Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bizera Yesu?

Ese Abahamya ba Yehova bizera Yesu?

 Yego. Twemera Yesu, kandi tukemera ko yavuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:​6). Twemera ko Yesu yaje ku isi avuye mu ijuru, kandi ko yatanze ubuzima bwe butunganye kugira ngo atubere incungu (Matayo 20:​28). Kuba yarapfuye akanazuka byatumye abamwizera bose bagira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:​16). Nanone twemera ko ubu Yesu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, buri hafi kuzana amahoro ku isi hose (Ibyahishuwe 11:​15). Icyakora, twemera ibyo Yesu yavuze agira ati ‘Data aranduta’ (Yohana 14:​28). Ubwo rero, ntidusenga Yesu kandi ntitwemera ko ari Imana Ishoborabyose.