Soma ibirimo

Gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya 138 rya Gileyadi

Gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya 138 rya Gileyadi

Ku itariki ya 14 Werurwe 2015, abanyeshuri bo mu ishuri rya 138 rya Gileyadi bahawe impamyabumenyi mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, muri leta ya New York. Abantu basaga 14.000 ni bo bakurikiranye uwo muhango, harimo n’abawukurikiraniraga kuri videwo. Uwo muhango wabimburiwe n’umuzika w’indirimbo z’Ubwami nshya enye. Nyuma yaho, abateranye bose baririmbye izo ndirimbo. *

Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni we wari uhagarariye uwo muhango. Yatangiye atera abanyeshuri inkunga yo kutihererana ubumenyi bahawe, ahubwo ibyo bize bakabifashisha abandi.​—2 Timoteyo 2:2.

Umuvandimwe Jackson yatanze disikuru yibanze ku rugero twasigiwe na Mose. Hashize igihe runaka ihema rya Mose ari ryo huriro ry’ugusenga k’ukuri muri Isirayeli. Icyakora igihe ihema ry’ibonaniro ryari rimaze kubakwa, ni ryo ryabaye ihuriro ry’ugusenga k’ukuri. Icyo gihe Mose ntiyari yemerewe kwinjira Ahera Cyane h’iryo hema ry’ibonaniro; ahubwo umutambyi mukuru ni we wahinjiraga. Icyakora nta kintu na kimwe kigaragaza ko Mose yitotombeye iryo hinduka. Ahubwo yashyigikiye Aroni mu budahemuka kugira ngo asohoze iyo nshingano nshya yari ahawe yo kuba umutambyi mukuru (Kuva 33:​7-​11; 40:34, 35). Ni irihe somo twamukuraho? Umuvandimwe Jackson yaravuze ati “ujye wishimira inshingano ufite, ariko ntuzigere na rimwe ugundira inshingano.”

“Ese uzakangwa n’akababi gahushywe n’umuyaga?” Uwo ni wo mutwe wa disikuru yatanzwe n’umuvandimwe Kenneth Flodin, ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe ibyo Kwigisha. Yavuze ko abanyeshuri bashobora kugera mu mimerere yatuma bashya ubwoba, urugero nk’ibitotezo cyangwa inshingano zigoye. Yifashishije amagambo aboneka mu Balewi 26:36 maze atera abanyeshuri inkunga yo kutagera muri iyo mimerere ngo bakangarane, ahubwo ko bagomba kubona ko ari nk’akababi gahuhwa n’umuyaga. Nyuma yaho umuvandimwe Flodin yatanze urugero rw’intumwa Pawulo wihanganiye ibigeragezo byinshi kubera ko yiringiraga Yehova.​—2 Abakorinto 1:​8, 10.

“Murashaka iki?” Uwo ni umutwe wa disikuru yakurikiyeho, yatanzwe n’umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi. Yasuzumye ihame riboneka mu Migani 13:12 rigira riti “iyo icyari cyitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara.” Ikibabaje ni uko abantu benshi batabona ibyo bari biteze mu buzima bwabo bwose, bitewe n’uko bishyiriraho intego badashobora kugeraho, urugero nko kugira ubutunzi cyangwa kuba ibirangirire.

Mu gihe cya Yesu, hari abantu bari biteze kuri Yohana Umubatiza ibintu bitari byo (Luka 7:​24-​28). Urugero, hari abari biteze ko yari kuba umuhanga mu bya filozofiya wari kubigisha ibintu bidasobanutse neza. Abantu nk’abo ntibabonye ibyo bari biteze kuko Yohana yigishaga ubutumwa busobanutse neza kandi bw’ukuri. Hari abandi bari biteze ko yari kuba ari umugabo w’igitangaza. Icyakora Yohana yiyambariraga imyenda isanzwe y’abantu baciriritse. Ariko abari biteze ko yari kuba ari umuhanuzi babonye ibyo bari biteze kuko yabaye umuhanuzi n’integuza ya Mesiya!​—Yohana 1:​29.

