Soma ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza abantu basanzwe bafite idini?

Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza abantu basanzwe bafite idini?

 Twabonye ko abantu basanzwe bafite idini, ari bo bashishikazwa no kuganira kuri Bibiliya. Birumvikana ko twubaha uburenganzira buri wese afite bwo kugira imyizerere itandukanye n’iyacu. Ku bw’ibyo, ntiduhatira abandi kwemera ibyo tubabwira.

 Iyo tuganira n’abandi ku by’idini, tugerageza gukurikiza inama dusanga muri Bibiliya ivuga ko tugomba kubikora “mu bugwaneza,” kandi tukagaragaza ko ‘twubaha cyane’ uwo tuganira (1 Petero 3:15). Tuba twiteze ko hari abashobora kwanga ubutumwa tubabwira (Matayo 10:14). Icyakora, ntidushobora kumenya uko abantu bazakira ubutumwa bwacu kandi tutaraganira na bo. Uretse n’ibyo, hari igihe imimerere abantu barimo ihinduka.

 Urugero, dushobora gusanga umuntu ahuze cyane ku buryo atabona akanya ko kutuvugisha, ariko twagaruka undi munsi akemera ko tuganira. Hari n’igihe abantu bahura n’ibibazo, noneho mu gihe bashakisha umuti wabyo, bakaba bashishikazwa no kumenya ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Ni yo mpamvu tugerageza kuganira n’abantu incuro nyinshi.