Soma ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza iminsi mikuru y’amavuko?

Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza iminsi mikuru y’amavuko?

 Abahamya ba Yehova ntitwizihiza iminsi mikuru y’amavuko kuko tuzi ko idashimisha Imana. Nubwo Bibiliya itabuzanya mu buryo bweruye kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko, idufasha gutekereza ku bintu by’ingenzi bijyana n’iyo minsi kandi ikadufasha gusobanukirwa uko Imana iyibona. Reka dusuzume ibintu bine mu bituma tutizihiza iyo minsi, turebe n’icyo Bibiliya ibivugaho.

  1.   Kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko bifite inkomoko ya gipagani. Hari igitabo cyavuze ko iyo minsi mikuru yaturutse ku myizerere ivuga ko ku munsi umuntu yavukiyeho, “imyuka mibi iba ishobora kumutera” kandi ko “iyo incuti zaje kwifatanya na we kandi zikamwifuriza ibyiza, bimurinda” (Funk & Wagnalls Standard Dictionary of Folklore, Mythology, and Legend). Hari ikindi gitabo kivuga ko mu bihe bya kera, kwandika iminsi abantu bavukiyeho “byafashaga kumenya ibizaba ku muntu hifashishijwe uburyo bwo kuraguza inyenyeri.” Icyo gitabo gikomeza kivuga ko “abantu bumva ko buji bacana ku munsi mukuru umuntu yavukiyeho zifite ububasha bwihariye bushingiye ku bumaji bwo gutuma abona ibyo yifuza cyangwa yifurijwe.”—The Lore of Birthdays.

     Icyakora, Bibiliya iciraho iteka iby’ubumaji, ubupfumu n’“ibindi nk’ibyo” (Gutegeka kwa Kabiri 18:14; Abagalatiya 5:19-21). Imwe mu mpamvu zatumye Imana iciraho iteka umugi wa Babuloni ya kera, ni uko abari bawutuye baragurishaga inyenyeri, kandi ibyo na byo bikaba ari ubupfumu (Yesaya 47:11-15). Abahamya ba Yehova ntibakurikirana inkomoko ya buri mugenzo, ariko iyo Ibyanditswe bitanze amabwiriza asobanutse neza ku bintu nk’ibyo, ntidushobora kuyirengagiza.

  2.   Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibizihizaga iminsi mikuru y’amavuko. Hari igitabo kivuga ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere “babonaga ko kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko ari umugenzo wa gipagani” (The World Book Encyclopedia). Bibiliya ivuga ko intumwa n’abandi bigishijwe na Yesu ubwe, bashyizeho icyitegererezo Abakristo bose bagomba gukurikiza.​—2 Abatesalonike 3:6.

  3.   Umunsi mukuru Abakristo basabwa kwibuka, si ivuka rya Yesu, ahubwo ni urupfu rwe (Luka 22:17-20). Ibyo ntibyagombye kudutangaza kuko Bibiliya ivuga ko “umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka” (Umubwiriza 7:1). Yesu yageze ku iherezo ry’ubuzima bwe hano ku isi yarihesheje izina ryiza ku Mana, ku buryo umunsi wo gupfa kwe ari wo wari uw’ingenzi kurusha uwo yavutseho.​—Abaheburayo 1:4.

  4.   Nta hantu na hamwe muri Bibiliya havuga umugaragu w’Imana wigeze wizihiza umunsi mukuru w’amavuko. Ibyo ntibishatse kuvuga ko byibagiranye, kuko Bibiliya ivuga abantu babiri batasengaga Imana bijihije iminsi mikuru y’amavuko. Ariko ibyabaye muri iyo minsi mikuru, Bibiliya ntibishima.​—Intangiriro 40:20-22; Mariko 6:21-29.

Ese abana bafite ababyeyi b’Abahamya bumva hari icyo bahombye bitewe no kutizihiza iminsi mikuru y’amavuko?

 Kimwe n’abandi babyeyi beza bose, Abahamya ba Yehova na bo bagaragariza abana babo ko babakunda igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka. Ibyo bikubiyemo kubaha impano hamwe no kwishimana na bo. Iyo babigenje batyo baba bigana Imana, yo iha abana bayo impano nziza igihe icyo ari cyo cyose (Matayo 7:11). Abana bafite ababyeyi b’Abahamya ntibumva hari icyo babuze, nk’uko bamwe babyivugiye:

  •   “Kubona impano mu gihe utari uyiteze birashimisha kurushaho.”​—Tammy ufite imyaka 12.

  •   “Nubwo ntabona impano ku munsi navutseho, ababyeyi banjye bampa impano mu bihe bitandukanye. Ni byo nkunda kuko bintungura.”​—Gregory ufite imyaka 11.

  •   “Ese utekereza ko kurya keke no kuririmba mu minota icumi ari byo biryoshya ibirori? Uzaze iwacu wirebere ukuntu ibirori nyabyo biba bimeze.”​—Eric ufite imyaka 6.