Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Kwita ku Mazu y’Ubwami

Kwita ku Mazu y’Ubwami

1 MATA 2024

 Mushiki wacu ukiri muto wo muri Kolombiya, witwa Nicole yaravuze ati: “Nkunda Inzu y’Ubwami yacu. Ku Nzu y’Ubwami ni ho mpurira n’abavandimwe na bashiki bacu.” Ese na we ni uko wiyumva?

 Ku isi hose hari Amazu y’Ubwami agera kuri 63.000 Abahamya ba Yehova bateraniramo. Izo nyubako zituma tubasha kubona ahantu heza dusengera Imana. Ariko ayo mazu afite n’akandi kamaro. Umupayiniya w’igihe cyose witwa David wo muri Kolombiya yaravuze ati: “Amazu y’Ubwami atuma abantu bashishikazwa no kumva inyigisho zacu. Abenshi mu bo dutumira mu materaniro, iyo bahageze batangazwa n’ukuntu dutuma ayo mazu akomeza kumera neza.” Ariko hari ikiba cyakozwe kugira ngo ibyo bigerweho. Dukora uko dushoboye kose kugira ngo dusukure ayo Mazu y’Ubwami kandi tuyiteho. Iyo mirimo ikorwa ite?

Kwita ku Mazu y’Ubwami bikorwa bite?

 Amatorero akoresha Inzu y’Ubwami ni yo aba afite inshingano yo kuyitaho. Kugira ngo ibyo babigereho, abavandimwe na bashiki bacu basukura iyo Nzu y’Ubwami buri gihe. Nanone bagira icyo bakora kugira ngo bayirinde kwangirika, kandi iyo yangiritse bidakabije bahita bagira icyo bakora kugira ngo bakemure icyo kibazo.

 Mu rwego rwo gufasha amatorero kwita ku Mazu y’Ubwami, Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi (LDC), rushyiraho abavandimwe bo guhugura abantu kugira ngo bite ku Mazu y’Ubwami. Buri muvandimwe aba afite Amazu y’Ubwami agomba kwitaho ari hagati y’atandatu n’icumi. Asura ababwiriza bo muri buri torero kandi akabatoza uko bakwita ku Nzu y’Ubwami yabo. Buri myaka itatu, agenzura buri Nzu y’Ubwami akareba niba hari ibikenewe kuvugururwa cyangwa ibigomba gukorwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abahateranira.

Abavandimwe batanga amahugurwa yo kwita ku Mazu y’Ubwami badufasha kwita ku Mazu y’Ubwami kugira ngo akomeze kumera neza

 Abavandimwe na bashiki bacu bishimira cyane amahugurwa bahabwa n’abo bavandimwe. Mushiki wacu wo mu Buhinde witwa Indhumathi, yaravuze ati: “Amahugurwa twahawe ni meza cyane. Twishimiye kumenya uko twakomeza kwita ku Nzu y’Ubwami yacu igakomeza kumera neza.” Umuvandimwe witwa Evans wo muri Kenya, yaravuze ati: “Twamenye uko twakwirinda gukoresha amafaranga menshi, dukemura hakiri kare ikibazo kigaragaye ku nyubako yacu mbere y’uko kiyongera.”

Amafaranga akoreshwa mu kwita ku Mazu y’Ubwami

 Amafaranga akoreshwa buri mwaka mu kwita ku Nzu y’Ubwami ashobora kugera kuri za miliyoni, bitewe n’aho iherereye, imyaka imaze yubatswe n’umubare w’amatorero ayikoresha. None se ayo mafaranga ava he?

 Imirimo yo kwita ku Mazu y’Ubwami ishyigikirwa n’impano mutanga. Umuvandimwe Alexander wo muri Kazakisitani, yaravuze ati: “Amafaranga amwe y’impano akoreshwa mu kwishyura interinete n’ibindi bintu by’ingenzi, urugero nk’amazi n’umuriro. Andi agakoreshwa mu bindi bintu biba bikenewe, urugero nko kugura ibikoresho by’isuku n’amarangi.” Hari n’izindi mpano zitangwa ziba zigenewe gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, zifasha mu mishinga minini yo kwita ku Mazu y’Ubwami yo hirya no hino ku isi.

