Bibiliya irimo ubuhe butumwa?

Ni ubuhe butumwa bwʼingenzi buri muri Bibiliya?

Kuki wagombye gusuzuma Bibiliya?

Suzuma bimwe mu bintu byʼingirakamaro bikubiye mu gitabo cyakwirakwijwe kurusha ibindi ku isi.

IGICE CYA 1

Umuremyi arema umuntu akamushyira muri paradizo

Bibiliya isobanura ko abantu baremwe bate? Ni ayahe mategeko Imana yahaye umugabo n’umugore ba mbere?

IGICE CYA 2

Paradizo izimira

Igihe Imana yaryozaga Adamu na Eva ibikorwa byabo, ni ibihe byiringiro yatanze?

IGICE CYA 3

Abantu barokoka umwuzure

Ni mu buhe buryo ububi bwakwiriye mu isi? Nowa yagaragaje ate ko yari uwizerwa?

IGICE CYA 4

Imana igirana isezerano na Aburahamu

Kuki Aburahamu yimukiye i Kanani? Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Aburahamu?

IGICE CYA 4

Imana igirana isezerano na Aburahamu

Kuki Aburahamu yimukiye i Kanani? Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Aburahamu?

IGICE CYA 6

Yobu akomera ku budahemuka bwe

Ni mu buhe buryo igitabo cya Yobu kigaragaza ibiremwa bifite ubwenge byose bishobora kugira uruhare mu kugaragaza ko Imana ari yo ikwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga?

IGICE CYA 7

Imana ikiza Abisirayeli

Imana yakoresheje ite Mose kugira ngo avane Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa? Ni iyihe mpamvu yatumye bizihiza Pasika?

IGICE CYA 8

Binjira i Kanani

Igihe Abisirayeli binjiraga i Kanani, kuki Imana yakijije Rahabu n’abagize umuryango we i Yeriko?

IGICE CYA 9

Abisirayeli bisabira umwami

IGIhe Abisirayeli bisabiraga umwami, Yehova yabahaye Sawuli. Kuki Yehova yaje kwimika Dawidi mu mwanya wa Sawuli?

IGICE CYA 10

Umwami w’umunyabwenge Salomo

Ni izihe ngero zigaragaza ubwenge bwa Salomo? Byagenze bite igihe yatandukiraga inzira za Yehova?

IGICE CYA 11

Indirimbo zahumetswe zihumuriza kandi zigisha

Ni izihe zaburi zigaragaza ko Imana ifasha abayikunda kandi ikabahumuriza? Ni iki umwami yahishuye mu Ndirimbo ya Salomo?

IGICE CYA 12

Ubwenge buva ku Mana buratuyobora

Suzuma uko inama zahumetswe ziboneka mu gitabo cy’Imigani n’Umubwiriza zishobora kuduha ubuyobozi bwiringirwa n’impamvu yo kwiringira Imana.

IGICE CYA 13

Abami beza n’abami babi

Byagenze bite ngo Isirayeli yigabanyemo ubwami bubiri?

IGICE CYA 14

Imana ivuga binyuze ku bahanuzi bayo

Abahanuzi b’Imana batangaje ubutumwa bwoko ki? Suzuma ingingo enye bavuzeho.

IGICE CYA 15

Daniyeli yerekwa iby’igihe kizaza

Ni iki Daniyeli yamenye ku byerekeye Mesiya n’Ubwami bw’Imana?

IGICE CYA 16

Mesiya aza

Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje abamarayika na Yohana Umubatiza kugira ngo bagaragaze ko Yesu ari we Mesiya? Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje neza ko Umwana we ari we Mesiya?

IGICE CYA 17

Yesu yigishije iby’Ubwami bw’Imana

Ni iyihe ngingo y’ingenzi Yesu yibanzeho igihe yabwirizaga? Yagaragaje ate ko ubutegetsi bwe buzaba bushingiye ku rukundo no gukiranuka?

IGICE CYA 18

Ibitangaza bya Yesu

Ibitangaza bya Yesu byagaragaza iki ku bihereranye n’ububasha afite ndetse n’ubutegetsi bwe buzategeka isi?

IGICE CYA 19

Yesu ahanura ibintu bikomeye bizaba ku isi

Ikimenyetso Yesu yahaye intumwa ze gisobanura iki?

IGICE CYA 20

Yesu Kristo yicwa

Ni uwuhe muhango mushya Yesu yatangije mbere y’uko agambanirwa kandi akamanikwa ku giti?

IGICE CYA 21

Yesu ni muzima!

Abigishwa ba Yesu babwiwe n’iki ko Imana yamuzuye?

IGICE CYA 22

Intumwa zibwiriza nta bwoba

Habaye iki mu gihe cyo kwizihiza Pentekote? Igihe abigishwa ba Yesu babwirizaga abanzi babo babyifashemo bate?

IGICE CYA 23

Ubutumwa bwiza bukwirakwira

Byagenze bite igihe Pawulo yakizaga umuntu i Lusitira? Pawulo yageze i Roma ate?

IGICE CYA 24

Pawulo yandikira amatorero

Ni ayahe mabwiriza Pawulo yatanze arebana na gahunda ikwiriye kuba mu itorero? Yavuze iki ku byerekeye urubyaro rwasezeranyijwe?

IGICE CYA 25

Inama ku birebana no kwizera, imyifatire myiza n’urukundo

Umukristo yagaragaza ukwizera ate? Umuntu yagaragaza ate ko akunda Imana by’ukuri?

IGICE CYA 26

Paradizo yongera gusubizwaho

Igitabo cy’Ibyahishuwe gisoza gite ubutumwa bwo muri Bibiliya?

Ubutumwa buri muri Bibiliya muri make

Ni mu buhe buryo Yehova yagiye ahishura buhoro buhoro ko Yesu ari we Mesiya uzahindura isi paradizo?

Umurongo w’igihe wa Bibiliya

Reba umurongo w’igihe ugaragaza amateka ya Bibiliya, guhera mu mwaka wa 4026 M.Y. kugeza ahagana mu mwaka wa 100 N.Y.