Soma ibirimo

Nakora iki ngo mbe Umuhamya wa Yehova?

Nakora iki ngo mbe Umuhamya wa Yehova?

 Yesu yavuze icyo wakora kugira ngo ube Umuhamya wa Yehova kandi ushobora kubisanga muri Matayo 28:19, 20. Uwo murongo w’Ibyanditswe ugaragaza icyo umuntu yakora ngo abe umwigishwa wa Kristo. Ibyo bikubiyemo kubwira abandi ibya Yehova cyangwa kumuvuganira.

 Intambwe ya 1: Iga Bibiliya. Yesu yategetse abigishwa be ‘guhindura [abantu] abigishwa, bakabigisha’ (Matayo 28:19, 20). Ijambo ryahinduwemo “umwigishwa” risobanura “umuntu wiga.” Muri Bibiliya, cyanecyane ahaboneka inyigisho za Yesu Kristo, uhasanga ibitekerezo byagufasha kugira ibyishimo no kugira ubuzima bufite intego (2 Timoteyo 3:16, 17). Twakwishimira kugufasha kumenya icyo Bibiliya yigisha, kuko tugira gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya ku buntu.—Matayo 10:7, 8; 1 Abatesalonike 2:13.

 Intambwe ya 2: Jya ushyira mu bikorwa ibyo wiga. Yesu yavuze ko abantu bose biga Bibiliya bagomba ‘gukurikiza ibyo yabategetse byose’ (Matayo 28:20). Ni ukuvuga ko kwiga Bibiliya atari ugukarishya ubwenge gusa, ahubwo bikubiyemo no guhindura imitekerereze n’imyifatire yawe mu buryo bugaragara (Ibyakozwe 10:42; Abefeso 4:22-29; Abaheburayo 10:24, 25). Abantu bumvira amategeko ya Yesu biyemeza kumukurikira, bakiyegurira Yehova.—Matayo 16:24.

 Intambwe ya 3: Kubatizwa (Matayo 28:19). Muri Bibiliya, umubatizo ugereranywa no guhambwa. (Gereranya no mu Baroma 6:2-4.) Ni nk’aho imibereho ya kera iba ipfuye, ugatangira ubuzima bushya. Iyo ubatijwe uba ugaragarije mu ruhame ko wamaze gutera intambwe ya mbere n’iya kabiri Yesu yavuze, kandi ko usaba Imana kugira umutimanama utagucira urubanza.—Abaheburayo 9:14; 1 Petero 3:21.

Nabwirwa n’iki ko ngeze igihe cyo kubatizwa?

 Ganira n’abasaza b’itorero. Bazaganira nawe kugira ngo bamenye neza niba usobanukiwe icyo umubatizo ari cyo, niba ushyira mu bikorwa ibyo wiga kandi ko wiyeguriye Imana ku bushake.—Ibyakozwe 20:28; 1 Petero 5:1-3.

Ese abana bafite ababyeyi b’Abahamya na bo bagomba gutera izo ntambwe?

 Yego. Bibiliya idusaba kurera abana bacu ‘tubahana nk’uko Yehova ashaka’ (Abefeso 6:4). Icyakora, iyo bamaze gukura baba bagomba kwifatira umwanzuro wo kwiga Bibiliya, bakemera ibyo ivuga kandi bakabishyira mu bikorwa mbere yo kubatizwa (Abaroma 12:2). N’ubundi, amaherezo umuntu wese aba agomba kwifatira umwanzuro ku birebana no gukorera Yehova cyangwa kutamukorera.—Abaroma 14:12; Abagalatiya 6:5.