Amasomo wavana muri Bibiliya

Iki gitabo kizagufasha gukurikira amateka ya Bibiliya kuva ku irema, ivuka rya Yesu n’umurimo yakoze, kugeza Ubwami buje.

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Iki gitabo cyakoreshwa gite?

Imana yaremye ijuru n’isi

Bibiliya ivuga ko Imana yaremye ijuru n’isi. Kuki Imana yabanje kurema umumarayika umwe mbere yo kurema ibindi bintu byose?

Imana irema umugabo n’umugore ba mbere

Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere, ibatuza mu busitani bwa Edeni. Yifuzaga ko bororoka bagahindura isi yose paradizo.

Adamu na Eva basuzuguye Imana

Kuki igiti kimwe cyo mu busitani bwa Edeni cyari cyihariye?

Yararakaye yica umuntu

Imana yemeye ituro rya Abeli ariko ntiyishimira irya Kayini. Kayini yararakaye cyane, akora ikintu giteye ubwoba.

Inkuge ya Nowa

Abamarayika bashatse abagore, babyara abana bari bafite imbaraga zidasanzwe. Isi yari yuzuye urugomo. Nowa we yari atandukanye na bo. Yakundaga Imana kandi akayubaha.

Abantu umunani bararokotse binjira mu isi nshya

Imvura yaguye iminsi 40 n’amajoro 40 iteza Umwuzure. Nowa n’umuryango we bamaze mu nkuge umwaka urenga. Amaherezo, Imana yarababwiye ngo basohoke.

Umunara w’i Babeli

Hari abantu bashatse kubaka umugi n’umunara ugera ku ijuru. Kuki Imana yatumye batangira kuvuga indimi zitandukanye?

Aburahamu na Sara bumviye Imana

Kuki Aburahamu na Sara baretse ubuzima bari bafite mu mugi wa kugira ngo bajye bahora bimuka mu gihugu cy’i Kanani?

Amaherezo barabyaye!

Imana yari gusohoza ite isezerano yasezeranyije Aburahamu? Iryo sezerano ryarebaga nde mu bahungu be, ni Isaka cyangwa Ishimayeli?

Mwibuke umugore wa Loti

Imana yagushije i Sodomu na Gomora imvura y’amahindu n’umuriro. Kuki iyo migi yarimbuwe? Kuki twagombye kwibuka umugore wa Loti?

Ukwizera kwe kwarageragejwe

Imana yabwiye Aburahamu iti “fata Isaka umwana wawe w’ikinege, umutambeho igitambo ku musozi wo mu gihugu cy’i Moriya.” Ibyo byagerageje bite ukwizera kwa Aburahamu?

Yakobo yahawe umurage

Isaka na Rebeka babyaye abana babiri b’abahungu bitwa Esawu na Yakobo. Esawu yari guhabwa umurage wihariye kubera ko ari we wavutse mbere. Kuki yawuguranye isahani y’isupu?

Yakobo na Esawu biyunga

Umumarayika yahaye Yakobo ate umugisha? Yiyunze ate na Esawu?

Umugaragu wumviye Imana

Yozefu yakoze ibikwiriye, ariko yagezweho n’imibabaro myinshi. Kubera iki?

Yehova ntiyibagiwe Yozefu

Nubwo Yozefu yari kure y’umuryango we, Imana yagaragaje ko yari kumwe na we.

Yobu yari muntu ki?

Yumviye Yehova nubwo bitari byoroshye.

Mose yahisemo gusenga Yehova

Igihe Mose yari uruhinja yararokotse kubera ko nyina yakoze ibintu birangwa n’ubwenge.

Igihuru kigurumana

Kuki igihuru cyagurumanaga ntigikongoke?

Ibyago bitatu bya mbere

Farawo yateje ibyago ubwoko bwe kubera ko yari umwibone.

Ibindi byago bitandatu

Ibyo byago byari bitandukaniye he na bitatu bya mbere?

Icyago cya cumi

Icyago cya cumi cyari kibi cyane ku buryo na Farawo w’umwibone yavuye ku izima.

