Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Numvaga mfite ibyo nkeneye byose”

“Numvaga mfite ibyo nkeneye byose”
  • IGIHE YAVUKIYE: 1962

  • IGIHUGU: Canada

  • KERA: Nariyandarikaga

IBYAMBAYEHO

 Navukiye mu mugi munini w’intara ya Quebec muri Canada. Gewe, mukuru wange na bashiki bange babiri twarezwe n’ababyeyi bagira urukundo kandi turererwa ahantu heza hitwa Rosemont. Twari dufite umuryango mwiza kandi wishimye.

 Nkiri umwana nakundaga Bibiliya. Ndibuka ko mfite imyaka 12 nasomaga iby’ubuzima bwa Yesu mu Isezerano Rishya, nkumva biranshimishije cyane. Nakundaga ukuntu yakundaga abantu kandi akabagirira impuhwe, nkumva naba nka we. Ikibabaje ni uko uko nagendaga nkura, nkifatanya n’inshuti mbi, ibyo byose byaje kunshiramo.

 Papa yacurangishaga igikoresho cy’umuzika cyitwa saxophone, kandi nange yaje kuyimpa. Nanone yatumye nkunda umuzika maze niyemeza kuzawugira umwuga. Nakundaga umuzika cyane maze bidatinze niga gucuranga gitari. Naje kwifatanya n’inshuti zange tugacuranga umuzika wa rock kandi twakoreye ibitaramo ahantu hatandukanye. Bamwe mu bantu bazwi batunganyaga umuzika baje kumenya banyemerera kunteza imbere. Nasinyanye amasezerano na sosiyete ikomeye itunganya umuzika. Umuzika wange waje gukundwa, ukajya ucurangwa kuri radiyo muri Québec.

 Numvaga mfite ibintu byose nifuza. Nari nkiri muto kandi maze kuba icyamamare, mfite n’amafaranga menshi. Ku manywa nabaga ndi muri siporo, ubundi ntanga ibiganiro, abantu bansaba gushyira umukono ku bitabo byabo n’ibindi cyangwa se ngaca kuri tereviziyo. Nijoro nararirimbaga kandi nkajya mu bitaramo. Natangiye kunywa inzoga nkiri muto, amaherezo nza no kunywa ibiyobyabwebge kugira ngo mpangane n’imihangayiko naterwaga n’ababaga baje kureba ibitaramo najyagamo. Nanone nari narataye umuco kandi narahubukaga.

 Hari abifuzaga kubaho nk’uko nabagaho kuko babonaga nishimye. Ariko iyo nabaga ndi ngenyine numvaga hari icyo mbura. Numvaga mpangayitse kandi mfite agahinda. Ikibaje ni uko babiri mu bamfashaga gutunganya umuzika bapfuye bishwe na sida. Ibyo byarambabaje cyane. Nubwo nakundaga umuzika, ubwo buzima nari mbayemo bwari buteye ishozi.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE

 Nubwo nageraga kuri byinshi, niboneraga ko isi yuzuyemo akarengane. Nibazaga impamvu Imana itagira icyo ibikoraho. Nakundaga kuyisenga nyibaza impamvu itagira icyo ikora. Igihe nari mu biruhuko, natangiye gusoma Bibiliya. Nubwo ibyinshi mu byo nasomaga ntabisobanukiwe, nabonye ko imperuka iri hafi.

 Igihe nasomaga Bibiliya, namenye ko Yesu yamaze iminsi 40 atarya (Matayo 4:1, 2). Natekereje ko nimwigana wenda Imana izanyumva, nuko nshyiraho itariki nzatangiriraho. Hasigaye ibyumweru bibiri ngo ntangire kwiyiriza, Abahamya ba Yehova babiri bakomanze iwanjye, maze mbaha ikaze. Ni nk’aho nari mbategereje. Nitegereje umwe muri abo Bahamya witwaga Jacques, ndamubaza nti: “Twemezwa n’iki ko turi mu minsi y’imperuka?” Yansomeye muri 2 Timoteyo 3:1-5. Nababajije ibibazo byinshi maze ntangazwa n’ukuntu bansubizaga ibisubizo bishyize mu gaciro kandi bishingiye kuri Bibiliya. Bamaze kunsura igihe gito, naje gusanga kwiyiriza ubusa atari ngombwa.

 Natangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova buri gihe. Niyogoshesheje imisatsi yange yari miremire ntangira no kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. Ukuntu banyakiranye urugwiro byanyeretse ko ibyo bigisha ari ukuri.

 Birumvikana ko nagombaga kugira byinshi mpindura kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nigaga muri Bibiliya. Nagombaga kureka ibiyobyabwenge kandi nkareka ubwiyandarike. Nagombaga kureka ingeso mbi y’ubwikunde nkitoza kwita ku bandi. Nanone nagombaga kwita ku bana bange babiri haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ibyo byatumye ndeka kuririmba nshaka akazi mu ruganda kampembaga make.

 Guhindura ibyo byose ntibyanyoroheye. Igihe nageragezaga kureka ibiyobyabwenge, nahuye n’ingaruka zabyo kandi hari igihe nacikwaga nkongera nkabinywa (Abaroma 7:19, 21-24). Nanone kureka ingeso mbi y’ubwiyandarike byarangoye. Akazi nakoraga na ko karananizaga cyane kandi ngahembwa umushahara w’intica ntikize. Amafaranga nakoreraga amasaha abiri nkiri umuririmbyi, nari nsigaye nyakorera mu mezi atatu.

 Gusenga byamfashije kwihanganira ibyo bibazo. Ikindi cyamfashije ni ugusoma Bibiliya buri gihe. Hari imirongo yo muri Bibiliya yanteye inkunga. Urugero, mu 2 Abakorinto 7:1 hagira hati: “Nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka.” Undi murongo wanyeretse ko nshobora kureka ingeso mbi nari mfite ni uwo mu Bafilipi 4:13, ugira uti: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.” Yehova yashubije amasengesho yanjye kandi amfasha gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya no kugukurikiza mu mibereho yange. Ibyo byatumye niyegurira Yehova (1 Petero 4:1, 2). Nabatijwe mu wa 1997.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Nzi neza ko iyo nkomeza kubaho mu buzima nari ndimo mba narapfuye. Ariko ubu mfite ibyishimo. Nagize umugisha wo kugira umugore mwiza witwa Elvie. Twembi turi abapayiniya b’igihe cyose kandi dufatanya kwigisha abantu Bibiliya. Ibyo bituma ngira ibyishimo kandi nkumva ndanyuzwe. Nshimira Yehova kuba yaranyireherejeho.—Yohana 6:44.