Soma ibirimo

Ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bangahe?

Ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bangahe?

Raporo ya 2023

Umubare w’Abahamya ba Yehova ku isi hose

8,816,562

Amatorero

118,177

Ibihugu Abahamya ba Yehova babwirizamo

239

2023 Imibare ya vuba

2023 Imibare ya vuba

Mumenya mute umubare w’abayoboke banyu?

 Abantu baba Abahamya ba Yehova iyo bifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buri kwezi (Matayo 24:14). Muri bo hakubiyemo ababatijwe n’ababwiriza ariko batarabatizwa.

Ese kugira ngo umuntu abe Umuhamya wa Yehova, asabwa gutanga amafaranga?

 Oya. Kugira ngo umuntu abe Umuhamya cyangwa abone inshingano runaka mu muryango wacu, si ngombwa ko agira icyo atanga (Ibyakozwe 8:18-20). Nanone kandi, impano nyinshi zitangwa mu ibanga. Buri Muhamya atanga igihe cye, imbaraga ze n’ubutunzi bwe ku bushake, akurikije imimerere arimo.—2 Abakorinto 9:7.

Mumenya mute umubare w’ababwiriza?

 Buri kwezi, Abahamya batanga raporo y’umurimo wo kubwiriza mu matorero yabo. Iyo raporo bayitanga ku bushake.

 Izo raporo zose zirakusanywa, zikoherezwa ibiro by’ishami. Ibiro by’ishami na byo byohereza raporo yabyo ku cyicaro gikuru cyacu, byaba bigenzura ibihugu byinshi bikohereza raporo ya buri gihugu.

 Ku mpera za buri mwaka w’umurimo, a ni bwo bamenya umubare w’ababwiriza baba muri buri gihugu. Iyo mibare bayiteranyiriza hamwe kugira bamenye umubare w’Abahamya bari ku isi hose. Raporo za buri gihugu, zishyirwa ku rubuga rwacu ahanditse ngo “Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi.” Izo raporo zidutera inkunga nk’uko zateraga inkunga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.—Ibyakozwe 2:41; 4:4; 15:3.

Ese abantu bifatanya namwe ariko batabwiriza na bo murababara?

 Nubwo abo bantu batabarirwa mu mubare w’Abahamya ba Yehova, ntibahezwa mu matorero yacu. Abenshi muri bo baza mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Kugira ngo tumenye umubare wabo, dufata umubare w’abateranye ku Rwibutso tugakuramo umubare w’Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 2023, abateranye ku Rwibutso bari 20,461,767.

 Hari benshi bataza mu materaniro yacu, ariko tukabigisha Bibiliya tubasanze mu ngo zabo. Mu mwaka wa 2023, buri kwezi twigishaga Bibiliya abantu 7,281,212, bamwe muri bo bakaba barigiraga icyarimwe ari benshi.

Kuki ibarura rikorwa na leta rigaragaza umubare uruta uwo mugaragaza?

 Akenshi mu ibarura rikorwa na leta, babaza abantu idini barimo, ibyo babwiwe akaba ari byo byonyine bashingiraho imibare yabo. Urugero, Ikigo Gishinzwe Ibarura muri Amerika, cyavuze ko “iyo babajije abantu amadini babarizwamo, bashingira imibare yabo ku byo abo bantu bababwiye aho kwita ku bintu byemeza ibyo bavuga.” Ariko twebwe tuvuga ko umuntu ari Umuhamya wa Yehova iyo abwiriza kandi agatanga raporo y’uko yabwirije; ntitubara umuntu wese uvuga ko ari Umuhamya.

a Umwaka w’umurimo utangira tariki ya 1 Nzeri ukageza ku ya 31 Kanama z’undi mwaka. Urugero umwaka w’umurimo wa 2015 watangiye tariki ya 1 Nzeri 2014, ugeza ku itariki ya 31 Kanama 2015.