Igitangaza cyo ku Nyanja Itukura

Farawo yarokotse ibyago icumi, ariko se yari kurokoka icyo gitangaza cy’Imana?

Isezerano bagiranye na Yehova

Abisirayeli bagiranye n’Imana isezerano ryihariye igihe bari ku musozi wa Sinayi.

Bishe isezerano

Igihe Mose yari yagiye guhabwa Amategeko Icumi, abantu bakoze icyaha gikomeye.

Ihema ryo gusengeramo

Isanduku y’isezerano yabaga muri iryo hema.

Abatasi cumi na babiri

Yosuwa na Kalebu bari batandukanye n’abandi icumi bajyanye gutata igihugu cya Kanani.

Bigometse kuri Yehova

Kora, Datani, Abiramu n’abandi bagabo 250 ntibamenye uko Yehova abona ibintu.

Indogobe ya Balamu yaravuze

Indogobe yabonye umugabo Balamu atabonaga.

Yehova atoranya Yosuwa

Imana yahaye Yosuwa amabwiriza ashobora kudufasha natwe.

Rahabu yahishe abatasi

Inkuta za Yeriko zararidutse. Ariko inzu ya Rahabu ntiyaguye nubwo yari yubatse kuri izo nkuta.

Yosuwa n’Abagibeyoni

Yosuwa yasabye Imana ngo ihagarike izuba! Ese Imana yaramushubije?

Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari

Yosuwa amaze gupfa, Abisirayeli batangiye gusenga ibigirwamana. Ubuzima bwababereye bubi cyane, ariko batabawe n’umucamanza Baraki, umuhanuzikazi Debora na Yayeli n’urumambo rwe!

Rusi na Nawomi

Abapfakazi babiri basubira muri Isirayeli. Umwe muri bo witwaga Rusi, yagiye guhumba, umugabo witwaga Bowazi aramubona.

Gideyoni atsinda Abamidiyani

Abamidiyani bakandamije Abisirayeli, maze batakambira Yehova ngo abakize. Ingabo nke za Gideyoni zatsinze zite ingabo 135.000?

Hana asenga asaba umwana

Elukana yajyanye Hana, Penina n’abana be gusengera ku ihema ry’ibonaniro ryari i Shilo. Hana agezeyo yasenze asaba umwana. Nyuma y’umwaka yabyaye Samweli!

Isezerano rya Yefuta

Ni iki Yefuta yasezeranyije kandi kuki? Umukobwa wa Yefuta yabyitwayemo ate amenye isezerano rya se?

Yehova avugisha Samweli

Abahungu babiri b’Umutambyi mukuru Eli na bo bari abatambyi mu ihema ry’ibonaniro, ariko ntibumviraga amategeko y’Imana. Samweli we yari atandukanye na bo kandi Yehova yaramuvugishije.

Yehova yahaye Samusoni imbaraga

Imana yatumye Samusoni agira imbaraga zo kurwanya Abafilisitiya, ariko Samusoni yafashe umwanzuro mubi bituma Abafilisitiya bamufata.

Umwami wa mbere wa Isirayeli

Imana yahaye Abisirayeli abacamanza, ariko bo bisabiye umwami. Samweli yimitse Sawuli aba umwami wa mbere, ariko Yehova yanze Sawuli. Kubera iki?

Dawidi na Goliyati

Yehova yagize Dawidi umwami wa kabiri wa Isirayeli, kandi Dawidi ntiyamutengushye.

Dawidi na Sawuli

Kuki umwe muri abo bagabo yangaga mugenzi we? Uwangwaga yitwaye ate?

Yonatani yari intwari akaba n’indahemuka

Umwana w’umwami yabaye incuti ya Dawidi.

Icyaha cy’Umwami Dawidi

Iyo umuntu afashe umwanzuro mubi ahura n’akaga.

Urusengero rwa Yehova

Imana yemeye ibyo Salomo yasabye, imuha imigisha myinshi.

Ubwami bwicamo ibice

Abisirayeli benshi baretse gukorera Yehova.

Ibyabereye ku musozi wa Karumeli

Imana y’ukuri ni nde? Ni Yehova cyangwa ni Bayali?

