Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Kuki abantu batakigira ikinyabupfura?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Kuki abantu batakigira ikinyabupfura?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Ikinyabupfura kigenda gishira. Urugero, abarwayi batonganya abaganga; abakiriya muri za resitora babwira nabi ababazanira ibyokurya; abagenzi mu ndege bagirira nabi abakora mu ndege, abana bitwara nabi ku ishuri bagasuzugura abarimu babo, bakabatera ubwoba ndetse bakabakubita. Nanone kandi bamwe mu banyapolitike bakora ibikorwa by’agahomamunwa mu gihe abandi bo biyerekana nk’aho bafite ikinyabupfura.

 Bibiliya ni yo yonyine ishobora kudufasha tukagira ikinyabupfura. Nanone idusobanurira impamvu muri iki gihe abantu bataye umuco.

Kuki abantu batakigira ikinyabupfura?

 Twibonera ko hirya no hino ku isi abantu bagenda batakaza umuco, bakagira ikinyabupfura gike kandi bakitwara nabi.

  •   Hari raporo iherutse gusohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko Abanyamerika bemera ko muri iki gihe Abanyamerika batakaje umuco kurusha mu myaka 22 ishize.

  •   Mu bundi bushakashatsi bwakozwe, mu bantu barenga 32.000 bo mu bihugu 28 babajijwe, 65 ku ijana bavuze ko muri iki gihe abantu bagenda batakaza umuco n’indangagaciro kuruta mbere hose.

 Bibiliya yari yarahanuye ibirebana n’imyitwarire tubona muri iki gihe. Igira iti:

  •   “Umenye ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, . . . basebanya, [kandi] bafite ubugome.”—2 Timoteyo 3:1-3, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’uko ubwo buhanuzi busohora, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese hari icyo Bibiliya yari yaravuze ku myitwarire n’ibikorwa biranga abantu bo muri iki gihe?

Inama ziringirwa zadufasha kugira ikinyabupfura

 Muri iyi isi aho ikinyabupfura kigenda gishira, hari abantu babarirwa muri za miliyoni babonye ko Bibiliya ari yo yonyine yabafasha kugira imyitwarire myiza. Inama itanga ku birebana n’umuco ‘zihora ari zo kwizerwa uhereye ubu kugeza iteka ryose’ (Zaburi 111:8). Reka dusuzume ingero nke:

  •   Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ibintu byose mushaka ko abantu babakorera, ni byo namwe mugomba kubakorera.”—Matayo 7:12.

     Icyo bisobanura: Tugomba gufata neza abandi kandi tukabubaha, mbese nk’uko natwe twifuza ko badufata.

  •   Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we.”—Abefeso 4:25.

     Icyo bisobanura: Ibyo tuvuga n’ibyo dukora buri gihe byagombye kugaragaza ko turi inyangamugayo.

 Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri iyi ngingo, soma: