Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

Nabonye ikintu gifite agaciro kuruta ibindi

Nabonye ikintu gifite agaciro kuruta ibindi
  • IGIHE YAVUKIYE: 1967

  • IGIHUGU: FINILANDE

  • KERA: NARI UMUKINNYI WA TENISI WABIGIZE UMWUGA

IBYAMBAYEHO

 Nakuriye mu mugi utuje uri ku nkengero z’umugi wa Tampere, wo muri Finilande. Abagize umuryango wange ntibahaga agaciro ibintu by’Imana ariko bitaga ku burere bwacu kandi bakadutoza ikinyabupfura. Mama yavukaga mu Budage kandi igihe nari nkiri muto najyaga gusura nyogokuru na sogukuru aho bari batuye mu Budage.

 Kuva nkiri umwana nakundaga siporo. Nkiri muto nakinaga imikino yose mbonye, ariko maze kugira imyaka 14 nahisemo umukino wa tenisi. Igihe nari mfite imyaka 16 nitozaga kabiri cyangwa gatatu ku munsi. Hari imyotozo nakoraga ndi kumwe n’abatoza, nayirangiza nkitoza ku giti cyange. Nakundaga cyane uwo mukino, kuko watumaga nkoresha cyane ubwenge n’imbaraga. Nubwo nishimiraga kuba hamwe n’inshuti zange no gusangira na zo agacupa rimwe na rimwe, sinigeze nsinda cyangwa ngo nywe ibiyobyabwenge. Tenisi yari yarantwaye umutima.

 Maze kugira imyaka 17, natangiye kujya mu marushanwa y’abakinnyi babigize umwuga. a Maze gutsinda amwe muri ayo marushanwa, natangiye kumenyekana ku rwego rw’igihugu. Nagejeje ku myaka 22 ndi mu bakinnyi 50 ba tenisi ba mbere ku isi.

 Namaze imyaka myinshi njya hirya no hino ku isi gukina umukino wa tenisi. Nabonaga ahantu heza nyaburanga, ariko nanone nabonaga ibibazo byugarije isi yose urugero nk’urugomo, gukoresha ibiyobyabwenge no kwangiza ibidukikije. Urugero, nk’igihe twari muri Amerika, hari imigi imwe n’imwe twabujijwe gutemberamo kubera ko yabagamo urugomo rukabije. Ibyo byose byarambabazaga cyane. Nubwo nakinaga umukino nakundaga, numvaga hari icyo mbura.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE

 Nari mfite umukobwa w’inshuti yange witwaga Sanna, nuko Abahamya ba Yehova batangira kumwigisha Bibiliya. Iyo nabonaga bamwigisha numvaga mbisuzuguye ariko nanone sinabirwanyaga. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1990, abatizwa mu mwaka wakurikiyeho. Icyakora nubwo iby’idini bitanshishikazaga nemeraga ko Imana ibaho. Nibuka ko nyogokuru yakundaga gusoma Bibiliya kandi yanyigishije gusenga.

 Umunsi umwe nge na Sanna twasuye umuryango w’Abahamya maze umugabo waho witwaga Kari anyereka ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’‘iminsi y’imperuka’ (2 Timoteyo 3:1-5). Ibyo bintu byankoze ku mutima kubera ko nari narabonye ibintu byinshi bibi bibera ku isi. Gusa icyo gihe ntitwaganiriye byinshi kuri Bibiliya. Icyakora kuva icyo gihe, natangiye kujya nganira na Kari kuri Bibiliya, kandi ibyo nigaga numvaga bihuje n’ubwenge. Icyakora bitewe n’uko nahoraga mu ngendo ntitwigaga buri gihe ariko Kari ntiyacitse intege. Yaranyandikiraga, akansubiza ibibazo nabaga narabajije mu gihe twabaga twiga. Bibiliya yashubije ibibazo byose nari mfite bifitanye isano n’ubuzima kandi buhoro buhoro naje kumenya umutwe rusange wa Bibiliya, w’uko Ubwami bw’Imana buzasohoza umugambi wayo. Igihe namenyaga ko izina ry’Imana ari Yehova kandi nkamenya ibyo yadukoreye, byankoze ku mutima (Zaburi 83:18). Icyakora icyanshimishije cyane ni igitambo cy’inshungu yaduhaye. Ibyo Yehova ntiyabikoze atabitekerejeho cyangwa kuko yabisabwaga n’amategeko ahubwo yabitewe n’urukundo (Yohana 3:16). Nanone namenye ko nashoboraga kuba inshuti y’Imana kandi nkazabaho iteka muri paradizo izaba irangwamo amahoro (Yakobo 4:8). Natangiye kwibaza nti: “Ubu nakora iki kugira ngo nshimire Imana?”

