Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UKO WAKWISHIMIRA AKAZI UKORA

Ese gukorana umwete biracyahuje n’igihe?

Ese gukorana umwete biracyahuje n’igihe?

Alex arimo ariruhutsa, ari na ko aterura indi karito ayishyira mu ikamyo y’isosiyete akoramo. Aribajije ati “ariko se kuki nihambira kuri aka kazi katagira icyo kamariye? Ubu koko nzagira icyo ngeraho ryari? Ibi birutwa no kubaho nta kazi ngira!”

Kimwe na Alex tumaze kuvuga, abantu benshi muri iki gihe ntibishimira gukorana umwete. Hari umukanishi witwa Aaron wagize ati “abantu benshi ntibakunda gukora akazi bita ko ‘gasuzuguritse.’ Bagakora bategereje kubona akandi keza.”

Kuki abenshi bumva ko badakwiriye gukora akazi k’ingufu? Birashoboka ko babiterwa n’ibyo bumva mu itangazamakuru, kuko rikunda kuvuga ko kubaho mu iraha kandi utirushya ari byo bigaragaza ko ubayeho neza. Umukanishi witwa Matthew yagize ati “abantu batekereza ko iyo umuntu akoresha ingufu nyinshi kugira ngo abone ikimutunga, nta cyo ageraho.” Shane ukora akazi k’isuku na we ni uko abibona. Yagize ati “abantu ntibagishaka gukora umunsi wose kugira ngo bahemberwe umunsi wose.”

Icyakora hari abandi benshi bagize icyo bageraho bitewe no gukorana umwete. Umufundi ufite imyaka 25 witwa Daniel yagize ati “ntekereza ko gukorana umwete bihesha imigisha myinshi, cyane cyane iyo ufite intego nziza.” Andre ufite imyaka 23 na we ni uko abibona. Yagize ati “jye nemeza ko gukora bihesha ibyishimo no kunyurwa. Kudakorana umwete no kwirondereza ntibihesha ibyishimo birambye, ahubwo bituma umuntu arambirwa ubuzima.”

Ni iki cyatumye abantu bameze nka Daniel na Andre bumva ko gukorana umwete bikwiriye? Muri make bashyize mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya. Bibiliya ntibuzanya gukorana umwete, ahubwo idushishikariza kugira ubuhanga mu kazi no kutakarambirwa. Ntidushishikariza gukora gusa, ahubwo inatwereka icyo twakora kugira ngo twishimire akazi dukora.

Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha kugira icyo ugeraho mu kazi ukora? Tugutumiriye gusuzuma amwe muri yo mu ngingo ikurikira.