Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE WIFUZA KWIGA BIBILIYA?

Kuki wagombye kwiga Bibiliya?

Kuki wagombye kwiga Bibiliya?
  • Intego y’ubuzima ni iyihe?

  • Kuki duhura n’imibabaro kandi tugapfa?

  • Igihe kizaza kiduhishiye iki?

  • Ese Imana inyitaho?

Ese waba waribajije ibibazo nk’ibyo? Niba warigeze kubyibaza, si wowe wenyine. Abantu bo hirya no hino ku isi bajya bibaza ibibazo by’ingenzi mu buzima. Ese ushobora kubibonera ibisubizo?

Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemeza ko babibonye. Kuki babyemeza? Ni uko babonye muri Bibiliya ibisubizo bibanyuze by’ibibazo bibazaga. Ese wifuza kumenya icyo Bibiliya ibivugaho? Niba ubyifuza, Abahamya ba Yehova * bashobora kubigufashamo, bakakwigisha Bibiliya ku buntu.

Ni iby’ukuri ko hari abantu ubwira ibyo kwiga Bibiliya bakavuga ko nta mwanya bafite, ko ikomeye cyangwa ko batakwiyemeza ibyo badashoboye. Ariko hari abandi batabibona batyo, bakishimira uburyo bwose babonye bwo kwiga Bibiliya. Reka dusuzume ingero nke:

  • “Nagiye mu Bagatolika, mu Baporotesitanti, mu Basiki, mu Babuda kandi niga tewolojiya muri kaminuza. Nyamara ibibazo byinshi nibazaga ku Mana nari narabiburiye ibisubizo. Nyuma yaho hari Umuhamya wa Yehova waje kunsura. Nashimishijwe cyane n’ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya yampaye, maze nemera ko anyigisha Bibiliya.”—Gill, wo mu Bwongereza.

  • “Nibazaga ibibazo byinshi birebana n’ubuzima, ariko sinanyuzwe n’ibisubizo pasiteri wo mu idini nabagamo yampaye. Icyakora hari Umuhamya wa Yehova wanshubije ibyo bibazo akoresheje Bibiliya gusa. Igihe yambazaga niba nifuza kumenya byinshi kurushaho, namushubije ko mbyifuza kandi ko mbyishimiye.”—Koffi wo muri Bénin.

  • “Nari mfite amatsiko yo kumenya imimerere abapfuye barimo. Numvaga ko abapfuye bashobora kugirira nabi abazima. Kubera ko nifuzaga kumenya icyo Bibiliya ibivugaho, Umuhamya wari incuti yanjye yatangiye kunyigisha Bibiliya.”—José wo muri Burezili.

  • “Nageragezaga gusoma Bibiliya ariko sinyumve. Nyuma yaho Abahamya ba Yehova baransuye, maze bansobanurira neza ubuhanuzi butandukanye bwo muri Bibiliya. Nashakaga kumenya byinshi kurushaho.”—Dennize wo muri Megizike.

  • “Nibazaga niba koko Imana inyitaho. Ni yo mpamvu niyemeje gusenga Imana ivugwa muri Bibiliya. Bukeye bwaho, Abahamya baje iwanjye maze nemera ko banyigisha Bibiliya.”—Anju wo muri Nepali.

Izo nkuru z’ibyabayeho zitwibutsa amagambo Yesu yavuze agira ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Koko rero, abantu bavukana icyifuzo cyo kumenya Imana kandi ni yo yonyine ishobora kubafasha kugera ku byo bifuza binyuze ku Ijambo ryayo Bibiliya.

None se kwiga Bibiliya bikorwa bite? Bizakugirira akahe kamaro? Ibyo bibazo birasubizwa mu ngingo ikurikira.

^ par. 8 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.