 Natangiye gusuzuma nitonze uko nabagaho. Nari narize muri Bibiliya ko gutanga ari byo bihesha ibyishimo nyakuri kandi numvaga nifuza cyane kubwira abandi ibyo nizeraga (Ibyakozwe 20:35). Kubera ko nari umukinnyi wabigize umwuga, namaraga igihe kinini ntari mu rugo ku buryo ugereranyije mu mwaka, namaraga amezi asaga atandatu ndi mu marushanwa. Gukina tenisi, gukora imyitozo n’ibindi bijyanye na siporo, ni byo byazaga mbere y’umuryango wange. Nabonye ko nagombaga kugira icyo mpindura.

 Nari nzi ko kureka umukino wa tenisi bitewe n’idini byari gutangaza benshi. Ariko kumenya Yehova no kuzabona ubuzima bw’iteka, ni byo by’agaciro cyane kuruta ibihembo ibyo ari byo byose umukino wa tenisi wari kumpesha, ni yo mpamvu gufata uwo mwanzuro bitangoye. Niyemeje kutita ku byo abantu bari kuvuga, nuko mfata umwanzuro. Umurongo wo muri Bibiliya wamfashije cyane kudatinya abantu ni uwo muri Zaburi ya 118:6 hagira hati: “Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya; Umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?”

 Icyo gihe, hari abaterankunga benshi bansabye kugirana na bo amasezerano y’imyaka myinshi yo kubakinira mu marushanwa y’abakinnyi ba tenisi kandi ko nari kujya mpembwa amafaranga menshi. Icyakora nari namaze gufata umwanzuro ni yo mpamvu nanze ayo masezerano kandi ndeka kujya mu marushanwa y’abakinnyi ba tenisi babigize umwuga. Nakomeje kwiga Bibiliya nuko nza kubatizwa ku itariki ya 2 Nyakanga 1994.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Ntibyabaye ngombwa ko mpura n’ikibazo gikomeye ngo gitume ntekereza ku Mana. Nta nubwo navuga ko nashakishije ukuri. Numvaga mfite ubuzima bwiza kandi ibyo mfite bimpagije. Ahubwo navuga ko ukuri kwa Bibiliya kwari kuntegereje. Bibiliya yanyeretse ko ubuzima bufite intego kandi maze kuyiga, nagize ubuzima bwiza ntigeze ntekereza! Mfite umuryango mwiza kandi wunze ubumwe. Nanone nshimishwa n’uko abahungu bacu batatu, na bo bageze ikirenge mu cyacu bakaba Abakristo.

 Na n’ubu ndacyakunda gukina tenisi. Namaze igihe kinini nkora akazi kajyanye n’uwo mukino, urugero nko kuba umutoza, cyangwa umuyobozi w’ikigo gishinzwe tenisi. Ariko ubu ubuzima bwange bwarahindutse. Mbere nakoraga imyitozo myinshi ngo ntsinde amarushanwa. Ubu sinkijya muri iyo myitozo ahubwo ndi umupayiniya w’igihe cyose kandi nshimishwa no gufasha abandi kumenya no gukurikiza amahame ya Bibiliya, kugira ngo ahindure ubuzima bwabo nk’uko yahinduye ubwange. Nanone nshimishwa n’uko nshyira mu mwanya wa mbere ubucuti mfitanye na Yehova Imana no kubwira abandi ibyiringiro by’igihe kizaza.—1 Timoteyo 6:19.

a Iyo watsindaga ayo marushanwa wahembwaga amanota n’amafaranga. Amanota umukinnyi yagiraga ni yo yatumaga amenya umwanya ariho ku rwego rw’isi.