Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

“Mike ni Umuhamya wa Yehova. Nubwo twari tumaze imyaka myinshi tuziranye, idini rye ryari ryaranshobeye. Naribazaga nti ‘Yehova uwo ni nde? Ese kuki aba bantu batizihiza iminsi mikuru? Buri ya se ririya dini Mike yarikundiye iki?’ ”—Becky, Kaliforuniya muri Amerika.

“Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kwigisha Bibiliya abaturanyi banjye, naribajije nti ‘Abahamya ba Yehova ni bantu ki?’ Bwari ubwa mbere nari numvise iryo dini!”—Zenon, Ontariyo muri Kanada.

“Jye n’umugore wanjye twatekerezaga ko Abahamya ba Yehova bazaga iwacu kutwigisha, bitwaje ko tutagiraga idini. Twaribazaga tuti ‘ese niba amadini akomeye yarananiwe kuduhindura, akadini k’inzaduka nk’aka ni ko kabishobora?’ ”—Kent, Washingitoni muri Amerika.

“Mvugishije ukuri, Abahamya ba Yehova sinari mbazi, kandi sinari nzi ibyo bizera.”—Cecilie, Esbjerg muri Danimarike.

Ushobora kuba warigeze kubona Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu, cyangwa ahantu hakunda guhurira abantu benshi. Nanone ushobora kuba warababonye baha abantu ibitabo cyangwa se babigisha Bibiliya. Birashoboka nanone ko bigeze kuguha iyi gazeti urimo usoma. Nyamara ushobora kuba ucyibaza uti “Abahamya ba Yehova ni bantu ki?” Ushobora kuba utekereza ko bameze nk’uko abantu tumaze kuvuga bababonaga.

None se niba hari ibibazo ujya wibaza ku Bahamya ba Yehova, kandi hakaba hari ibyo wifuza kumenya ku birebana na bo, ibisubizo wabikura he? Wamenya ute ibyo Abahamya ba Yehova bizera? Amafaranga bakoresha mu murimo wabo wo kubwiriza no kubaka amazu basengeremo bayakura he? Kuki basura abantu mu ngo zabo cyangwa bakabasanga ahantu hahurira abantu benshi?

Cecilie yagize ati “nasomye inyandiko nyinshi zivuga iby’Abahamya kuri interineti, numva ibihuha babavugaho n’ukuntu babagirira urwikekwe. Ibyo byatumye mbona Abahamya ba Yehova uko batari.” Icyakora nyuma yaho yaje kuganira na bo bamusubiza ibibazo byose yibazaga kandi yaranyuzwe.

Ese wifuza kubona ibisubizo by’ukuri by’ibibazo wibaza ku Bahamya ba Yehova? Niba ubyifuza, ushobora kubyibariza Abahamya ba Yehova, ari na bo banditsi b’iyi gazeti (Imigani 14:15). Twiringiye ko ingingo zikurikira ziri bugufashe kumenya abo turi bo, ibyo twizera n’ibirebana n’umurimo dukora.