Umuvandimwe Sanderson yabwiye abanyeshuri iyo nkuru ashaka kubabwira ko bakwiriye kwitega ibintu bishyize mu gaciro. Aho guharanira kuba ibyamamare cyangwa gushaka icyubahiro, bagomba gukoresha imyitozo bahawe bafasha abandi. Ibyo babikora babwira abandi ibyo bize mu ishuri rya Gileyadi, bakomeza ukwizera kw’abavandimwe na bashiki babo kandi bakabakunda. Umuvandimwe Sanderson yabwiye abanyeshuri ati “mujye mwicisha bugufi mukorere abavandimwe na bashiki banyu. Mujye mukora uko mushoboye kose mukore ibyo Yehova ashaka. Icyo gihe ni bwo mutazacika intege bitewe n’ibyo muzabona.”

“Ese uzagaburira abashonje?” Iyo ni disikuru yatanzwe n’umuvandimwe James Cauthon, akaba ari umwarimu ukora mu Rwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi. Uwo muvandimwe yavuze ko buri muntu wese aba afite inzara n’inyota byo gukundwa, kwemerwa n’abandi no gushimwa. Ndetse na Yesu yari abikeneye. Ni yo mpamvu, igihe yabatizwaga Yehova yamubwiye amagambo asusurutsa umutima.​—Matayo 3:​16, 17.

Yehova yaduhaye ubushobozi bwo gutera abandi inkunga binyuze ku magambo tuvuga kandi aba yiteze ko ubwo bushobozi tubukoresha (Imigani 3:​27). Umuvandimwe Cauthon yaravuze ati “jya witoza kubona ibyiza ku bandi kandi ubibabwire.” Gushimira bagenzi bacu duhuje ukwizera tubikuye ku mutima bituma bumva ko imihati yabo atari imfabusa.

“Jya witanga utizigamye.” Umuvandimwe Mark Noumair ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe ibyo Kwigisha ni we watanze disikuru yakurikiyeho. Yatanze urugero rwa Pawulo maze atera abanyeshuri inkunga yo kudakora ibyo basabwa gukora gusa ngo barekere aho. Yababwiye ko bazabona ibyishimo nibigana Pawulo bakisuka nk’ituro bitangira abandi.​—Abafilipi 2:​17, 18.

Pawulo ntiyacikaga intege n’iyo yabaga ahanganye n’ibigeragezo. Yitanze atizigamye kandi akomeza gukorana umwete kugeza igihe yapfiriye. Ni yo mpamvu yashoboraga kuvuga ati “narangije isiganwa” (2 Timoteyo 4:​6, 7). Umuvandimwe Noumair yateye abanyeshuri inkunga yo kwigana Pawulo bagashyigikira mu budahemuka umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami aho bazoherezwa hose.

Inkuru z’ibyabaye. Umwarimu mu ishuri rya Gileyadi witwa Michael Burnett ni we watanze ikiganiro cyakurikiyeho, maze asaba abanyeshuri gutanga ibyerekanwa bishingiye ku nkuru z’ibyabaye igihe bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza bari i Patterson.

Abanyeshuri bageze ku byiza byinshi mu murimo wo kubwiriza kuko bakoreshaga neza uburyo bwose babonye bakabwiriza abantu mu rurimi bumva, ni ukuvuga uruimi rwabo kavukire. Urugero, hari umunyeshuri babwiye ko mu ifasi yari kubwirizamo hari abantu benshi bavuga icyesipanyoli. Umunsi umwe igihe yari bujye kubwiriza, yiyigishije amagambo make yo mu cyesipanyoli akoresheje porogaramu yigisha indimi ya JW Language. Kuri uwo munsi nyir’izina yahuye n’umugabo uvuga icyesipanyoli. Yakoresheje amagambo make yari yize maze aganiriza uwo mugabo. Uwo mugabo yemeye kwiga Bibiliya hamwe n’abandi bantu bane bo mu muryango we.

Ibyerekanwa. Hakurikiyeho umuvandimwe William Turner, Jr. ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo maze asaba abanyeshuri bane kuvuga uko byabagendekeye mbere y’uko baza kwiga ishuri rya Gileyadi, no kugira icyo bavuga ku myitozo bahaherewe.

Abanyeshuri bavuze bimwe mu bintu bize byabateye inkunga. Urugero, hari umunyeshuri wavuze isomo yakuye mu nkuru ivugwa muri Luka igice cya 10. Abigishwa 70 Yesu yohereje mu murimo wo kubwiriza, bagarutse bishimye kubera ibyiza bari bagezeho mu murimo wo kubwiriza. Nubwo Yesu na we yishimye, yababwiye ko ibyishimo byabo bitagomba gushingira gusa ku byo bagezeho mu murimo wo kubwiriza, ahubwo ko icy’ingenzi ari ukumenya ko Yehova yishimira imihati bashyizeho. Ibyo bitwibutsa ko ibyishimo nyakuri bidashingira ku mimerere turimo, ahubwo ko biterwa no kuba twemerwa na Yehova.

