Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo

Muri aka gatabo tuzasuzuma ukuntu kugira ukwemera gukomeye bituma abantu bo mu bihugu bitandukanye bagira ibyishimo.

IRIBURIRO

Iriburiro

Abantu babarirwa muri za miriyoni babonye ibisubizo bibanyuze by’ibibazo bikomeye bibazaga.

UMUTWE WA 1

Ese Imana itwitaho?

Muri iki gihe isi yuzuyemo ibibazo. Wenda nawe hari ibibazo uba uhanganye na byo buri munsi. Ni nde ushobora kudufasha? Ese hari utwitaho?

UMUTWE WA 2

Ukwemera nyakuri ni iki?

Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemera Imana, nyamara bagakora ibintu bibi nkana. Ku bw’ibyo rero, kugira ukwemera nyakuri birenze kwemera ko Imana ibaho.

UMUTWE WA 3

Inama nziza zituma abantu bagira imibereho myiza

Mu Byanditswe Byera harimo inama zagufasha gukemura ibibazo mu muryango, kutarakazwa n’ubusa, kureka ibiyobyabwenge, kunesha urwikekwe, kureka urugomo n’ibindi.

UMUTWE WA 4

Imana ni nde?

Abantu basenga imana nyinshi, ariko Ibyanditswe Byera bitwigisha ko hari Imana imwe gusa y’ukuri.

UMUTWE WA 5

Tumenye imico ihebuje y’Imana kandi tuyishimire

Ibyanditswe Byera biduhishurira imico ihebuje y’Imana, bigatuma turushaho kuyimenya.

UMUTWE WA 6

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Ibyanditswe Byera bivuga ko Imana itaremeye isi “ubusa” ahubwo ko “yarayiremeye guturwamo.” Ese uko ibintu bimeze muri iki gihe ni ko Imana yabishakaga?

UMUTWE WA 7

Ibyo Imana yasezeranyije binyuze ku bahanuzi

Imigisha izagera ku mahanga yose yo mu isi

UMUTWE WA 8

Mesiya agaragara

Mu Byanditswe harimo inkuru ivuga iby’ubuzima bwa Mesiya hamwe n’ibyo yigishije.

UMUTWE WA 9

Tuvane isomo kuri Mesiya Umutware

Imana izi umuyobozi nyawe dukeneye kandi yahisemo umuyobozi mwiza kuruta abandi.

UMUTWE WA 10

Umwanzi urwanya ukwemera nyakuri

Umumarayika yarwanyije Imana.

UMUTWE WA 11

Uko wagaragaza ko ufite ukwemera nyakuri muri iki gihe

Yesu yigishije ko abantu bafite ukwemera nyakuri bari kwera “imbuto nziza,” mbese bakagira imico myiza. Iyo mico ni iyihe?

UMUTWE WA 12

Garagaza ko ufite ukwemera nyakuri!

Ni iki cyagufasha?

UMUTWE WA 13

Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo by’iteka

Ibyanditswe birimo isezerano rishishikaje rikureba nawe.