Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

Kuki twagombye gusobanukirwa Bibiliya?

Kuki twagombye gusobanukirwa Bibiliya?

“Bibiliya ni igitabo gikoreshwa n’amadini gikunzwe cyane, ariko Abashinwa ntibakizi kandi nta cyo kibamariye.”—LIN, U BUSHINWA.

“Gusobanukirwa ibitabo byo mu idini ryanjye ry’Abahindu birangora, nkanswe Bibiliya!”—AMIT, U BUHINDI.

“Nubaha Bibiliya kuko ari igitabo kimaze igihe kandi gitunzwe n’abantu benshi. Ariko sinigeze nyibona.”—YUMIKO, U BUYAPANI.

Abantu benshi bo hirya no hino ku isi bubaha Bibiliya cyane, ariko nta bintu byinshi bayiziho. Ababarirwa muri za miriyoni bo muri Aziya no mu bindi bihugu Bibiliya ibonekamo, ntibazi ibiyikubiyemo.

Ushobora kwibaza uti “ese gusobanukirwa Bibiliya bifite akamaro?” Yego, kuko bishobora kugufasha:

  • Kunyurwa no kugira ibyishimo

  • Gukemura ibibazo byo mu muryango

  • Guhangana n’imihangayiko

  • Kubana neza n’abandi

  • Gucunga neza umutungo

Reka dufate urugero rwa Yoshiko wo mu Buyapani. Yakundaga kwibaza ibikubiye muri Bibiliya, nuko yiyemeza kuyisoma. Byamugiriye akahe kamaro? Yagize ati “Bibiliya yamfashije kugira imibereho myiza n’ibyiringiro by’igihe kizaza. Ubu rwose sincyumva ko hari icyo mbura.” Amit twigeze kuvuga na we yiyemeje kwiga Bibiliya. Yagize ati “natangajwe cyane n’uko irimo inama zifitiye akamaro abantu bose.”

Bibiliya yahinduye ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni. Nuyiga, nawe izagufasha mu buzima bwawe bwose.