Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umunyeshuri yabuze icyo ahitamo

Umunyeshuri yabuze icyo ahitamo

Peter arahangayitse cyane. Mwarimu amaze kubigisha inyigisho y’ubwihindurize. Yabasobanuriye ko Charles Darwin wahimbye iyo nyigisho yatumye abantu bajijuka bakareka kugendera ku miziririzo. None asabye abanyeshuri kuvuga icyo batekereza kuri iyo ngingo.

Peter yashobewe. Ababyeyi be bamwigishije ko Imana ari yo yaremye isi n’ibiyiriho byose. Bamwigishije ko inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ari ukuri, ariko ko inyigisho y’ubwihindurize ari amagambo gusa kandi ko idafite ibimenyetso biyishyigikira. Ari mwarimu wa Peter n’ababyeyi be, bose bamwifuriza ibyiza. None se ubwo Peter yemere ibya nde areke ibya nde?

Buri mwaka abanyeshuri bo hirya no hino ku isi bahura n’ikibazo nk’icyo. None se ubwo bagombye gukora iki? Byaba byiza bakoze ubushakashatsi bagafata umwanzuro bashingiye ku bihamya bifatika. Bagombye gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko ibintu byabayeho biturutse ku bwihindurize, bagasuzuma n’ibimenyetso bigaragaza ko ibintu byaremwe, hanyuma bagahitamo icyo bemera.

Bibiliya itugira inama yo kudapfa kwemera ibintu byose abantu batubwiye. Hari umwanditsi wa Bibiliya wavuze ati: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14 :15). Nanone Bibiliya igira inama Abakristo yo gukoresha ‘ubushobozi bwabo bwo gutekereza’ kandi bakagenzura ibintu byose babwiwe.—Abaroma 12:1, 2.

Aka gatabo ntikagamije gushyigikira abanyamadini baharanira ko inyigisho y’irema yigishwa mu mashuri. Ahubwo kagamije gusesengura ibivugwa n’abashyigikira ubwihindurize, bavuga ko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka kandi ko inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ari impimbano.

Turi bwibande ku ngirabuzimafatizo kuko ari cyo kintu k’ibanze mu bigize ubuzima. Turi busuzume ibintu bitangaje biyigize kandi dusesengure ibitekerezo by’abantu bashyigikira ubwihindurize.

Uko byagenda kose twese tugomba kumenya igisubizo k’iki kibazo: “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa bwararemwe?” Birashoboka ko wigeze gutekereza kuri icyo kibazo. Aka gatabo kari bukwereke bimwe mu bimenyetso byatumye abantu benshi bemera ko ubuzima bwaremwe.