Imishinga minini yo kwita ku Mazu y’Ubwami

 Iyo imirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami izakenera amafaranga arenze asanzwe akoreshwa mu kuyitaho mu gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu, abasaza babimenyesha umuvandimwe wo muri LDC ushinzwe gutanga amahugurwa yo kwita ku Mazu y’Ubwami. Iyo LDC yemeye uwo mushinga, amafaranga azawugendaho ava mu mpano ziba zaratanzwe zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Mu mwaka w’umurimo wa 2023, hakoreshejwe amafaranga arenga miliyari 98 z’amafaranga y’u Rwanda mu mishinga 8.793. Reka tugire icyo tuvuga ku mishinga ibiri muri iyo.

 Muri Angola, hari Inzu y’Ubwami yari imaze imyaka 15 yubatswe, yari ifite ibibazo byinshi. Insinga z’amashanyarazi zari zarashaje, inkuta zarasadutse kandi abaturanyi bafite ikibazo cy’uko amazi ava ku Nzu y’Ubwami abatera mu ngo zabo. LDC yateguye umushinga wo gukemura ibyo bibazo. Muri uwo mushinga hakoreshejwe amafaranga agera hafi kuri miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturanyi baradushimiye cyane, kandi bakorwa ku mutima n’ukuntu imirimo yakorwaga.

Inzu y’Ubwami yo muri Angola yavuguruwe

 Muri Polonye, hari Inzu y’Ubwami yavaga kandi n’itapi yo mu Nzu y’Ubwami yari yarangiritse ku buryo itashoboraga gusanwa. LDC yemeje umushinga wo gusana igisenge ku buryo kitazongera kuva no guhindura itapi. Muri uwo mushinga hakoreshejwe amafaranga arenga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo bizatuma iyo Nzu y’Ubwami imara igihe kinini idakeneye kugira indi mirimo ikomeye iyikorwaho.

Inzu y’Ubwami yo muri Polonye iri kuvugururwa

Kwita ku Mazu y’Ubwami bihesha Yehova ikuzo

 Kwita ku Mazu y’Ubwami ntibituma dukoresha neza amafaranga y’impano gusa, ahubwo binahesha Yehova ikuzo. Umuvandimwe witwa Shaun wo muri Tonga yaravuze ati: “Imirimo yo kwita ku Mazu y’Ubwami ituma dusengera Yehova ahantu hameze neza, hasa neza kandi hari kuri gahunda. Ibyo rero bituma izina rya Yehova, risingizwa mu gace k’iwacu. Tuba twumva dutewe ishema no gutumira abantu ngo baze ku Nzu y’Ubwami.”

Ni uruhe ruhare wabigiramo?

 Twese dushobora kwifatanya mu gukora isuku ku Nzu y’Ubwami no kuyitaho. Umuvandimwe Marino wo muri Ositaraliya, ushinzwe gutanga amahugurwa yo kwita ku Mazu y’Ubwami, yaravuze ati: “Twese dushobora kugira uruhare mu kwita ku Nzu y’Ubwami yacu, kandi rwose iyo ni inshingano ihebuje. Iyo tubigenje dutyo bituma dukoresha neza impano, bityo bigatuma zikoreshwa aho zikenewe cyane.”

 Umuvandimwe Joel wo mu Buhinde, ashimishwa no kwifatanya mu mirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami yabo. Yaravuze ati: “Iyo ndi gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu, bituma nsa nubona ukuntu mu isi nshya bizaba bimeze.” Nicole twavuze haruguru, yaravuze ati: “Vuba aha, igihe abavandimwe barimo bakemura ikibazo cy’amazi yo mu bwiherero yari arimo kuva, nanjye nabafashaga kuyakoropa. Nubwo ntari mu bakemuye ikibazo, ariko nafashije mu kwirinda impanuka.”

 Niba wifuza kuzifatanya mu mirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami y’iwanyu ushobora kubimenyesha abasaza bo mu itorero ryawe. Nanone impano utanga ntizikoreshwa mu kwita ku Nzu y’Ubwami yanyu gusa, ahubwo zinafasha mu kwita no ku yandi Mazu y’Ubwami yo hirya no hino ku isi. Izo mpano zishobora gutangwa hakoreshejwe udusanduku tuba turi mu Mazu y’Ubwami cyangwa binyuriye ku rubuga rwa donate.pr418.com. Tubashimiye tubikuye ku mutima bitewe n’umuco wo kugira ubuntu mugaragaza.

Twese dushobora kugira uruhare mu kwita ku Mazu y’Ubwami yacu