Soma ibirimo

Ububiko bwacu

Soma inkuru z’ibyabaye umenye abantu bavugwa mu mateka y’Abahamya ba Yehova muri iki gihe.

Ibyabaye mu mateka

Gutangaza ubutumwa bwiza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ni gute Abahamya ba Yehova bakoresheje radiyo ya WBBR kugira ngo batangaze ubutumwa bw’Ubwami?

“Igihe cy’ingenzi cyane”

Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni wavuze ko igihe cy’Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ari “igihe cy’ingenzi cyane,” kandi washishikarije abasomyi bawo kurwizihiza. Kera Urwibutso rwizihizwaga rute?

“Hari byinshi byo gukora mu murimo w’isarura”

Hari Abahamya ba Yehova basaga 760.000 bakwirakwiza ukuri kwa Bibiliya muri Burezili. Umurimo wo kubwiriza watangiye ute muri Amerika y’Epfo?

Yabonye ko urukundo ari rwo rwarangaga gahunda yo gutanga ibyokurya mu makoraniro

Niba waratangiye kujya mu makoraniro y’Abahamya ba Yehova kuva mu myaka ya 1990, ushobora gutangazwa no kumenya ibirebana na gahunda yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ikurikizwa.

Uko imbuto z’Ubwami zabibwe muri Porutugali

Ni izihe ngorane ababwiriza b’Ubwami ba mbere bo muri Porutugali bahuye na zo?

1870 kugeza mu mwaka wa 1918

Disikuru zatumye ubutumwa bukwirakwira muri Irilande

Ni iki kemeje C. T. Russell ko umurima ‘wari weze kugira ngo usarurwe’?

Filimi ikomeza ukwizera imaze imyaka 100

Muri uyu mwaka, filimi ivuga iby’irema yateguriwe gufasha abantu kwizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, izaba imaze imyaka 100 yerekanywe ku ncuro ya mbere.

Filimi yitwaga “Eurêka-Drame” yafashije abantu benshi kumenya ukuri ko muri Bibiliya

Iyo filimi ivuga iby’irema yakuwemo amashusho ya filimi, yashoboraga kwerekanwa mu biturage bya kure niyo habaga hatari amashanyarazi.

“Imbuto nsarura zituma Yehova asingizwa”

Nubwo Abigishwa ba Bibiliya batari basobanukiwe neza ko Abakristo batabogama, bageze kuri byinshi kuko bari bafite umutima utaryarya.

Bakomeje gushikama mu gihe cy’“isaha yo kugeragezwa”

Soma ukuntu mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose yabaye mu mwaka wa 1914, abantu benshi bamenye ko Abigishwa ba Bibiliya bativangaga mu ntambara.

1919 kugeza mu mwaka wa 1930

“Abashinzwe gukora umurimo”

Ikintu cyabaye mu mwaka wa 1919 cyabaye intangiriro y’umurimo wageze kuri byinshi ku isi hose.

Biyemeje kubwiriza babikunze kandi babishishikariye kurusha ikindi gihe cyose

Nyuma y’ikoraniro ryabaye mu wa 1922, Abigishwa ba Bibiliya bitabiriye bate inama bagiriwe yo “gutangaza Umwami n’Ubwami”?

‘Ni bwo butumwa bwiza cyane kurusha ubundi bwose bumvise’

Mu mwaka wa 1926, Abigishwa ba Bibiliya icyo gihe akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga bari bafite radiyo zabo bwite mu migi ine ya Kanada.

Ukuri kwa Bibiliya kugera mu Buyapani

Amagare yitiriwe Yehu yari akozwe mu buryo bwihariye yagize uruhare mu guteza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami mu Buyapani.

“Ikintu kitazibagirana” cyaziye igihe

Menya ukuntu filimi nshya yavugaga iby’irema yafashije Abahamya bo mu Budage guhangana n’ibigeragezo bahuye na byo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

“Yehova yabazanye mu Bufaransa kugira ngo mumenye ukuri”

Amasezerano u Bufaransa bwagiranye na Polonye mu mwaka wa 1919 yageze ku bintu byiza.

“Nari meze nk’akanyamasyo kari mu gikonoshwa cyako”

Mu mpera z’umwaka wa 1929, habayeho ihungabana ry’ubukungu ku isi hose. Ababwiriza b’igihe cyose bari gukora iki muri icyo gihe kitoroshye?

1931 kugeza ubu

Bakomeje kuba incuti za Yehova mu bihe bikomeye

Ubuzima ntibwari bworoheye abavandimwe na bashiki bacu bari batuye mu duce tw’i Burayi twibasiwe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ni ayahe masomo dushobora kwigira kuri abo bavandimwe babayeho muri icyo gihe kitari cyoroshye nyuma y’intambara?

Bari bunze ubumwe nubwo bari mu gihugu cyacitsemo ibice

Abahamya ba Yehova bo muri Afurika y’Epfo bitwaye bate mu gihe cy’ivanguraruhu rya apartheid? Kandi se uko bitwaye muri icyo gihe bitwigisha iki?

Umuryango wita ku muco wigishaga ukuri ko muri Bibiliya

Hashize imyaka igera kuri 50, umuryango wacu ukorera muri Megizike, wabanje gukora nk’umuryango wigisha ibijyanye n’umuco. Nubwo hari ibyo tutari twemerewe mu birebana no gukorera Yehova, twiboneraga ko aduha imigisha.

“Nta kintu na kimwe cyagombye kubabera inzitizi”

Abakoraga umurimo w’igihe cyose mu Bufaransa mu myaka ya 1930 basize umurage wo kugira ishyaka no kwihangana.

‘Nta muhanda ubabera muremure cyane cyangwa ngo ubabere mubi’

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1920 no mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, abapayiniya biyemeje kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana muri Ositaraliya rwagati.

“Tuzongera kugira ikoraniro ryari?”

Ni iki cyatumye ikoraniro rito ryabereye mu mugi wa Mexico mu mwaka wa 1932, riba ikoraniro ryihariye?

Umwami yarishimye cyane!

Iyumvire ukuntu umwami wa Suwazilandi yishimiye kumenya inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya.

Umucyo w’Ijambo ry’Imana ugera mu magepfo y’uburasirazuba bwa Aziya

Abapayiniya babaga mu bwato bagize ubutwari bageza ubutumwa bwiza mu karere kanini gatuwe n’abantu benshi nubwo barwanyijwe.

Imodoka yariho indangururamajwi yari izwi n’abantu babarirwa muri za miriyoni

Kuva mu mwaka wa 1936 kugeza mu wa 1941, “imodoka yariho indangururamajwi ya Watch Tower” yatumye Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu babarirwa muri za miriyoni.

“Babwiriza b’Ubwami bo mu Bwongereza, nimukanguke!!”

Ababwiriza bo mu Bwongereza bari bamaze imyaka icumi batiyongera. Ni iki cyatumye ibintu bihinduka?

Ese Abahamya ba Yehova bo muri Nouvelle Zélande ni Abakristo b’abanyamahoro?

Kuki mu myaka ya 1940 abategetsi bo muri Nouvelle Zélande babonaga ko Abahamya bahungabanya umutekano?

Batanze ibyiza kurusha ibindi

Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova bafashije bagenzi babo nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose?

Gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika ku isi hose

Abategetsi bo mu bihugu byinshi bashimiye Abahamya ba Yehova kubera ko bigisha abantu gusoma no kwandika.