Umuvandimwe Turner yasomeye abanyeshuri amagambo yo mu Bafilipi 1:6, abizeza ko Yehova yari ‘yaratangije umurimo mwiza’ muri bo kandi ko yari kuzakomeza kubana na bo.

“Komeza guhanga amaso Yehova.” Uwo ni wo mutwe wa disikuru y’ifatizo yatanzwe n’umuvandimwe Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi. Yavuze ko tudashobora kubona Yehova n’amaso yacu. None se ubwo, twakomeza kumuhanga amaso dute?

Uburyo bumwe dushobora kureba Yehova, ni ukwitegereza ibyo yaremye kuko bitwigisha byinshi kuri we. Nanone kandi Yehova ‘yamurikiye amaso y’imitima yacu’ (Abefeso 1:​18). Uko dusoma Bibiliya kenshi, ni na ko turushaho kumenya Yehova. Nanone uko turushaho kumenya Yehova ni na ko turushaho kumwegera.

Twifuza cyane gusoma Amavanjili kuko atuma tubona neza imico ya Yehova. Iyo mico yagaragajwe n’Umwana we binyuze mu magambo ye n’ibikorwa bye. Yesu yagaragaje neza imico ya Se ku buryo yashoboraga kuvuga ati “uwambonye yabonye na Data.”​—Yohana 14:9.

Umuvandimwe Herd yateye abari bateranye inkunga yo kureba Yehova binyuze ku mico ya Yesu no kwigana ibyo babona. Urugero, nk’uko Yesu yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo agaburire abashonje, ni ko natwe tugomba gukora uko dushoboye kose tugaha abandi ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka dufite.

Nidukomeza guhanga amaso Yehova bizatugirira akahe kamaro? Bizatuma tugira icyizere nk’icyo umwanditsi wa zaburi yari afite igihe yandikaga ati “nashyize Yehova imbere yanjye iteka; kandi sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye.”​—Zaburi 16:8.

Umusozo. Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo, umunyeshuri uhagarariye abandi yasomye ibaruwa yo gushimira. Nyuma yaho umuvandimwe Jackson yashoje abwira abari bamaze guhabwa impamyabumenyi ko batagomba kumva ko buri gihe bazajya bigisha ibintu bishya cyangwa ibintu byimbitse. Akenshi bazajya bibutsa abavandimwe babo ibintu basanzwe bazi. Nanone umuvandimwe Jackson yibibukije ko bagomba kwicisha bugufi. Aho kugira ngo bahore berekana ko ari abantu bakomeye cyangwa ko bize ishuri rya Gileyadi, bagomba kwigisha ibintu bishingiye kuri Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Aho kugira ngo abize ishuri rya Gileyadi bace intege abatarabonye uburyo bwo kuryiga, bagomba kubatera inkunga yo gukoresha inyigisho zo mu buryo bw’umwuka bashobora kubona. Abari aho bose batashye bishimye kandi biyemeje gukorera abavandimwe na bashiki babo.

Freeman na Miriam Abbey

Joel Acebes

Arsen na Alyona Airiiantc

Aynura Allahverdiyeva

Haja na Lalatiana Andriakaja

Dale na Sonia Clarke

Michael na Katrina Davies

Trent Edson

Aleksnar Fomin

Josué François

Juan Giovannelli

Mark na Jill Hollis

Daniel Jovanović

Hugues na Rachel Kabitshwa

Dong-in Kim

Yura Kucherenko

Robert na Samantha Li

Gilles na Christiane Mba

Kyaw na Hka Tawm Naing

Victor na Ami Namba

Ebenezer na Sonnie Neal

David Nwagu

Meray Razzouk

Sóstenes na Ely Rodrigues

Davy Sehoulia

Eki Soba

Simão Sona

Anja Van Looveren

Gwen Williams

K. Abdiel na Armande Worou

^ par. 2 Abatumiwe muri uwo muhango wo gutanga impamyabumenyi bahawe impapuro ziriho indirimbo nshya habura icyumweru kimwe ngo ube.

^ par. 32 Si ko ibihugu byose byagaragajwe ku ikarita.

^ par. 34 Si ko bose bagaragajwe.