n’amahoteri. Ibyo byaranshimishije cyane kuko nabonaga ko Imana ishubije isengesho ryange. Nize ibyo gucunga amahoteri kandi mara imyaka itanu nkora muri hoteri y’i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Muri hoteri twakiraga abakire babaga baje gukina urusimbi

 Natangiye kuba umuyobozi wungirije w’iyo hoteri mfite imyaka 22. Abantu babonaga ko ndi umukire rwose. Naryaga ibyokurya byiza kandi nkanywa divayi n’izindi nzoga zihenze cyane. Inshuti zange zakundaga kumbwira ziti: “Jya uzirikana ko amafaranga aruta byose!” Bumvaga ko amafaranga ari yo atuma umuntu agira ibyishimo.

 Muri iyo hoteri twakiraga abakire babaga baje i Las Vegas gukina urusimbi. Nubwo bari abakire, wabonaga batishimye. Nange natangiye kubura ibyishimo. Mu by’ukuri uko nagendaga ndushaho gukira ni ko narushagaho guhangayika no kurara ntasinziriye. Byageze n’aho numva nakwiyahura. Ubuzima bwarambihiye ku buryo nabajije Imana nti: “Ni iki nakora ngo nishime?”

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Icyo gihe hari bashiki bange babiri bari barabaye Abahamya ba Yehova, bimukiye i Las Vegas. Nubwo nanze kwakira ibitabo byabo, nemeye ko tuganira nkoresheje Bibiliya yange. Muri iyo Bibiliya, amagambo Yesu yavuze yari yanditse mu ibara ritukura. Bashiki bange bagarukaga cyane ku byo Yesu yavuze, kuko nabyemeraga. Nanone nasomaga Bibiliya ndi ngenyine.

 Ibintu byinshi nasomye byarantangaje. Urugero,Yesu yaravuze ati: “Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo nk’uko abantu b’isi babigenza, bibwira ko amagambo menshi bavuga azatuma bumvwa” (Matayo 6:7). Hari umupadiri wari warampaye ishusho ya Yesu, ambwira ko ninyisenga, mvuga Dawe uri mu ijuru inshuro icumi na Ndakuramutsa Mariya inshuro icumi, Imana yari kumpa amafaranga yose nshaka. Icyakora nabonye ko ibyo byari gutuma nsubiramo amagambo amwe inshuro nyinshi. Nanone Yesu yaravuze ati: “Ntimukagire uwo mwita ‘data’ hano ku isi, kuko So ari umwe, akaba ari mu ijuru” (Matayo 23:9). Naribajije nti: “Kuki nge n’abandi Bagatolika twita abantu abapadiri cyangwa data?”

 Igihe nasomaga igitabo cyo muri Bibiliya cya Yakobo, natangiye gutekereza nitonze aho ubuzima bwange bwerekeza. Mu gice cya 4, haravuga ngo: “Ntimuzi ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Nuko rero, umuntu wese wifuza kuba incuti y’isi, aba yigize umwanzi w’Imana” (Yakobo 4:4). Natangajwe n’umurongo wa 17 ugira uti: “Niba umuntu azi gukora ibikwiriye ariko ntabikore, aba akoze icyaha.” Nahamagaye bashiki bange mbabwira ko ngiye kureka akazi ko muri hoteri kuko katumaga nifatanya mu bikorwa bibi, urugero nko gukina urusimbi no kugira umururumba.

“Igihe nasomaga igitabo cyo muri Bibiliya cya Yakobo, natangiye gutekereza nitonze aho ubuzima bwange bwerekeza”

 Nifuzaga kuba inshuti y’Imana, kandi nkabana neza n’ababyeyi bange hamwe n’abo tuvukana. Icyakora nagombaga koroshya ubuzima kugira ngo mbigereho, ariko ntibyari byoroshye. Urugero, bashatse kunzamura mu ntera muri hoteri ndetse umushahara wange bakawukuba kabiri cyangwa gatatu. Narasenze, kandi niyemeza kureka ako kazi. Maze kukareka natangiye gukorera mu igaraji rya mama, nkajya mfunika impapuro ziriho ibyokurya n’ibiciro byo muri resitora.

 Nubwo Bibiliya yari yaramfashije kumenya ibintu bifite agaciro, sinajyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Bashiki bange bambajije impamvu ntakunda Abahamya, maze ndabasubiza nti: “Ni ukubera ko Imana yanyu Yehova itandukanya imiryango. Kuri Noheri no ku minsi mikuru y’amavuko, ni bwo abagize umuryango bahura bagasabana, kandi iyo minsi ntimuyizihiza.” Mushiki wange yahise atangira kurira maze arambaza ati: “Indi minsi isigaye y’umwaka uba uri he? None se ko indi minsi tuba duhari kuki utaboneka? Uba ushaka kuboneka gusa mu minsi mikuru?” Ibyo yambwiye byankoze ku mutima, twese turarira.

 Icyo gihe nasobanukiwe ko Abahamya ba Yehova bakunda cyane abagize imiryango yabo, ahubwo ko ari nge wabafataga uko batari. Nahise ntangira kujya mu materaniro yaberaga ku Nzu y’Ubwami y’aho nari ntuye. Nahahuriye na Kevin maze atangira kunyigisha Bibiliya.

 Kevin n’umugore we babagaho mu buzima buciriritse kugira ngo babone igihe gihagije cyo gufasha abandi gusobanukirwa Bibiliya. Amafaranga babonaga yatumaga bajya muri Afurika no muri Amerika yo Hagati, gufasha aho bubakaga ibiro by’ishami by’Abahamya. Bari bishimye cyane kandi bakundana. Ubwo ni bwo buzima nange nifuzaga.

 Kevin yanyeretse videwo igaragaza ukuntu kuba umumisiyonari bituma umuntu agira ibyishimo, nange numva ndabyifuje. Mu mwaka wa 1995, maze amezi atandatu niga Bibiliya, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Aho kugira ngo nsabe Imana ubukire, natangiye gusenga mvuga nti: “Ntumpe ubukene cyangwa ubukire.”—Imigani 30:8.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Ubu ndi umukire mu by’Imana. Nagiye muri Honduras mpahurira na Nuria waje kuba umugore wange. Twembi twabaye abamisiyonari muri Panama no muri Megizike. Niboneye neza ukuri kw’amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire, kandi nta mibabaro awongeraho.”—Imigani 10:22.