Yehova akomeza Eliya

Ese utekereza ko nawe ashobora kugukomeza?

Umwana w’umupfakazi azuka

Ibitangaza bibiri byabereye mu rugo rumwe!

Umwamikazi w’umugome ahanwa

Yezebeli yicishije Umwisirayeli witwaga Naboti kugira ngo amunyage uruzabibu rwe! Yehova yamuhaniye ubwo bugome bwe.

Yehova arwanirira Yehoshafati

Umwami mwiza Yehoshafati yiyambaje Imana mu isengesho igihe u Buyuda bwari bwatewe.

Umugaba w’ingabo n’agakobwa gato

Agakobwa k’Akisirayelikazi kabwira nyirabuja ukuntu Yehova akomeye, bigatuma haba igitangaza.

Ingabo za Yehova z’umuriro

Uko umugaragu wa Elisa yamenye ko ‘abari kumwe na bo ari bo bari benshi kuruta abari kumwe na bo.’

Ubutwari bwa Yehoyada

Umutambyi w’indahemuka yarwanyije umwamikazi mubi.

Yehova yihanganiye Yona

Ni iki cyatumye umuhanuzi w’Imana amirwa n’urufi runini? Yarusohotsemo ate? Ni irihe somo Yehova yamwigishije?

Umumarayika wa Yehova yarinze Hezekiya

Abanzi b’u Buyuda bavugaga ko Yehova atazarinda ubwoko bwe, ariko baribeshyaga!

Yosiya yakundaga Amategeko y’Imana

Yosiya yabaye umwami w’u Buyuda afite imyaka umunani, kandi yafashije abantu gusenga Yehova.

Yehova atuma Yeremiya kubwiriza

Ibyo uwo muhanuzi wari ukiri muto yabwiye abakuru b’i Buyuda byatumye barakara cyane.

Yerusalemu irimbuka

Abantu b’i Buyuda basengaga ibigirwamana bituma Yehova abata.

Abasore bane bumviye Yehova

Abayahudi bakiri bato biyemeje kubera Yehova indahemuka n’igihe bari ibwami i Babuloni.

Ubwami buzahoraho iteka

Daniyeli asobanura icyo izo nzozi zidasanzwe zisobanura.

Banze kunamira igishushanyo

Shadaraki, Meshaki na Abedenego banze kunamira igishushanyo cya zahabu Nebukadinezari yari yakoze.

Ubwami bumeze nk’igiti kinini

Inzozi za Nebukadinezari zahanuraga ibizamubaho.

Inyandiko yo ku rukuta

Ni ryari iyo nyandiko y’amayobera yabonetse, kandi se isobanura iki?

Daniyeli mu rwobo rw’intare

Jya usenga buri munsi nk’uko Daniyeli yabigenzaga!

Esiteri akiza ubwoko bwe

Nubwo yari umunyamahanga akaba n’imfubyi, yaje kuba umwamikazi.

Ezira yigishaga Amategeko y’Imana

Abisirayeli bamaze kumva Ezira, bagiranye n’Imana isezerano ryihariye.

Inkuta za Yerusalemu

Nehemiya yamenye ko abanzi be bashakaga kumurwanya. Kuki atagize ubwoba?

Elizabeti abyara umwana w’umuhungu

Kuki umugabo wa Elizabeti yabwiwe ko azaba ikiragi kugeza umwana avutse?

Gaburiyeli asura Mariya

Yamuhaye ubutumwa bwahinduye ubuzima bwe.

Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse

Abamarayika bumvise itangazo bahise bagira icyo bakora.

Yehova yarinze Yesu

Umwami w’umugome yifuzaga ko Yesu apfa.

Yesu akiri umwana

Yatangaje ate abigisha bo mu rusengero?

Yohana ategura inzira

Yohana yari kuzaba umuhanuzi. Yigishaga ko Mesiya ari hafi kuza. Abantu bitabiriye bate ubutumwa bwe?

Yesu aba Mesiya

Ni iki Yohana yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ko Yesu ari Umwana w’Intama w’Imana?

Satani agerageza Yesu

Satani yagerageje Yesu incuro eshatu zose. Yamugerageje ate? Yesu yabyitwayemo ate?

