Soma ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova bakomeza kubwiriza abantu bababwiye ko badashishikajwe n’ibyo bavuga?

Kuki Abahamya ba Yehova bakomeza kubwiriza abantu bababwiye ko badashishikajwe n’ibyo bavuga?

 Urukundo Abahamya ba Yehova bakunda Imana na bagenzi babo, ni rwo rutuma bageza ku bantu bose ubutumwa bwo muri Bibiliya, hakubiyemo n’abigeze kubabwira ko badashishikajwe n’ibyo bavuga (Matayo 22:37-39). Nanone urukundo dukunda Imana rutuma twumvira itegeko Umwana wayo yaduhaye ryo “guhamya mu buryo bunonosoye” (Ibyakozwe 10:42; 1 Yohana 5:3). Ibyo tubikora tubwiriza abantu kenshi nk’uko abahanuzi ba kera babigenzaga (Yeremiya 25:4). Urwo rukundo dukunda bagenzi bacu rutuma tubagezaho ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ harimo na ba bandi bigeze kugaragaza ko badashishikajwe n’ubutumwa bwacu.​—Matayo 24:14.

 Akenshi iyo dusubiye kubwiriza mu ngo z’abantu bagaragaje ko badashishikajwe n’ibyo tuvuga, hari igihe dusangayo abantu biteguye kwakira ubutumwa bwacu. Dore impamvu eshatu zibitera:

  •   Abantu barimuka.

  •   Abandi bantu bo muri urwo rugo bashobora gushimishwa n’ubutumwa bwacu.

  •   Abantu barahinduka. Ibintu bibera ku isi n’ibiba ku muntu, bishobora gutuma bumva ko “bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” bityo bagatega amatwi ubutumwa bwo muri Bibiliya (Matayo 5:3). Ndetse n’abaturwanyaga bashobora guhinduka nk’uko byagenze ku ntumwa Pawulo.​—1 Timoteyo 1:13.

 Ariko kandi, ntiduhatira abantu kwemera ubutumwa bwacu (1 Petero 3:15). Twemera ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ubutumwa yumva.​—Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20.