Soma ibirimo

I Roma hahuriye abantu benshi bataherukanaga

I Roma hahuriye abantu benshi bataherukanaga

Kuva muri Filipine ukagera i Roma mu Butaliyani, hari urugendo rw’ibirometero 10.000; aho ni ho Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bavuga ururimi rw’i igitagalogi bahuriye, mu ikoraniro ridasanzwe ryabaye kuva ku itariki ya 24-26 Nyakanga 2015.

Dukurikije uko ubushakashatsi bubivuga, i Burayi haba abantu basaga 850.000 bakomoka muri Filipine. Iyo ni yo mpamvu i Burayi hari amatorero agera kuri 60 n’amatsinda mato y’Abahamya ba Yehova akoresha ururimi rw’igitagalogi kandi akabwiriza bagenzi babo bo muri Filipine.

Icyakora, ni ubwa mbere ayo matorero n’ayo matsinda yose ahurira hamwe mu ikoraniro ryabaye muri urwo rurimi. Abantu 3.239 baje muri iryo koraniro, bashimishijwe no kumva Mark Sanderson, wigeze no gukorera muri Filipine akaba ari no mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, atanga disikuru yo gusoza porogaramu ya buri munsi.

“Inyigisho zo muri Bibiliya zankoze ku mutima”

Ese guterana ikoraniro mu rurimi rwawe kavukire no kuriterana mu rundi rurimi, hari aho bitandukaniye? Umugore witwa Eva yagize icyo abivugaho agira ati “icyongereza cyanjye ni gike. Ariko nashimishijwe no kuba iri koraniro ryarabaye mu rurimi rw’igitagalogi, kuko ari bwo inyigisho zo muri Bibiliya zankoze ku mutima.” Kugira ngo we n’abana be babiri bazigame amafaranga yo kubavana muri Esipanye akabageza mu Butaliyani, biyemeje kutarya muri resitora buri cyumweru, ahubwo bakajya bajyayo rimwe mu kwezi. Eva yakomeje agira ati “nta cyo twahombye kuko nasobanukiwe ibyo twigiye muri iri koraniro.”

Jasmin uba mu Budage, yasabye konji kugira ngo abone uko ajya muri iryo koraniro. Yaravuze ati “mbere y’uko njya mu ikoraniro, bambwiye ko ntagomba kugenda kubera ko hari akazi kenshi. Naratuje nsenga Yehova, nuko njya kureba umukoresha wanjye. Twapangiye hamwe uko akazi kazakorwa, kugira ngo mbone uko njya mu ikoraniro. Nashimishijwe cyane no kongera kubonana n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Filipine, baba ku mugabane w’u Burayi.

Birumvikana ariko ko Abanyafilipine baba mu Burayi bumva bakumbuye iwabo n’incuti zabo. Icyakora iryo koraniro, ryatumye bongera guhura n’Abakristo bagenzi babo (Matayo 12:48-​50). Fabrice yaravuze ati “nashimishijwe no kongera guhura n’abantu twari tuziranye.” Iryo koraniro rirangiye, hari mushiki wacu wavuze ati “twari tumeze nk’umuryango w’abantu bataherukanaga.”