Yesu yeza urusengero

Kuki Yesu yirukanye amatungo mu rusengero kandi akubika ameza y’abavunjaga amafaranga?

Abwiriza umugore ku iriba

Umusamariyakazi yatangajwe n’uko Yesu yamuvugishije. Kuki yatangaye? Ni iki Yesu yamubwiye atari yarigeze abwira abandi?

Yesu abwiriza ubutumwa bw’Ubwami

Yesu yasabye bamwe mu bigishwa be kuba “abarobyi b’abantu.” Nyuma yaho yatoje abandi bigishwa 70 abatuma kubwiriza ubutumwa bwiza.

Yesu akora ibitangaza byinshi

Aho Yesu yajyaga hose, abarwayi bazaga kumureba ngo abakize kandi akabakiza. Yanazuye agakobwa kari kapfuye.

Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri

Kuki yabatoranyije? Ese wibuka amazina yabo?

Ikibwiriza cyo ku Musozi

Yesu yigisha abantu amasomo y’ingirakamaro.

Yesu yigisha abigishwa be gusenga

Ni ibihe bintu Yesu yasabye abigishwa be gukomeza gusaba?

Yesu agaburira abantu benshi

Icyo gitangaza kitwigisha iki ku byerekeye Yesu na Yehova?

Yesu agenda hejuru y’amazi

Ese ushobora kwiyumvisha uko intumwa zumvise zimeze igihe zabonaga icyo gitangaza?

Yesu akiza umuntu ku Isabato

Kuki atari ko buri wese yashimishwaga n’ibyo yakoraga?

Yesu azura Lazaro

Igihe Yesu yabonaga Mariya arira, na we yatangiye kurira. Ariko ayo marira yahise ahinduka ibyishimo.

Ifunguro rya nyuma rya Yesu

Yesu yigishije intumwa ze amasomo y’ingenzi igihe yasangiraga na zo ifunguro rya nyuma rya nimugoroba.

Yesu afatwa

Yuda Isikariyota ayoboye igitero cy’abantu bitwaje inkota n’amahiri baje gufata Yesu.

Petero yihakana Yesu

Ni iki cyabereye mu rugo kwa Kayafa? Yesu wari mu nzu byamugendekeye bite?

Yesu apfira i Gologota

Kuki Pilato yategetse ko Yesu yicwa?

Yesu yazutse

Yesu amaze gupfa ni ibihe bintu bitangaje byabayeho?

Yesu abonekera abarobyi

Yakoze iki kugira ngo abireherezeho?

Yesu asubira mu ijuru

Mbere yo kugenda yahaye abigishwa be itegeko ry’ingenzi cyane.

Abigishwa bahabwa umwuka wera

Yesu yabahaye izihe mbaraga mu buryo bw’igitangaza?

Nta cyashoboraga kubabuza kubwiriza

Abayobozi b’amadini bari barishe Yesu bagerageje gucecekesha abigishwa be. Ariko ntibari kubishobora.

Yesu atoranya Sawuli

Sawuli yarwanyaga cyane Abakristo, ariko ibyo byari bigiye guhinduka.

Koruneliyo ahabwa umwuka wera

Kuki Imana yohereje Petero mu rugo rw’uwo mugabo utari Umuyahudi?

Ubukristo bugera mu bihugu byinshi

Intumwa Pawulo n’abandi bamisiyonari bakoranaga batangije umurimo wo kubwiriza mu bihugu bya kure.

Umurinzi w’inzu y’imbohe amenya ukuri

Kuki muri iyi nkuru havugwamo umudayimoni, umutingito n’inkota?

Pawulo na Timoteyo

Abo bagabo bombi bamaze imyaka myinshi bakorana nk’incuti.

Pawulo yoherezwa i Roma

Urugendo rwarimo ingorane nyinshi, ariko nta cyashoboraga guca intege iyo ntumwa.

Ibyahishuriwe Yohana

Yesu yamweretse ibizabaho mu gihe kiri imbere.

“Ubwami bwawe nibuze”

Ibyahishuriwe Yohana bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buzahindura ubuzima bwo ku isi.